Perezida wa Repubulika y’u Burundi, Evariste Ndayishimiye agiye kugirira uruzinduko rwa mbere hanze y’umugabane wa Afurika, kuva yajya ku butegetsi tariki ya 18 Kamena 2020.
Misiyo ihoraho y’u Burundi mu Muryango w’Abibumbye, UN, tariki ya 10 Nzeri 2021 yatangaje ko uyu Mukuru w’Igihugu azaba ari i New York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ku cyicaro cy’uyu muryango tariki ya 24 Nzeri.
Itangazo ry’iyi misiyo rigira riti: “Misiyo ihoraho ya Repubulika y’u Burundi mu muryango w’Abibumbye i New York iramenyesha Abarundi baba muri New York no mu nkengero ko Nyakubahwa Evariste Ndayishimiye, Perezida wa Repubulika y’u Burundi, azahura na bo tariki ya 24 Nzeri 2021 saa cyenda n’iminota 30 z’umugoroba.”
Perezida Ndayishimiye wagiye ku butegetsi, yagiriye uruzinduko mu bihugu birimo: Repubulika ya Congo, Uganda, Kenya, Guinée Equatorial, Repubulika ya Demukarasi ya Congo, Tanzania, Misiri na Repubulika ya Centrafrika.


