Umunyabigwi muri Karate mu Rwanda, Faustin Musanganya, ni umwe mu batangije uyu mukino njyarugamba mu Rwanda ku buryo bwemewe na Leta mu 1986, abona Dan ya kabiri muri Karate mu 1988. Musanganya w’imyaka 65, BWIZA yamusanze mu Murenge wa Muhoza mu Karere ka Musanze ahitwa Nyamagumba, aho atuye n’umufasha we, babyaranye abana batanu. Bigaragara ko afite imbaraga z’umubiri ugereranyije n’abandi bo mu kigero cye, Musanganya yatubwiye ko yatangiye gukina Karate ku myaka 20 ubwo yari ageze mu Bubiligi mu 1976. Yize amashuri abanza mu Karere ka Burera mu 1962, akomereza mu Iseminari nto ya Rwesero, yaragijwe Mutagatifu Dominiko Saviyo, aho yize Latin Science. Nyuma yaje gukomereza amashuri mu Bubiligi muri Universite Catholique de Louvain mu 1976 yiga Filozofiya n’Indimi. Gutwarwa na Karate byaje bite? Musanganya avuga ko mu mwaka wa Mbere w’amashuri kuri kaminuza, yari arimo gutembera, agera ahantu hari abantu bambaye imyenda y’umweru (Kimono), bajya imbere n’inyuma, batera imigeri n’ibipfunsi ariko ngo ntiyari azi ibyo aribyo, nibwo yari abibonye. Abajije ibyo ari byo, abo yabajije bamusobanuriye ko ibyo babyita Karate. Kubera uko yari yabikunze, we n’abandi biganaga kuri kaminuza binjiye mu itsinda ryari riyobowe na mwarimu, Luc Galmart, wari ufite Dan ya Gatatu icyo gihe, ubu afite Dan ya karindwi. Avuga ko yakiriwe neza muri iryo tsinda,yumva arisanzuye. Avuga ko nta bintu by’irondaruhu yahuye nabyo, bari nk’umuryango, akunda umukino wa Karate muri ubwo buryo. Mbere yo gusoza icyiciro cya kabiri cya Kaminuza mu burezi nk’umwarimu wemewe mu 1982, yari yaramaze kubona umukandara w’umukara na Dan ya mbere, ingingo imugira umwarimu wemewe w’uwo mukino. Mu 1983, yagarutse mu Rwanda yigisha muri Kaminuza y’ u Rwanda ndetse asanga Karate mu Rwanda yarahageze, yigishwa n’abarimu barimo: Umwarimu muri Kaminuza y’ u Rwanda, akanigisha Karate kuri JOC hafi na Sainte Famille, Theodore Mpatswenumugabo wari ufite umukandara w’umukara na mugenzi we, Francois Nduwumwe. Musanganya yaje kwimurwa ajya kwigisha i Nyakinama, aho yigishaga Igifaransa. Avuga ko yahasanze abandi banyeshuri bari basanzwe bakina Karate, bari baravuye nabo i Butare basanzwe bayikina. Aba ngo batozwaga n’undi munyeshuri wari ufite umukandara w’ ubururu. Icyo gihe Karate barayikinnye biratinda. Umukino wa Karate wigeze guhagarikwa mu Rwanda. Musanganya avuga ko mu 1986, bahisemo ko bashinga ishyirahamwe ryawo kugira ngo ukore mu buryo bwemewe kandi buzwi na Leta yariho icyo gihe. Icyo gihe bashinze ishyirahamwe bise Association Rwandaise d’Arts Martiaux (ARAM). Iyi yari ikubiyemo abakina Judo, Kungfu n’indi mikino njya rugamba. Francois Nduwumwe yabaye Umunyamabanga Mukuru, Musanganya Faustin aba Visi-perezida nyuma aza kuba Perezida wa ARAM maze mu 1988, abona Dan ya Kabiri. Musanganya yibuka uko batumiye umwarimu w’Umuyapani, Teruo Kono, wari ufite Dan umunani icyo gihe kugira ngo yitabire itangwa ry’izo Dan n’indi mikandara. Avuga ko yagize amahirwe yo guhura n’abandi barimu ba Karate bakomeye barimo: Mwarimu we Luc Galmart, ufite Dan zirindwi, Rob Zwartjes,Tatsuo Suzuki, Teruo Kono, 8 Dan Hanshi na Hironori Otsuka. Musanganya avuga ko Karate ari umukino mwiza, uwukina agira ibyo awuronkamo bitewe n’icyo agambiriye. Yemera ko Karate ari Siporo n’ubuhanga nk’izindi nk’uko byemerwa mu mikino olempike n’ahandi, kwirwanaho no kugira ubuzima bwiza. Avuga ko ibi byose wabikura muri Karate gusa ngo byaterwa n’ikigambiriwe. Ubwo yari mu Bubiligi, avuga ko Karate yamufashije byinshi byiyongeraho gutembera ahantu henshi hatandukanye. Avuga ko ubwo yari Kapiteni w’ikipe ya Katare ya Kaminuza ya Louvain yitwaga Samourai Leuven, yagize amahirwe yo gutembera mu bihugu bitandukanye. Icyo gihe yagenze amahanga arimo: Ubudage, Ubwongereza cyane i Crystal palace, Ubufaransa, ayoboye ikipe kandi ngo begukanye imidari n’ibikombe bitari bike, bihesha ishema. Musanganya avuga ko muri Karate akunda iby’ubuhanga bwo guhangana (Combat skills) kandi ngo akenshi yagaragaje ko abishoboye ubwo yagirwaga kapiteni wa Samourai Leuven. Gushinga amashuri bwite yigisha Karate Musanganya avuga ko uko iminsi yagendaga ishira, Karate yagendaga iba ikimenyabose, na we hari amashuri yigisha Karate yagiye ashinga. Yibuka ko ubwo yavaga i Nyakinama, akajya gukora muri perezidansi mu by’itumanaho no mu nteko ishinga amategeko, yashinze ishuri yise Samourai Kigali, ryakoreraga i Kabusunzu muri Santeri Iwacu. Nyuma yashinze iryo yise Meridien International ryakoreraga muri Hoteli Meridien nyuma ashinga iryo yise American Karate Club ku Kimihurura. Mu kugereranya, Musanganya avuga ko mu minsi yashize, Karate ahanini abantu bayireberaga mu ndorerwamo yo kwiga kwirwanaho gusa ubu ni siporo mu zindi. Inama n’ibikwiriye gukosorwa Musanganya avuga ko Karate mu Rwanda yateye imbere kandi n’ubu irakomeje n’ubwo harimo ibibazo. Avuga ko ariko atari byinshi ugereranyije no mu bihe byabo. Ku bw’ibyo, Karate iracyafite urugendo rure mu bijyanye no kongera amarushanwa akinwa, kongera imikandara n’ama-Dan mu bayikina, kurushanwa hagati y’abarimu ubwabo binyuze muri Fair Play, ibintu avuga ko byakongera ukungurana ibitekerezo, ubunararibonye n’ubumenyi. Avuga ko abakiri bato muri Karate mu Rwanda bakwiriye kurebera kuri mwarimu Sinzi Tharcisse, utariraye ngo yumve ko yagezeyo, agakomeza kongera Dan ze ku buryo ubu ageze kuya Gatandatu. Musanganya anenga abakina Karate bamara kubona umukandara w’umukara, bakituriza bibwira ko ubwo byarangiye. Atanga inama ko bakomeza gukina, bakongera urwego rwabo. Musanganya yemeza ko icyizere kuri Karate mu Rwanda gihari agendeye ku kwitwara neza ku rwego mpuzamahanga abakina uyu mukino bakomeje kugaragaza by’umwihariko muri Kata. Avuga ko muri Komba naho hakenewe gushyirwamo ingufu cyane ko azi icyo bisaba kugira ngo umuntu abe yaba mwiza muri icyo gice. Umusaza ucisha make kandi uzi kuganira, agacishamo agatebya, akagusetsa, avuga ko afite n’ubwenegihugu (Citizenship) bwa Leta ya Nebraska yabonye mu 1992, ubwo yari ayoboye itsinda ry’Abadepite bari bagiye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Ibizazane mu gukina Karate Musanganya avuga ko uretse urukundo rwa Karate rwamutwaye, kuba yarabonye Dan ya Kabiri mu 1988 n’ubu akaba atarashyiraho indi, ari ibibazo yagiye ahura nabyo cyane ahanini bishingiye ku mateka u Rwanda rwanyuzemo. Avuga ko yabaye impunzi muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo mu gihe cy’imyaka ibiri. Igihe agarukiye mu Rwanda, hari byinshi byo guhita yitaho nko kwita ku muryango we, gushakisha imibereho n’ibindi birimo gufungwa imyaka irindwi. N’ubwo bimeze bityo, amaramaje ku maso no mu mvugo ye, Musanganya yatangarije BWIZA ko muri iyi minsi imyiteguro ayigeze kure, ngo azakorere Dan ya Gatatu mu minsi iri imbere. Ati ” Ndabizi ku myaka yanjye nzayitsindira. Nkora imyitozo, mpura n’abandi barimu bavuye ahandi kenshi nkihugura naniyibutsa. Nzayitsindira nta kabuza.” Byinshi ku mateka ya Karate mu Rwanda, wasura urubuga rwa interineti rwa Komite Olempiki: https://olympicrwanda.org/ibintu-11-ugomba-kumenya-kuri-karate-yo-mu-rwanda/

Musanganya mu gihe cy’imyitozo/ Musanganya F.

Musanganya n’umufasha we imbere y’urugo rwabo i Nyamagumba/ Musanganya F.

Musanganya asanga Karate mu Rwanda imaze gutera imbere/ BWIZA

Yagize ingorane mu mukino wa Karate ariko ntiyacitse intege/ BWIZA

Musanganya Faustin ni umwe mu batangije byemewe n’amategeko Karate mu Rwanda/ Musanganya F.



4 Responses
Byinshi kuri Musanganya, wagize ‘Dan’ ya kabiri ya Karate mu 1988
Komera rwose! Umuhati n’umurava bikomeze bikurange
Byinshi kuri Musanganya, wagize ‘Dan’ ya kabiri ya Karate mu 1988
Komera rwose! Umuhati n’umurava bikomeze bikurange
Byinshi kuri Musanganya, wagize ‘Dan’ ya kabiri ya Karate mu 1988
Uwo Musaza ndamuzi n’Umuhanga cyane Muri Karate ariko no mubindi n’Umuhanga kdi ni nyangamugayo.
Byinshi kuri Musanganya, wagize ‘Dan’ ya kabiri ya Karate mu 1988
Uwo Musaza ndamuzi n’Umuhanga cyane Muri Karate ariko no mubindi n’Umuhanga kdi ni nyangamugayo.