Raporo yashyizwe ahagaragara iragaragaza ko mu gihe perezida mushya wa leta zunze ubumwe z’Amerika azaba atangiye kuyobora hari ibihugu byo ku mugabane w’Afurika byiganjemo ibyo munsi y’ubutayu bwa Sahara na EAC nka Kenya na Tanzania bizagira ihungabana ry’ubukungu mu buryo bukomeye .
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Raporo y’ikigo cy’Abongereza mu by’ubukungu igaragazqa ko ibihugu nka Kenya,Tanzania, Ethiopia, Nigeria na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bigomba kwitegura guhangana n’ihungabana mu bukungu bitewe n’uko imfashanyo byahabwaga n’Amerika izahagarara mu gihe Trump azaba ategeka Amerika.
Iyi Raporo ivuga ko Trump atazajya apfa kwemera kurekurira Idorali na rimwe ibihugu byo muri Afurika nk’uko byari bisanzwe kuko ngo uyu munyemari azashyira imbaraga nyinshi mu gukoresha Amadorali ye mu kuzamura inyubako n’ibindi bikorwa remezo bigezweho.
Abakoze iyi raporo bagize bati “Ubufasha Amerika yageneraga Afurika ni kimwe mu bintu by’ingenzi bigomba kuzahagarara ku butegetsi bwa Trump, ibi bizagira ingaruka ikomeye kuri uyu mugabane w’Abirabura, ”
Donald Trump biteganyijwe ko azatangira kuyobora Amerika guhera ku wa 20 Mutarama 2017 akazaba ari perezida wa 47 w’Amerika.
Ubusanzwe Amerika yageneraga ibihugu byo munsi y’ubutayu bwa Sahara inkunga ingana n’Amadorali miliyari 9 ku mwaka, Ubwongereza buri ku mwanya wa kabiri mu gutera inkunga ibi bihugu aho butanga miliyari 4 z’amadorali naho Ubufaransa ku mwanya wa gatatu bugatanga miliyari 2.
Uko ibihugu bwo mu karere bikurikirana mu kwakira iyi nkunga, habanza igihugu cya Ethiopia gihabwa miliyari 3.5 z’Amadorali, hakurikiraho Kenya na Tanzaniya byo bihabwa miliyari 2.5 buri kimwe, hanyuma Uganda yo igahabwa miliyari 1.5
Iyi raporo inavuga ko ubutegetsi bushya muri Amerika buzateza ihungabana mu bijyanye n’ubucuruzi bw’Afurika kuri ubu buyobowe n’ibirwa bya Maurice biri ku mwanya wa 49 ku rwego rw’isi.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Igihugu cy’u Rwanda kitagarutsweho muri iyi raporo kuri ubu kiri ku mwanya wa 56 mu bihagaze neza mu bucuruzi ku rwego rw’isi, u Rwanda rukurikiwe na Maroc ku mwanya wa 56, Botswana 71 naho Afurika y’Epfo ikaza ku mwanya wa 74. Ibihugu nka Nigeria n’Angola bizwiho kugira peteroli biri ku myanya y’inyuma 169 na 182.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Schadrack@bwiza.com


