Umuturage witwa Mburanumwe Jean Baptiste ni umuzamu w’iduka ryitwa Ineza ku isanteri ya Kabaya mu Kagari ka Kigombe, Umurenge wa Muhoza mu Karere ka Musanze. Avuga ko yiyakiriye ku kuba ahembwa Frw 10,000 ku kwezi, akaba ashinzwe kurinda iduka rya miliyoni zisaga ebyiri. Ni akazi atangira saa kumi n’ebyiri z’umugoroba, akagasoza saa kumi n’imwe za mugitondo. Mburanumwe avuga ko akazi ke kagoye gusa ngo igihembo ntigihuye n’imvune ziri mu kazi, ibintu avuga ko bamwe batabyiyumvisha. Uyu muzamu ati ” Aka kazi k’ubuzamu nagatangiye mu mwaka ushize. Akazi kacu karagoye kandi karimo ibyago byinshi. Aho turinze n’amabandi aba aharebera hafi ngo aze kuhiba, birashoboka ko ubarwanyije bashobora no kukwica mujya mubyumva hirya no hino aho abazamu bishwe.” Akomeza agira ati ” Urabona ko dukora nta ntwaro dufite zo kwirwanaho. Mbifata nko gushyira ubuzima bwanjye mu kaga gusa uwo mwanya w’ijoro uba uhari, amafaranga nayo mba nyakeneye kubera Corona ibintu byarazambye, nta kundi nabigenza.” Mburanumwe mu kugaragaza ko ubuzima bwe buba buri mu kaga, avuga ko yigeze kugabwaho ibitero n’abajura, icyo gihe ” Narahakomerekeye.” Hashingiwe ku kuba akazi bakora ari indyankurye nk’uko abivuga, biba byitezwe ko umushahara waba ufatika gusa ngo siko biri. Mburanumwe avuga ko uretse we, abazamu muri rusange bakora akazi kabo mu buryo buryo bugoye, ” Tutinjiza menshi, nkanjye ni ibihumbi 10,000 gusa keretse ifunguro ry’umugoroba mpabwa.” N’ubwo bimeze bityo, Mburanumwe avuga ko ayo yishurwa abona nta kintu kinini yazamufasha kugeraho gusa ngo ” Hari ibyo mbasha gukemura bike gusa sinakubakamo inzu, ntiyazamfasha gushaka umugore mu minsi iri imbere, no gufasha ababyeyi banjye ntibivamo.” Avuga ko gucungira umutekano ibintu byinshi mu gihe we ahembwa make, bishobora gutuma agwa mu gishuko cyo kugambanira ibyo yagacunze, gusa ngo ukwemera kwe ntikubimwemerera. Kuri iyi ngingo yagize ati ” Ariya mafaranga mpembwa ni nk’ikigeragezo n’igishuko. Hari abajya bambaza uko bigenda ngo ndinde za miliyoni mpembwa urusenda. Bibaza uko narinda iduka rya miliyoni ebyiri, mpembwa ibihumbi 10. Ndi umurokore njye sinakwiba bosi wanjye, kwiba ni icyaha. Ariko ubwo urumva uko biba bimeze? Mba numva nshiriritse, nta kund ni ayo twavuganye kandi ni uko isoko ry’akazi mu Rwanda riteye.” Mburanumwe avuga ko nibura yishyurwa amafaranga ibihumbi 30 byaba ari byiza. Asaba ko abari mu nzego zifata ibyemezo batekereza kuhagoboka, bakagira umushahara fatizo ku bakora akazi k’ubuzamu.


