Minisiteri y’umutungo kamere mu Rwanda yasabye abakora mu mwuga w’igenagaciro ku mitungo itimukanwa gukora neza akazi kabo mu buryo bwa kinyamwuga kugirango babashe kugira icyo bafasha abo bakorera ndetse banafashe inzego zitandukanye zirimo n’iza leta kurushaho kunoza serivice zigenerwa abaturage.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Ibi minisitiri w’umutungo kamere, Dr Vincent Biruta yabitangaje mu biganiro by’iminsi ibiri iyi minisiteri iri kugirana n’abakora mu igenagaciro bigamije kubahugurira kunoza akazi kabo ka buri munsi.
Abagena gaciro bakunze gushyirwa mu majwi nk’abateza ubwumvikane buke hagati ya banyiri imitungo n’abashinzwe kubagurira cyangwa mu gihe cyo kwimura abaturage, hari aho bijya bivugwa ko abagenagaciro baba bahabwa ruswa bityo bakaba bashobora gutesha agaciro agaciro umutungo w’umuntu bakawugenera igiciro gito cyangwa kinini bitewe n’uwatanze ruswa.
Imyumvire ikiri hasi kubijyanye n’ibikorwa by’urwego rw’abagenagaciro k’umutungo utimukanwa no kuba hari abakora uwo mwuga bakiri ku gipimo cyo hasi mu gihugu,ni bimwe mu bifatwa nk’imbogamizi nk’uko byemezwa na Gatsirombo Egide, umuyobozi w’urugaga rw’abagenagaciro k’umutungo utimukanwa mu Rwanda (Institute of Real Property Valuers in Rwanda).
Minisitiri muri Minisiteri y’umutungo kamere Dr Vincent Biruta, yasabye abakora umwuga w’igenagaciro k’umutungo utimukanwa kunoza umwuga wabo no gufatira ingamba abawukora nabi bagamije inyungu zabo kugirango uwo mwuga urusheho gufasha abaturage n’igihugu muri rusange.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Igenagaciro ni umwuga ukwiye kwitabwaho mu Rwanda bitewe n’uko kuri ubu igihugu kigenda gihura n’ibihe bitandukanye bisaba kwimura abaturage baba bagomba guhabwa ingurane ku mitungo yabp itimukanwa.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Schadrack@bwiza.com


