Abayobozi b'ibigo by'amashuri,abarezi n'abandi bayobozi baravuga ko ku bufatanye bahagurukiye kurwanya inda z'imburagihe mu bangavu muri aka karere.

Rusizi: Bamwe mu babyeyi baba bagira uruhare ku guterwa inda kw’abana babo

Sangiza iyi nkuru

Bamwe mu babyobozi b’ibigo by’amashuri mu karere ka Rusizi byagiye bigaragaramo abangavu batewe inda bavuga ko nyuma yo kubikurikirana bagiye basanga uruhare runini mu iryo terwa ry’inda rufite n’ababyeyi b’abana babahozaga ku nkeke babahatira gushaka abagabo bakiri bato,abandi bakabima ibyo bakenera birimo n’ibikoresho by’ishuri kugeza n’aho umwana ajya guhingiririza abyishakira yagaragaza ko arambiwe ubuzima nk’ubwo bamwe mu bo aganyira aho kumufasha bakamushora mu mibonano mpuzabitsina imukururira guterwa inda , aba bayobozi bagasanga igabanuka ry’izi nda ryahera cyane cyane mu ngo.

Ikibazo cy’inda ziterwa abana b’abakobwa batarageza ku myaka y’ubukure kigaragara mu gihugu hose, mu karere ka Rusizi ngo kikaba cyararushijeho kugira ubukana mu gihe abana bari mu biruhuko by’igihe kirekire umwaka ushize kubera COVID-19,hakaba na hamwe mu bigo by’amashuri hagaragaye abana bishyingiye imburagihe kubera kumva nta mutekano bafite mu miryango yabo n’aho birirwaga ku mashuri ngo babone agahenge hatagihari, bamwe mu bayobozi b’amashuri bakavuga ko ntako batagira ngo bahangane n’iki kibazo,ariko bamwe mu babyeyi bakaba imbogamizi.

Kayiranga Charles ni umuyobozi wa GS Nyabitimbo mu murenge wa Butare muri aka karere. Avuga ko kuva muri 2017 kugeza ubu mu ishuri ayobora hamaze gutwara inda abana 9 barimo 2 bazitwaye mu biruhuko birebire bya COVID 19, muri aba bana harimo umwe wayitewe n’umwarimu wamwigishaga ubu ufunze wamaze no gukatirwa,akaba ngo yarizezaga uyu munyeshuri we ko azamugira umugore we ariko yari afite n’ingeso yo gushuka abandi bana b’abanyeshurikazi biza kugaragara yimurirwa mu kindi kigo ariko asiga ateye inda uyu mwana bimenyekana ifite amezi 7.

Ati’’Ikibabaje ni uko uwo mwarimu yari yaratangiye kumvikana n’ababyeyi b’uwo mwana wari ufite imyaka 17 gusa, ababwira ko azamujyana ngo ntibazabisakuze,umwana na we yarabwiwe kuzabiceceka ngo mwarimu atazafungwa, baranatangiye gushaka ibyangombwa byerekana ko umwana yari ageze ku myaka y’ubukure ariko twe kuko tutakwihanganira umurezi wangiza umwana kandi twari dufite n’amakuru ko afite izo ngeso, twatanze amakuru umwarimu arakurikiranwa arabihanirwa. Urumva ko ababyeyi bari batangiye ku mukingira ikibaba kandi bazi neza ko kwangiza umwana gutyo bihanirwa ndetse bikomeye.’’

Yarakomeje ati’’ Ikibazo cy’izi nda kidaherewe mu babyeyi ngo bigishwe bigaragara kizagorana gukemuka kuko hari nk’abana batereranwa n’ababyeyi ,nta n’icyo wavuga ko babuze cyane uretse imicungire mibi y’ibyo baba batunze, ugasanga umwana w’umukobwa yaratereranwe, byose arishakishhiriza kugeza no ku bikoresho by’ishuri iwabo nta na kimwe bashobora kumuha,hakaba n’ababyeyi bahoza abana ku nkeke ngo nibave mu ishuri bajye gushaka abagabo, cyane cyane nko mu mirenge ya Gikundamvura,Butare na Bweyeye,,umwaan yabura uko agira inkeke zimurembeje hari n’abamufatira kuri iyo mibereho yo guhingiririza ashaka amafaranga kuko ntacyo iwabo baba bamufasha, bakamushora mu mibonano mpuzabitsina idakingiye ituma atwara inda nk’izo.’’

Ati’’Hari n’undi umwana wigaga mu wa 6 w’ayisumbuye iwacu watwaye inda bitewe n’uko iwabo aho kumuha ibyo akeneye nk’ibikoresho by’ishuri n’ibindi byo kwiyitaho bahoraga bamucyurira ngo ko ibyo yaka atari umugabo bizamwungura iki yarivuyemo agashaka umugabo,arihangana yiga ahingiririza ngo abone uko yiga kuva agitangira ayisumbuye, ageze mu wa 6 biranga baramushuka bamutera inda avamo atarangije kwiga n’uyimuteye ntiyamutwara, imitekerereze nk’iyo y’ababyeyi ibangamira abana ikaba muri bimwe mu bibateza ingorane zo kubyara imburagihe, ikumira nkabona rikwiriye guhera ku babyeyi ubwabo.’’

Abayobozi b'ibigo by'amashuri,abarezi n'abandi bayobozi baravuga ko ku bufatanye bahagurukiye kurwanya inda z'imburagihe mu bangavu muri aka karere.
Abayobozi b’ibigo by’amashuri,abarezi n’abandi bayobozi baravuga ko ku bufatanye bahagurukiye kurwanya inda z’imburagihe mu bangavu muri aka karere.

Mugenzi we Bimenyimana Augustin uyobora GS Bweyeye, asanga nubwo mu mashuri habamo ubukangurambaga,hagashingwa amakalabu y’abana agamije gukangurira abandi kwirinda ibibabuza kwiga birimo izo nda,ibiyobwenge n’ibindi,ariko ababyeyi bakiri ku isonga mu biteza ibyo bibazo.

Ati’’Jye mu ishuri ryanjye kuva muri 2017 kugeza ubu abamaze gutwara inda nk’izo ni 7 ariko iyo urebye usanga biterwa n’ababyeyi babo batabitaho ngo babahe ibyo bakenera cyangwa niba banakennye ku buryo batabibona babigishe kubaho ubuzima bwabo aho kubaho ubw’abo batanganya ubushobozi,kandi bikurura ibibazo mu miryango,ugasanga n’uwo mwana uvutse abayeho nabi cyane, bamwe bakabazana ku ishuri handitse amazina ya ba nyina gusa nta ya ba se ariho kandi umwana agomba kwandikwaho amazina y’ababyeyi be bombi, bikonona n’ireme ry’uburezi kuko n’iyo uwatwaye inda agarutse kwiga akajya yiga asaba impushya ngo agiye konsa,gukingiza,kuvuza n’ibindi atiga neza.’’

Ubwo abayobozi b’ibigo by’amashuri 10 yo mu turere twa Rusizi na Nyamasheke n’abarimu bayobora za ’ Yewe kalabu’ zashinzwe muri ayo mashuri ku bufatanye n’umuryango Strive foundation Rwanda bahuriraga mu karere ka Rusizi n’ umuyobozi w’uwo muryango Muramira Bernard n’abo bakorana n’abashinzwe uburezi muri utu turere twombi ndetse n’abakozi ba JADF b’utwo turere twombi ngo barebere hamwe icyakorwa ngo izi nda zigabanuke mu mashuri abana bige baterera abandi, Ruzibiza Léopld ushinzwe ibikorwa muri uyu muryango yabwiye Bwiza.com ko iki kibazo bagihagurukiye.

Ati’’Impamvu duhagurutse natwe dufite abana bibana turihira amashuri kandi na bo bahura n’ibyo bibazo. Nta kibababaza nko kubona umwana urihira amashuri agera mu mwaka wa 5 agahura n’ingorane nk’izo z’inda z’imburagihe,ibiyobyabwenge n’ibindi bimubuza gukomeza amashuri ,ugasanga imbaraga wamushyizeho zose zipfuye ubusa kandi ntitubishaka. Ni yo mpamvu nubwo twashyizeho Yewe kalabu muri ayo mashuri ngo abazigize bakangurire abandi ububi bw’ibyo byose byangiza abana bikabatesha ejo habo heza, twasanze bidahagije.

Ubu tugiye noneho kwifashisha itangazamakuru, dufatanye n’abarezi,ababyeyi n’inzego z’ibanze,abajyanama b’ubuzima,inshuti z’umuryango,abana ubwabo, n’abandi bose bireba,mu biganiro kuri Radiyo bajye baganira buri wese avuga icyo abona cyakorwa ngo iki gisa n’icyorezo mu bana bacu gicike cyangwa kigabanye ubukana, basome ibitabo twabahaye n’ubundi buryo bwose tubagezaho,turizera ko ibi bikorwa byose bizagikoma mu nkokora byanze bikunze.’’

Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage,Nsigaye Emmanuel,avuga ko muri iyi myaka 4 abana batewe inda ari 342,abamaze kubikurikiranwaho nk’ikiko mu bakekwaho kuzibatera barenga 120, kikaba ari ikibazo gihangayikishije Akarere kandi kigaragara mu mirenge yose ikagize,agasaba buri wese kurengera umwana no gutanga amakuru ku cyashaka kumwangiza cyose.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *