Bamwe mu baturage b’umurenge wa Bweyeye mu karere ka Rusizi, bavuga ko nubwo Leta n’abafatanyabikorwa bayo bakora byinshi ngo babakure ku ngoyi y’ubukene isa n’iyababayeho akarande babagezaho byinshi by’iterambere, hagikenewe imbaraga nyinshi zo kubafasha kwikura muri ubu bukene kuko hari aho bukigaragara cyane mu baturage cyane cyane abatagira aho bahinga n’itungo borora bagasaba ko aka gace kakomeza kwitabwaho by’umwihariko nk’uko byatangiwe, ubuyobozi bukabasaba kubyaza umusaruro ufatika ibibagezwaho mu gihe bagitegereje ibindi.
Mu baganiriye na Bwiza.com biganjemo abo amateka agaragaza ko basigaye inyuma, bavuze ko ubuzima bugoye bakirimo imizi yabwo ishingiye ku mibereho ya kera aho batagiraga aho bahinga n’ufite agasambu akagaha umuturanyi we akamuha ishoka yo kujya gutema ibiti byagitsemo ubuki bahakuraga mu ishyamba rya Nyungwe bikitwa ko baguze kuko nta yindi mibereho bagiraga.
Abandi bakura batunzwe n’inyamaswa bahigaga muri ririya shyamba, ubwo buzima butuma abana babo batiga ngo uyu munsi babe bafite imirimo, abo amateka agaragaza ko basigaye inyuma bo bakanavuga ko n’ububumbyi bakuze bakora butigeze bugira icyo bubamarira ari bwo bukene bwose bukibokama na n’ubu, bakishimira icyakora ko ubu bitangiye guhinduka,aho borozwa amatungo,haba muri gahunda ya gira inka n’andi bahabwa n’abandi bafatanyabikorwa ba Leta, guhurizwa hamwe n’abandi mu matsinda y’iterambere n’ibindi, bakagira icyizere ko hari igishobora guhinduka ku mibereho yabo igihe hakomezwa gushyirwa ingufu mu bikorwa bibazahura.
Ubwo abagera kuri 271 batishoboye umushinga RW 0740 EAR Kiyabo ufasha abana babo ku nkunga ya Compassion international borozwaga ingurube zisanga ibindi bagiye bahabwa ngo babashe guhangana nubwo bukene, bamwe muri bo bavuze ko hari byinshi bagikeneye ngo babashe kugera ku mibereho ifashe.
Nakabonye Emeritha utuye mu mudugudu wa Mbisabasaba, akagari ka Kiyabo muri uyu murenge, yabwiye Bwiza.com ko nubwo akomoka mu muryango w’abo amateka agaragaza ko basigajwe inyuma, mu myaka yashize bakaba bataragize amahirwe yo kwiga ngo na bo babe bafite abize babasha kugira icyo babamarira, ububumbyi bw’inkono bavukiyemo bagakuriramo n’ubu bakibukora na bwo nta terambere bwabagejejeho kuko inkono y’amafaranga 80 itari kugira aho ivana umuntu n’aho imugeza.
Nta dusambu n’ubu bafite, bagitunzwe no gukorera abandi ngo babashe kubaho, ariko hari intambwe mu iterambere bashima Leta imaze kubagezaho, cyane cyane iyo kubaha agaciro nk’abandi banyarwanda, kuboroza ngo n’ubonye akarima agafumbire uhawe inka ahe abana be amata, n’ibindi basanga ari intambwe ikomeye.
Ati: “Nubwo tukiri kure mu iterambere ariko turishimira ko Leta y’ubu natwe ituzi. Nk’ubu kuba turi kumwe n’abandi hano natwe twaje gufata amatungo tworojwe, mbere ntibyabagaho kuko tutahabwaga agaciro ngo tugere aho abandi bari nk’uku, ari yo mpamvu twanasigaye inyuma kuko tutunguranaga n’abandi ibitekerezo by’iterambere nk’uku. Ariko ubu iwanjye hari inka ya gira inka nahawe na Leta n’abana banjye baranywa amata natwe tuzi gukama, Uyu mushinga RW0740 unyoroje ingurube na yo igiye kunzamura, abana bacu uyu mushinga urihira bariga neza barategura ejo heza nk’abandi bana, tugiye kugezwaho umuhanda wa kaburimbo vuba batangiye kuwukora Pindura –Bweyeye,amashanyarazi yaje ino nubwo twe hari abatayacana ariko urumva ko natwe hari intambwe turimo dutera itwegereza abandi mu iterambere.’’
Yarakomeje ati: “Hari byinshi ariko tugisaba ngo imibereho yacu irusheho kuba myiza. Icya mbere Leta niduhe aho duhinga n’aya matungo duhabwa ifumbire yayo ntidupfire ubusa. Uyu mushinga RW0740 EAR Kiyabo ufasha abana bacu bakiga neza ntacyo babura pe, ariko baracyari bake cyane,ni 14 gusa kandi twibumbiye mu miryango irenga 98 mu murenge wose, dufite abana benshi batiga neza, n’uwize ntarenge uwa 3 wisumbuye kubera kubura ikimusunika.
Ububumbyi dukora buracyari gakondo ntaho bwatugeza nibadufashe tubumbe bya kijyambere kuko kaburimbo perezida wacu Paul Kagame ari kudukorera niyuzura ino hazagera abatugana benshi baturuka hirya no hino, kandi tugomba kubagurisha ibigezweho. None se umunyakigali ufite amafaranga azaza ino tumugurishe inkono?
Dufashwe kubumba ibigezweho, inzu benshi bubakiwe zatangiye gusaza hakenewe izindi, tworozwe inka nyinshi n’andi matungo buri wese agire icyo yorora n’abatekerezaga kubaho bavuye kwica inyamaswa muri Nyungwe babireke, baduhe amashanyarazi mu nzu zacu,tubone imirimo myinshi dukuraho ifaranga, n’indi,mbese turacyakeneye byinshi ngo tubashe kugera ku bukire twavukijwe n’ibihe bibi twavukiyemo tukabikuriramo.’’
Mukashayaka Marie Rose, umuyobozi w’uyu mushinga RW 0740 EAR Kiyabo muri uyu murenge,avuga ko nubwo hari byinshi abawutuye bakorerwa bibazamura ,intambwe ikiri ndende kubera igihe kinini bamaze mu bwigunge nta bikorwa by’iterambere bibageraho, mu bikorwa ubu hakabamo no kuzamura imyumvire ya bamwe muri bo ikiri hasi cyane, kubereka amahirwe y’iterambere ahari Leta ibaha n’ayo ibahishiye ngo batangire bayabyaze umusaruro, byose bikazakomeza gukorwa hagamijwe ko mu minsi iri imbere umuturage w’uyu murenge yaba ahagaze neza mu iterambere kuruta uko bimeze ubu.
Ati: “Nk’iyi miryango 271, tumaze kubona itishoboye twashatse uko twakomeza kunganira Leta mu kuyivana mu bukene, dutegura umushinga wo kuboroza ingurube kuko uko hano hagera iterambere ari ko iri tungo rigira agaciro cyane, tugirana amasezerano ku mu myaka 2,5 baba bazibyajemo inka z’inyana nziza kandi birashoboka bitewe no kororoka no kugurika kwazo.
Usanga inyinshi ziva muri Nyamagabe na Huye kandi ino akabenzi gakunzwe cyane, kuba byakwiyongeraho n’andi matungo twabahaye,inka za gira inka bahawe na Leta n’ibindi bagenerwa, nubwo benshi bahinga udusambu duto kandi ubutaka bw’ino busharira hose hakaba hataragera ishwagara, ariko ibyo begerezwa hiyongereyeho kuzamura imyumvire mu iterambere,nta kabuza byagira aho bibakura n’aho bibaganisha n’abana babo batari mu bo twitaho bakabona ibibafasha mu myigire n’imibereho bahereye kuri ubu bufasha.’’
Gitifu w’agateganyo w’uyu murenge Ndamyimana Daniel, avuga ko kuba hari henshi hamaze kugera amashanyarazi,batakijya kwiyogosheshereza I Burundi nka kera, ishwagara igenda iboneka bagashyira mu mirima ubusharire bukagabanuka, bahabwa amatungo nk’aya asanga n’inka za gira inka bamwe bahawe nubwo zikiri nke ugereranije n’izikenewe,umuhanda wa kaburimbo watangiye gukorwa n’ibindi, byose biratanga icyizere cy’ibishobora guhinduka mu iterambere ry’aba baturage.
Ati: “Turabasaba gusa guhindura imyumvire, ntibumve ko umuntu abaho ari uko yagiye guhiga inyamaswa muri Nyungwe cyangwa kuhahakura, imirima mito bafite bakayibyaza umusaruro bakoresheje ifumbire y’aya matungo bahabwa n’ishwagara duhabwa na Leta, inka zidahagije zigihari zikongerwa bikongera n’umukamo kuko amata ataragera ku rugero twifuza,bakongera n’imbaraga mu kwizigama, dusanga mu minsi iri imbere uyu murenge uzaba ugaragaza impinduka mu iterambere kuruta ko abantu bawuzi mu bihe byashize,kuko witaweho cyane.’’
Uyu murenge wabaye mu bwigunge igihe kinini cyane, Past. Acidikoni Habinshuti Thomas, umushumba wa EAR paruwasi ya Bweyeye ibarizwamo uyu mushinga akaba yarahavukiye anahasaziye, avuga ko urebye aho bari bari mbere n’aho bageze aho berekeza ari heza kurushaho,agasaba aba baturage kuhategura neza babyaza umusaruro amahirwe bafite n’ayo bagenda babona kugira ngo imibereho yabo n’iy’ababakomokaho izarute kure iyo bakuriyemo n’iy’abababanjirije.


