Mu birori byabaye kuri uyu wa 3 Ukwakira 2021byo kwizihiza yubile y’imyaka 25 Paruwasi Gatolika ya Nyagatare imaze, umushumba wa diyosezi ya Byumba nawe wizihizaga imyaka 25 amaze ari umwepisikopi yasabye Nyiricyubahiro Karidinali Antoine Kambanda gusaba Papa Francis kwemera ko umutara wagirwa Diyosezi.
Umushumba wa diyosezi, Byumba, Musenyeri Seleverien Nzakamwita ubwo yifatanyaga n’abakirisitu kwizihiza yubile ya Paruwasi yabo, yavuze ko ashimira Imana kuko Paruwasi ya Nyagatare ari yo Paruwasi ya mbere yashinze akimara kuba umwepisikopi wa Diyosezi ya Byumba ndetse anasaba Karidinali ko umutara waba diyozezi yihariye.
Ati: “Ndashimira Imana kubera imyaka 25 Paruwasi ya Nyagatare imaze kandi mbashimira ko yubile nagombaga kwizihiza mu kwezi kwa karindwi yapfuye kubera icyorezo cya COVID-19 mwayipfubuye. Ndashimira nyiricyubahiro Karidinali Antoine Kambanda waje kwifatanya natwe, nagira ngo mu byo tumusaba atwemerere ubwo yegereye Nyirubutungane Papa akaba umwe mu bajyanama be, azatuvuganire adusabire, uyu Mutara ube diosezi yihariye.”
Umukirisitu wari uhagarariye abandi witwa Charles Gasana yasabye nawe ko bahabwa diyosezi ikagira ikicaro muri Paruwasi ya Nyagatare.
Agira ati: “Muri paruwasi yacu murabona inyubako twubatse, dufite kaminuza, dufite abapadiri b’abadominikani b’intiti bafasha kuri kaminuza n’andi mashuri dufite, nk’uko Nyiricyubahiro Musenyeri Nzakamwita yabivuze ikibura ni kimwe, ni umwepisikopi akicara hano.”
Karidinali Antoine Kambanda wari umushyitsi mukuru mu birori byo kwizihiza yubile y’imyaka 25 ya Paruwasi ya Nyagatare, yemeye ko azakora ubuvugizi i Roma Umutara ukazagirwa diyosezi.
Yagize ati: “Abakirisitu ba Nyagatare turabifuriza kujya mbere nk’uko Musenyeri Seleveriyani mwifatanyije mugira muti Umutara ukwiye kuba diyosezi. Mu ruzinduko twagize i Roma, twabagejejeho icyifuzo cy’uko Umutara waba diyosezi, baracyagitekerezaho ariko natwe hagati aho igihe kiregereje ko twongera kugira uruzinduko aho duhura na Papa tukamugezaho uko iyogezabutumwa rihagaze. Tuzongera twibutse bongere badutekerezeho twumve igihe Umutara wabera diyosezi yahariye, kandi nanjye nzashyiraho ubuvugizi bwanjye.”
Ubusanzwe Kiriziya Gatolika y’u Rwanda igizwe n’amadiyosezi 9, agace k’Umutara amaparuwasi akagize abarirwa muri diyosezi gaturika ya Byumba.
Umutara ubaye diyosezi wakwiyongera kuri diyosezi ya: Butare, Byumba, Cyangugu, Gikongoro, Kabgayi, Kibungo, Nyundo, Ruhengeri ndetse na arikidiyosezi ya Kigali.
Musenyeri Seleverien Nzakamwita umaze imyaka 50 abaye umupadiri, ndetse akaba amaze imyaka 25 ari musenyeri, yagizwe umwepisikopi wa Diyosezi ya Byumba na Nyirubutungane Papa Yohani Pawulo wa Kabiri ku wa 2 Mutarama 1997. Yasimbuye Mgr Joseph Ruzindana wayiyoboye kuva igishingwa mu 1981 kugeza 1994.






