Janet Museveni arifuza ko amasomo ya siyansi mu mashuri abanza yigishwa mu ndimi kavukire

Sangiza iyi nkuru

Minisitiri w’Uburezi na Siporo muri Uganda usanzwe ari umufasha w’Umukuru w’Igihugu, Janet Museveni yatanze icyifuzo cy’uko amasomo ya siyansi mu mashuri abanza yajya yigishwa mu ndimi kavukire.

Minisitiri Janet kuri uyu wa 7 Ukwakira 2021 yasobanuriye abandi bashinzwe uburezi ko kwigisha aya masomo mu ndimi kavukire zo muri Uganda byazatuma umubare w’abayumva neza uba munini; igihugu kikagira abahanga muri siyansi benshi bakivukiyemo.

Nk’uko tubikesha Daily Monitor, Janet yagize ati: “Nimuyashyira mu rurimi kavukire, azaba ukuri kandi yumvikane, ubwo rero bishoboke ko twazagira abahanga muri siyansi mu muryango wacu.”

Ubusanzwe amasomo ya siyansi muri Uganda yigishwa mu rurimi rw’Icyongereza rwakomotse ku Bwongereza, igihugu cyayikolonije.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *