U Burundi mu banyamuryango 15 ba UN bashyigikiye umuco wo kudahana

Sangiza iyi nkuru

Loni yemeranyije gushyiraho inteko iziga ku byaha by’intambara byakorewe muri Syria mu ntambara yari imaze imyaka itandatu iberamuri iki gihugu kugirango ababigizemo uruhare bagezwe mu butabera, igihugu cy’u Burundi kiri muri 15 byagaragaje ko bidashyigikiye iki gitekerezo kigamije guca umuco wo kudahana.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Ibihugu nka Siriya n’Ubushinwa (Inshuti z’akadasohoka za Syria), U Burundi (bwanga guhana ngo butazahanwa), Zimbabwe (ya Mugabe nawe utajya ujya aho benshi bari) byabaye ibya mbere mu kurwanya ko abakoze amahano muri Syria bahanwa.
Inteko rusange y’umuryango w’Abibumbye igizwe n’abahagarariye ibihugu 193 bigize uyu muryango yateranye ku wa 21 Ukuboza 2013, ibihugu 105 byemeje ko abagize uruhare mu ntambara ya Syria bakurikiranwa mu nkiko, ibihugu 15 birimo n’uburundi byo byahakannye iki gitekerezo naho 52 byifata kuri iki gitekerezo.
Iyi nteko izagenzura abakoze amahano muri Syria izakorana bya hafi n’akanama ko Loni gashinzwe ubugenzuzi (inquiry) kugirango abagize uruhare mu ntambara yamaze imyaka itandatu igahitana abarenga ibihumbi 310 bose bagezwe mu butabera.
Muri ubu bugenzuzi kandiUN yiyemeje kuzakorana bya hafi n’indi miryango itegamiye kuri leta, ibinyamakuru ndetse n’abatangabuhamya kugirango hatazagira umunyabyaha n’umwe ubasha kwisobwa ntahanwe.

Abahagarariye ibihugu muri UN bagezwaho ijambo na Ban Ki-Moon
Abahagarariye ibihugu muri UN bagezwaho ijambo na Ban Ki-Moon mbere gato yo gutora

Uburusiya n’Ubushinwa byo byanahakanye kuva muri 2014 birwanya ko Abategetsi ba Syria bajyanwa mu rukiko mpuzamahanga mpanabyaha (ICC)
Ambasaderi wa Syria muri UN, Bashar Jafaari yarwanyije iki gitekerezo avuga kinyuranyije n’amabwiriza agenga umuryango w’Abimbumbye.
Loni yahawe iminsi 20 gusa kugirango iyi nteko ibe imaze gushingwa ihite itangira gukurikirana abanyasyria bakoze ibyaha bose, inteko izaterwa inkunga n’umuryango w’abibumbye.
Intambara yo muri Syria yatangiye mu mwaka wa 2011, yashizweho iherezo muri uku Kuboza 2016, iyi ntambara yagizwemo uruhare rutaziguye n’ibihugu by’Uburusiya n’Ubushinwa byafashije leta ya Syria kwica abatavuga rumwe n’ubutegetsi mu gihe Amerika na Loni byo byasabaga ko habaho ibihaganiro hagati y’impande zombi.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Ibyaha birimo iyicarubozo, gufata ku ngufu abagore n’abakobwa, n’ibindi by’ibasira inyoko muntu nibyo bishinjwa abategetsi ba Syria nyuma y’iyi ntambara.
Urutonde rw’ibihugu 15 bitifuza guhana abanyabyaha
Algeria, Belarus, Bolivia, Burundi, China, Cuba, DPRK, Iran, Kyrgyzstan, Nicaragua, Russia, Sudani y’Epfo, Syria, Venezuela na Zimbabwe
loni
Uko amatora ya UN ku ishyirwaho ry’inteko ikurikirana abakoze ibyaha muri Sryia yagenze

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Schadrack@bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *