Ihuriro ry’Abanyarwanda baba mu mahanga (RDGN) ryinjiye mu gihe cy’inzibacyuho izamara umwaka iyobowe na Daniel Murenzi ubarizwa mu gihugu cya Tanzaniya, we n’ikipe bazafatanya kuyobora iyi nzibacyuho ngo bazita cyane kugushyira ku murongo amategeko agenga iri huriro kugirango ihuriro rigirire umumaro abanyarwanda bose baba mu mahanga.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Murenzi Daniel yatorewe kuyobora Diaspora mu buryo bw’agateganyo yabwiye newtimes dukesha iyi nkuru ko mu gihe cy’umwaka azamara ku buyobozi bwa Diaspora azita ko amabwiriza agenga ibikorwa bya Diaspora nyarwanda yamenyekanishwa mu Rwanda cyane cyane mu kigo cy’igihugu cy’imiyoborere (RGB).
Yagize ati “Twatowe kugirango dushyireho kandi dutunganye ibikorwa bya Diaspora nyarwanda tunabihuze n’imiyoborere myiza ijyanye n’amategeko. Twifuza ko imikorere ya Diaspora yaba ishingiye ku nyungu z’abanyamuryango bose”
Akomeza agira ati “Nitumara kunoza imiterere y’ imiyoborere tuzakora noneho amatora mu kwezi kwa 12/2017 kandi tuzagerageza ibishoboka ku buryo buri munyamuryango wa Diaspora azagira uruhare muri ibyo bikorwa.”
Murenzi yatorewe kuyobora inzibacyuho ya Diaspora mu matora yari ahanganiyemo n’abandi banyarwanda bane aribo Tom Ntagozera; Theophile Rwigimba, Placide Uwokunda (Asia) na Catherine Muhimpundu.
Murenzi kandi ashimira imirimo yakozwe na Alice Kabagire Cyusa ucyuye igihe ku buyobozi bwa Diaspora waharaniye cyane kugarura ubumwe mu banyarwanda baba mu mahanga.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Ibikorwa bya Diaspora nyarwanda birebererwa na minisiteri y’ububanyi n’amahanga mu Rwanda, Diaspora y’u Rwanda yagiye ikora ibikorwa bitandukanye bigamije guteza imbere u Rwanda nko gutera inkunga ingana n’amadorali y’Amerika 450000 yakoreshejwe mu kubaka ibyumba by’amashuri mu karere ka Musanze na Nyamasheke.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Schadrack@bwiza.com


