Nitwa Mihigo Simon, mvuka mu karere ka Kamonyi. Nasoje ayisumbuye muri 2014. Nkiri umunyeshuri mu ntara y’Amajyepfo ku kigo ntashaka kuvuga najyaga nkora urugomo n’abandi banyeshuri ku buryo twanatorokaga ikigo tukajya kunywa inzoga ndetse n’ibinti bitandukanye nk’uko n’abandi muri mwe babigenzaga mukiga.
Njyeze mu mwaka wa 6 w’ayisumbuye, nibwo natorotse ikigo njya mu kabari kari ku gasanteri twari duturanye icyo gihe nywa inzoga maze gusinda nanirwa gutaha. Umukobwa wakoraga mu kabari yarancumbikiye turararana ntaha bukeye ariko nyuma aza kumbwira ko namuteye inda muri iryo joro twararanye.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Mu by’ukuri nubwo ntabishakaga, nagombaga kwakira ibyabaye ndetse nkamufasha no kurera uwo mwana. Nyuma muri 2015 namusabye ko twahura nkareba umwana nubwo nta cyo nari mfite cyo kumutera inkunga kuko aribwo nari nkirangiza amashuri, nahuye n’ikibazo numva kitanyoroheye ndetse nshaka ko mumfasha.
Bamwe mu baturage b’aho uwo mukobwa aba bambwiye aho uwo mukobwa akomoka nsanga ni mushiki wanjye papa yahabyaye ubwo yubakaga mu mudugudu wari hafi aho kuko yari umufundi kandi njye nari nkiri akana gato.
Umukobwa kubyakira byamunaniye kandi nanjye ndi gutekereza aho nzatungukana umwana nabyaranye na mushiki wanjye bikanyobera. Ikindi uyu mukobwa nari namaze kumwizeza ko tuzabana nihamara kuboneka ubushobozi ariko hagati aho tukaba turera uwo mwanao
None mbigenze nte. Ibitekerezo byanyu birakenewe.
Murakoze.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
@Bwiza.com


