Abagore batunzwe agatoki ku kutabyaza umusaruro EAC

Sangiza iyi nkuru

Ni mu biganiro byahurije hamwe abagore basaga 200 na MINEACOM bigamije kwereka abagore amahirwe ari ku Rwanda mu kuba mu muryango w’Afurika y’Uburasizrazuba, minisitiri w’ubucuruzi n’ibikorwa bya EAC, Kanimba Francois yeretse abagore ko hari amahirwe y’umwihariko yabagenewe muri uwo muryango abasaba guhugukira kuyabyaza umusaruro.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Muri ibi biganiro Minisitiri Kanimba yavuze ko ikibazo kiri mu kutisanzura ku isoko rya EAC cyane mu bagore bakora ubucuruzi gikwiye kuganirwaho mu buryo bukiva imuzi hakarebwa impamvu nyamukuru.
Ati “Hari amahirwe menshi ariko iyo urebye umuvuduko w’u Rwanda dufite n’umurego wo kugaragaza ubushake bwo kujya gushaka amasoko muri uyu muryango turacyabifitemo intege nke.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’ishyirahamwe ry’abagore ba Rwiyemezamirimo, Mushimiyimana Eugenie yavuze ko impamvu nyamukuru ituma abagore batitabira isoko ry EAC ari uko hatabayeho gutanga ubutumwa ngo bugere ku bo bireba bose. Ati “Hari ukuntu amakuru atagenda ngo abantu bamenye ibintu bihari, uko biteye.”
Minisitiri Kanimba yagarutse kandi ku bwitabire buke buboneka mu kwitabira ibigega bitandukanye birimo igifasha abohereza hanze ibicuruzwa no kubicururizayo (EGF), ikigega cyashyiriweho gufasha by’umwihariko urubyiruko n’abagore bashaka gukora ishoramari rito n’iriciriritse (BDF), avuga ko naho ubwitabire bukiri hasi cyane.
Kuri iki Mushimiyimana uhagarariye urwego rw’abagore ba Rwiyemezamirimo, yasobanuye ko ubukangurambaga bwagiye bugezwa cyane ku bacuruzi bakorera hanze kurusha uko bugera ku bacururiza mu gihugu.
Ati “Hari ukuntu abantu batitabira ikintu kuko wenda nta nyungu bakibonamo, ariko kiriya ni ngenzi cyane; harimo ubufasha, harimo imbaraga zongerwa ku muntu, nta kuntu rero umuntu atacyitabira.”
Depite mu Nteko Ishinga Amategeko y’ibihugu by’uwo muryango, EALA, Dr. Ndahiro James, asanga abagore kimwe n’abandi bashaka gukora ubucuruzi buhamye muri ibyo bihugu bakwiye kubikora mu buryo bwo kubanza bakishyira hamwe, bakava ku bucuruzi bw’umuntu ku giti cye ujya kwigurira icyo ashaka bakagera ku bucuruzi bwemewe bushobora no gukorerwa ubuvugizi.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
MINEACOM ivuga ko mu mwaka wa 2015, agaciro k’ibyo u Rwanda rwohereje mu bihugu bigize umuryango wa EAC kangana n’amadolari ya Amerika miliyoni 138, asaga miliyari 110 z’amafaranga y’u Rwanda; mu gihe agaciro k’ibyo u Rwanda rwakuye muri ibyo bihugu kagera kuri miliyoni 452 z’amadolari ya Amerika, asaga miliyari 361 z’amafaranga y’u Rwanda.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Schadrack@bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *