Uganda: Abasaga 24 barohamye mu kiyaga cya Victoria

Sangiza iyi nkuru

Mu gitondo cyo kuri uyu wa 23 Ukuboza 2016, abantu basaga 20 bakomeje kuburirwa irengero nyuma yo kurohama mu kiyaga cya Victoria ubwo bari mu bwato bajya kwizihiza iminsi mikuru ya Noheli n’Ubunani.
Nk’uko bitaanganzwa na bimwe mu bitangazamakuru byo muri iki gihugu, ubu bwato buto ngo bwari butwaye abantu bagera kuri 30 ubwo bavaga mu gace ka Bukasa na kangala bajya muri Enthebe kwizihiza umunsi mukuru wa Noheri witeguwe muri iyi wikende.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Kugeza ubu icyateje impanuka y’ubu bwato ntikiramenyekana mu gihe ibikorwa byo gushaka imibiri bigikomeje.
Inzego z’umutekano mu gace aba bantu barohamyemo zatangaje ko harokotse abantu 4 gusa naho imirambo 6 ikaba ariyo yamaze kuboneka ariko indi igera kuri 20 ikaba igikomeje kuburirwa irengero.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengimana@Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *