Rusizi: Abagana ikigo nderabuzima cya Nyabitimbo barasaba kwegerezwa serivisi z’ubuvuzi bw’amaso n’amenyo

Sangiza iyi nkuru

Bamwe mu bivuriza ku kigo nderabuzima cya Nyabitimbo kiri mu murenge wa Butare mu karere ka Rusizi bavuga ko hari abagira ibibazo by’amaso n’amenyo bakabura uko babyivuza kubera ko ku kigo nderabuzima cyabo nta baganga b’indwara zayo bahari,kugera ku bitaro bya Mibilizi hakababera kure cyane kuko bibasaba kurara nzira,bakavuga ko begerejwe izi serivisi hafi byababera byiza kuko nk’amenyo hari abajya kuyakuza kwa magendu, bamwe bakaba banahasiga ubuzima.

Babitangarije Bwiza.com ubwo ibitaro bya Mibilizi byari byegereje aba baturage serivisi z’ubuvuzi bw’amaso nk’uko bivuga ko bigira igihe bikajyana izi serivisi mu bigo nderabuzima uminsi umwe mu gihe runaka bakahavurirwa, aba baturage bakavuga ko hari n’abarwara izi ndwara bakazihorera kubera kubura uko bazivuza bitabagoye,n’igihe ibitaro byabasangishije izi serivisi hafi bamwe ntibabimenye ngo baze bivuze,hakaba n’igihe haza benshi bamwe bagataha batavuwe kandi biba bitazagaruka vuba ngo byongere bibavure,ariko bafite abaganga ku kigo nderabuzima cyabo bakwivuza neza.

Ntamarerero Léonille w’imyaka 64, utuye mu mudugudu wa Murambi,akagari ka Butanda muri uyu murenge avuga ko amaranye igihe uburwayi bw’amaso n’amenyo bumuzahaza cyane ndetse amenyo agera kuri 4 bakaba bamaze kuyamukurira mu kigo nderabuzima cya Mashesha bikozwe n’ibitaro bya Mibilizi, aho arara nzira kugira ngo abashe kwivuza.

Amaso na yo ngo yaramurembeje ariko guhora atega anarara nzira ajya ku bitaro akavuga ko atabishobora, ubwo yumvaga ko abaganga bazaza kuri iki kigo nderabuzima kubavura amaso baturutse kuri ibi bitaro,igikorwa cyabaye ku wa 5 Ukwakira, uyu mukecuru yavuze ko ari nk’amahirwe kwegerezwa izi serivisi,ariko byaba byiza bahawe abaganga bahoraho kuko bari kure cyane y’ibitaro kandi aho bivuriza zidahari.

Ati: “Twazindutse ijoro tuje gutegereza aba baganga ngo batuvure amaso kuko nkanjye amaze igihe andya cyane sinsinzire,akantera n’umutwe udakira nkayoberwa ibyo ari byo, nabuze aho nyivuza kuko amafaranga yanshizemo njya kwivuza amenyo ku kigo nderabuzima cya Mashesha, bitaro bya Mibilizi ho ntibyanyorohera kuhagera, kuko utajyayo n’amaguru ngo ugaruke uwo munsi kandi nta mafaranga ya moto nabona,twasangaga abaganga bayo bavuye kuri ibi bitaro bakatuvura, bamaze kunkura amenyo 4.’’

Yunzemo ati: “Bagize neza kudusanga bakatuvurira hano ariko nk’ubu hari abatabimenye kandi badashobora kujya I Mibilizi cyangwa kumenya ko abaganga bagiye mu Mashesha ngo babasangeyo kuko hano bahaza gake cyane, bamwe amenyo bayashyira ba magendu bakayabakura,rimwe na rimwe atagombaga gukurwa cyangwa bakayacikirizamo bikaviramo abayarwaye kumererwa nabi cyane.

Amaso yo umuntu akazarinda ahuma atarabasha kuyivuza kubera kwiganyiriza kugera ku bitaro, tugasaba rwose ko batwegereza ubu buvuzi hafi nk’uko batangiye kubikora ku zindi ndwara,byatuma twivuza neza ntizituzahaze kuko turi benshi cyane tugira ibibazo by’amaso n’amenyo tukabura aho tubyivuriza.’’

Iki kibazo n’ubuyobozi bw’ikigo nderabuzima cya Nyabitimbo buvuga ko gifitwe n’abaturage benshi babura uko bivuza byoroshye kandi buvuga ko na bwo kibuhangayikishije cyane kuko bidashoboka ko abaganga baturutse ku bitaro bya Mibilizi babageraho buri gihe kandi n’igihe bagiriyeyo umunsi umwe mu kwezi cyangwa kunarenga badashobora gusiga bagikemuye,na bo bagasanga byaba byiza ko mu byo MINISANTE yatangiye kubakorera kandi bishimira,ibagira ikigo nderabuzima kiri ku rwego rwisumbuye (Centre de santé médicalisé),ikaba imaze kuhageza abaganga bihariye b’indwara zimwe na zimwe zazongaga abaturage, batekereza no kuhashyira abaganga bihariye b’izi ndwara kuko na bo bahakenewe cyane.

Nshimiyimana Denis uvura amaso muri ibi bitaro na we avuga ko kuba aba baturage bakora ibilometero n’ibilometero bajya kwivuza amaso n’amenyo,hari abativuza bakazajya gutekereza kwivuza uburwayi bwabarenze ,bakaba barabonye aba baturage bafite ibibazo by’amaso by’uburyo 3 nk’uko babisanze no mu bindi bigo nderabuzima.

Ati: “Ibibazo by’amaso twabonye byiganje cyane mu baturage ni uby’uburyo 3, harimo ibikosorwa n’indorerwamo, bake bafite ibibazo by’ishaza,hakaba n’indwara z’amaso zifata igice kinini cy’abaturage,ni uburwayi bujyanye no kutihanganira ikirere,usanga bufashe nka 80% y’abarwayi b’amaso bose twakira,kubera ko uRwanda rubarirwa mu bihugu bifite umwuka ushyushye,bikunda kubamo umwuka amaso atihanganira.
Umwuka,umuyaga,amavumbi birimo ntabwo amaso akunda kubyihanganira,bigatera uburwayi butuma umuntu yibyiringira, akumva ibintu bihubuka mu maso kandi ntabyagiyemo. Ni ikibazo cyiganje.’’

Avuga ko ibi bitera ingaruka zikomeye kubera ko uko kuyabyiringira buri kanya umuntu agenda asa n’ukuba ku mboni, hari agahu kayitwikira,iyo kangiritse byaturutse kuri uko kuyabyiringira,uko imyaka ishira umuntu ashobora kugera igihe aba atagishobora kubona kandi yarabonaga ari ibisanzwe,ufite icyo kibazo agasabwa kugana muganga hakiri kare akavurwa kuko bikira neza, ariko nk’aba ba kure kubera kutegerwa n’ubuvuzi cyangwa bakagerwaho rimwe na rimwe bitinze ibi bibazo ubibasangana.

Avuga ko ibyo abaturage ba kariya gace bavuga basaba kwegerezwa izi serivizi ari byo kuko bibagora kugera ku bitaro nk’uko babyivugira, kandi no kubasanga buri gihe ku baganga bava kuri ibi bitaro na byo bitoroshye, na we agasanga MINISANTE mu byo ikorera aba baturage na biriya bikwiye kwitabwaho,akizera ko bishoboka , cyane ko batangiye kwegerezwa serivisi nyinshi batari bafite mbere y’impera za Nyakanga uyu mwaka,ko byaba byiza n’ibi birebweho kuko na byo ari ingenzi cyane ukurikije umubare munini w’abaturage bakira bafite ibibazo nk’ibi iyo basanze.

Umuyobozi w’ibitaro bya Mibilizi Dr Nzaramba Théoneste avuga ko mu gihe bategereje ko MINISANTE yohereza abo baganga kuri iki kigo nderabuzima kuko bishoboka bitewe n’abandi bari kuhajyana kuva mu mpera za Nyakanga uyu mwaka,bo ikiri mu bushobozi bwabo ari ukugira umunsi abaganga bajyayo bakabasuzuma,abakeneye ubufasha runaka bakarangirwa inzira bazabubonamo.

Ati: “Kubera ko icyo gisubizo kindi kitaraboneka kandi hariya ari kure n’ibyo bibazo tuzi ko bihari, turibanda cyane ku kubegera kenshi,abaganga bakabasanga bakabasuzuma, abavurwa bakavurwa,abagirwa inama bakayigirwa nubwo uwandikiwe indorerwamo,niba yandikiwe nk’iz’amafaranga 5000 kuzaza kuzireba ku bitaro atanze arenga 25.000 bitewe n’aho yaturutse cyangwa arinze kurara nzira kikiri ikibazo, dusanga uburyo dukoramo bwo kubasanga aho bari budahagije,cyane ko tunafite abaganga bake b’izo ndwara, turatekereza ko mu byo MINISANTE izakemura hariya n’icyo kizabamo,kuko kwegerezwa izo serivisi byo, bitewe n’imiterere yaho natwe tubona bikenewe.’’

Ibitaro bya Mibilizi bikorana n’ibigo nderabuzima 11, usibye kimwe cyegeranye na byo, ibindi 10 bisigaye bisaba ko hari serivisi abaganga bamanuka bakazegereza abaturage rimwe na rimwe, uyu muyobozi akavuga ko,bitewe n’imigendekere y’aka karere usanga ahenshi ari mu misozi igoye kugenda cyane cyane nk’aha mu gace ikigo nderabuzima cya Nyabitimbo giherereyemo, hari serivisi bakenera cyane bakwiye koroherezwamo bikarinda ingendo ndende abaturage bakora bagana ibitaro bya Mibilizi n’ahandi, banatangaho byinshi byagombye kugira ikindi bibamarira.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *