Ubuyobozi bwa Kaminuza y’ubukerarugendo n’ikoranabuhanga UTB, butangaza ko bugiye kuzajya bwohereza abanyeshuri 700 barangije kwiga ibirebana no kwakira abashyitsi, gutegura ibirori n’ubukerarugendo mu gihugu cya Quatar, kwimenyereza no gukorerayo, bakazanabakirira abashyitsi mu gihe igikombe cy’isi kizaba gitangiye gukinwa.
Biri mu masezerano iyi kaminuza yasinyanye n’ikigo inspire training management academy cyo muri Quatar giteza imbere ubumenyi mu bukerarugendo, amasezerano yasinyiwe muri Ambasade y’u Rwanda muri Quatar.

Prof Dr Kabera Callixte umuyobozi wa Kaminuza ya UTB avuga ko amasezerano basinye na inspire training management academy agamije gufasha abanyeshuri barangije kwiga amasomo ajyanye na Hospitality na tourism muri Kaminuza ya UTB kujya kwimenyereza umurimo muri Quatar ndetse bamwe bagakomerezayo imirimo.
Agira ati: “mu gutangira akazi kazibanda kubirebana n’amahoteli ubukerarugendo no gutegura ibirori, nyuma yo kwimenyereza igihe gito bamwe bazabona akazi k’igihe kirekire.”
Uyu muyobozi wa Kaminuza ya UTB avuga ko abanyeshuri barangije bazagenda mu mpera z’ukwezi k’Ugushyingo 2021 nyuma yo gukorerwa ibazwa n’impugucye zizava muri Quatar. “Kimwe mubyo abanyeshuri bazunguka ni ukwimenyereza umwuga ku rwego mpuzamahanga kandi bahabwe ubufasha bwo kubaha ticket ibajyana n’ibagarura, kubatunga bariyo hamwe no kubahemba.”

Uyu muyobozi avuga ko batagmije kugurisha abantu nkuko abandi babikora ahubwo amasezerano yasinywe muri ambasade y’u Rwanda muri Quatar atuma Ambaade y’u Rwanda izajya ikurikirana imibereho y’abanyarwanda bazajyayo no kwita ku bibazo bahura nabyo.
UTB avuga ko uyu mwaka bazohereza abanyeshuri babarirwa hagati ya 500 na 700 kubera Quatar izakenera abakozi benshi mu kwakira abashyitsi bazagenderera iki gihugu mu kwakira imikino mpuzamahanga harimo: amarushanwa y’umupira w’amaguru azahuza ibihugu by’abarabu, amarushanwa y’umupira w’amaguru uzahura ibihugu by’Asia hamwe n’ amarushanwa y’umupira w’amaguru y’igikombe cya FIFA.
“UTB irigisha abagomba gukora mu gihugu, mu karere no mu rwego mpuzamahanga, uretse ko hari ibiganiro n’ibindi bihugu mu kwakira abanyarwanda bahabwa akazi nka Emarate twamaze kugirana ibiganiro birambuye.
Dr Kabera avuga ko imikoranire izatanga inyungu ku mpande zombi aho iki kigo cyafashije UTB kubona programme ikoreshwa mu kwigisha hakoreshejwe iyakure (online) na programme igenzura abanyeshuri bakopera n’abadodesha ibitabo mu kurangiza amasomo yabo.
“Tumaze umwaka tukoresha izi programme ikindi twunguka ni uguhanahana ubumenyi mu bakozi, ikindi gukoresha isomero ry’ikoranabuhanga ry mu bihumbi magana, HEC yatwemerewe kwigisha ku iyakure kugera kuri 30%, ariko gukorana n’ikigo gifite uburambe kiradufasha kandi muminsi iri imbere tuzaba turi kurwego mpuzamahanga.”
Mukarubega Zulfat washinze Kaminuza ya UTB avuga ko amasezerano yasinyanye n’ikigo cya Quatar arebana no kohereza abanyeshuri bize ibirebana n’amahoteli no kwakira abantu kwimenyereza umwuganshi birimo ubumenyi buri kurwego mpuzamahanga nk’igihugu cyakira mukerarugendo benshi.

Abazahabwa amahirwe yo kugenda harimo ababonye certificate y’umwaka umwe, abafite diploma, n’abafite degree mu birebana na Hospitality na tourism. “Twatangiye kubategura tubabwira kuza kwiyandikisha ku ishuri, batanga ibyangombwa birebana n’amanota bagize , irangamuntu na CV na Passport, ubundi bagategereza abazava muri Quatar kuza kubaha interview.”
Akomeza agira ati: “Icyo dusaba abitegura aya mahirwe ni ukuba bazi neza icyongereza, kuba biteguye gutsinda ibyo bize hamwe no kugira indangagaciro z’ubunyarwanda, bazirikana ko bazaba bahagarariye igihugu, kandi bitwaye nabi byatuma amasezerano agomba kumara imyaka itanu arangira bakaba bafungiye inzira abandi.”
Mukarubega avuga ko badafite ikibazo cyo kuzabona abanyeshuri bohereza buri mwaka mu gihe cy’imyaka itanu amasezerano azamara kuko bafite abanyeshuri ibihumbi bitandatu byarangije muri UTB n’abandi barimo kwiga. “Ibi tubikora dushaka ko abanyeshuri bagira ubumenyi kandi bakabubyaza umusaruro nkuko Perezida wacu abidutoza, gutekereza icyo abo twigisha bakora, ntitwifuza twigisha abana ngo babure akazi kandi abanyarwanda aribwo bukungu bw’igihugu.”

Muri aya masezerano UTB n’abanyarwanda nibo bazunguka cyane ngo n’abazajyana abakozi bazunguka. “Bafitanye amasezerano n’ibigo bikenera abakozi kandi birabahemba, bikishyura ticket z’abakozi n’imishahara, mu bindi bihugu abanyeshuri bashaka akazi bishyura amafaranga yo kwiyandikisha nibura 200 $ buri muntu ariko twe twasanze abanyarwanda batayabona, twumvikana ko bariya bazaza gukoresha ibizami tuzabatunga ariko abanyeshuri bacu ntibagire ayo bishyura.”
Dr Cherno Omar Barry Umuyobozi wa International OPEN University izafasha UTB kubaka ibikorwaremezo byongera ireme ry’uburezi UTB itanga, avuga ko bishimiye gukorana mu kubafasha kubona isomero umunyeshuri abona ibitabo bihagije mu kwiga no kugira ubumenyi buri hejuru bakoresheje ikoranabuhanga.
Cherno avuga ko bifuza gufasha Abanyafurika kwiga bakoresheje iyakure kuko basanze bihendutse, avuga ko abanyeshuri barangiza amashuri yisumbuye bashobora gukomeza kaminuza muri Afurika batarenga 10% kubera uburyo Kaminuza zihenze, imibereho nibyo basabwa bajyayo ariko ngo kwiga ukoresheje iyakure biroroha kandi bitwara makeya. Bakaba bashaka gufasha miliyoni y’abanyafurika kwiga bahawe bourse bizajyana no kubona ubumenyi buri kurwego rwo hejuru.




2 Responses
Abanyarwanda bari mu bazakira abazitabira igikombe cy’Isi cy’umupira w’amaguru muri Quatar
Byiza cyane
Nonese abize ibindi urugero nkubwubatsi bo bashaka akazi bo ntamahirwe bahabwa?
Abanyarwanda bari mu bazakira abazitabira igikombe cy’Isi cy’umupira w’amaguru muri Quatar
Byiza cyane
Nonese abize ibindi urugero nkubwubatsi bo bashaka akazi bo ntamahirwe bahabwa?