Rubavu: Haravugwa Umwiryane n’inyerezwa ry’umutungo muri sosiyete y’ubucuruzi ya SOSERGI batabaza RIB

Sangiza iyi nkuru

Umwiryane uvugwa muri sosiyete ya SOSERGI (Société des services de Gisenyi) igizwe n’abahoze ari abakozi b’uruganda rwa Bralirwa, kuba hari bamwe mu bayobozi bakekwaho kunyereza amafaranga ashingiye ku modoka bashakaga kugura, hakaba an’bavuga menshi arenze igiciro cyagenwe ,abandi ngo bakaba barihaye imishahara y’ikirenga irenze iyo bahembwaga mu byakuruye umwuka mubi , gucikamo ibice nibindi. Abanyamigabane bayo bakaba basaba inzego zibishinzwe kuba zabatabara aho kugirango umutungo bashoye muri iyi sosiyete y’ubucuruzi udahungabana.

Abanyamuryango batangiye kugaragaza ibi bibazo nyuma y’itabwa muri yombi ry’umuyobozi w’inama y’ubutegetsi Bizimana Edouard, watawe muri yombi tariki 20 Ukwakira 2021, ari kumwe n’abandi bantu babiri barimo umuntu wica inzugi hamwe n’umuhesha w’inkiko Uwayezu Anselme, bose barimo bafungura ibiro byari byarafunzwe na Kalisa Kirenga wari umuyobozi w’agateganyo wa Sosergi waherukaga kwirukanwa na Bizimana Edouard kubera kwiyongeza umushahara atabiherewe uburenganzira.

Safari Augustin umwe mu bagize inama y’ubuyobozi ya SESERGI , avuga ko bimwe mu bibazo byateje umwiryane harimo n’inyerezwa ry’amafaranga agasaba ko niba byarabaye inama y’ubuyobozi yakurikiranwa yose kuko aribo basohora amafaranga ntihakurikiranwe umuntu umwe, gusa kuko atariwe usinya wenyine ngo amafaranga asohoke ariko ari nako agaragaza ibibazo byurusobe byugarije iyi sosiyete.

Ati ’’Nk’inama y’ubuyobozi twasanze umukozi wo muri Cantine igaburira abakozi yarakoze uburiganya , umunzani akoresha utwiba ibiro 2 dufata icyemezo cyo kumuhindura ariko umuyobozi ntiyabyemera (Kilenga Kalisa), twagiye mu butumwa bwo kugura imodoka i Kigali tuyobowe nuwo bita Methode, tuyigura n’umuntu utari muri kampani kuri miliyoni 37 z’amafaranga y’u Rwanda ariko perezida agiye gukora ihererekanya asanga ari miliyoni 25 zanditseho arabyanga yishyura 25 zanditseho ari nayo mvano y’amakimbirane kuko yanze ko miriyoni 12 zinyerezwa’’.

Akomeza ashyira mu majwi uwitwa MUYOMBANA Methode wari ubakuriye kuko yagiranye amasezerano y’amahimbano n’uwitwa MUSHIMIYIMANA Issiaka ko iyo modoka iguzwe miliyoni 37 agamije kwiba miliyoni 12, kuko amasezerano y’umwimerere agaragaza ko iyi modoka yaguzwe miliyoni 25.

Ndimubanzi Jean Bosco, nawe ni umunyamigabane muri SOSERGI avuga ko ipfundo ry’ibibazo ari diregiteri wongeje imishahara abakozi nawe yihereyeho nta burenganzira yahawe n’inama y’ubuyobozi ya Sosiyete.

Ati ’’ Dufite ikibazo cy’imishahara aho umuyobozi wa Sosergi Kirenga Kalisa, yongeje imishahara yihereyeho kandi nta baruwa yahawe ibimwemerera, bamaze amezi atanu yariyongeje aho yikuye ku mafaranga ibihumbi 380 yiha ibihumbi 900, anongeza umucungamutungo n’ushinzwe abakozi iyo bitavumburwa byari kuzateza igihombo gikabije’’.

Nsengiyumva Marcel umwe mu banyamigabane ba Sosergi asaba inzego zibishinwe kubatabara zigakurikirana ikibazo abanyereje umutungo bagahanwa.

Ati ’’ Nk’abanyamigabane twumva amakuru yuko harimo ibibazo bijyanye no kunyereza umutungo bikarangira ahubwo byiswe amakimbirane, ndasaba inzego za leta cyane cyane RIB ko yakwinjira mu kibazo ikagisesengura neza impamvu zayo makimbirane ikareba neza n’ikibazo cy’abanyereza umutungo , nk’abanyamigabane turababaye iki kibazo kimaze iminsi leta idufashe gicyemuke kuko ubu harimo ibice bibiri’’.

SOSERGI ni sosiyete yashinzwe n’abakozi b’uruganda rwa Bralirwa mu 2005, ikaba ifite ibikorwa birimo gukora isuku mu ruganda, gukora akazi k’amaboko karimo gupakira no gupakurura, gutwara abakozi ba Bralirwa, kubatekera, gucuruza dreche (ibisaguka mu gukora inzoga) hamwe no gucuruza ibikoresho bikoreshwa muri Bralirwa.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *