Nikuze Nicolas w’imyaka 59, wo mu Murenge wa Rwimbogo mu Karere ka Rusizi avuga ko muri gereza ya Rusizi hari abacyinangiye badashaka gusaba imbabazi abo biciye ababo muri Jenoside yakorewe Abatutsi babyita ibya politiki yo gutuma bivananamo, kuko na we ubwo yari ayifungiyemo, ngo abazaga barimo na Padiri Ubald Rugirangoga kumukangurira gusaba imbabazi abo yiciye ababo yabyitaga amayeri y’Inkotanyi yo kubamenesha amabanga ngo bazabice nyuma kandi FDLR yabo iri hafi kuza kubatabara, ariko aho ahindukiriye kubera ibikorwa by’ubumwe n’ubwiyunge byatangijwe na Padiri Ubald muri Paruwasi ya Mushaka muri uyu murenge, ni bwo yumva atekanye.
Aganira na Bwiza.com ku wa 24 Ukwakira,ubwo muri uyu murenge wa Rwimbogo, mu giterane cy’ivugabutumwa cya Rwanda shima Imana hanasorezwaga ukwezi kwahariwe ubumwe n’ubwiyunge, Nikuze Nicolas wasabye imbabazi umuryango yiciye se muri Jenoside yakorewe abatutsi, abifashijwemo n’inyigisho we na bagenzi be bahawe na padiri Ubald Rugirangoga mu rwego rw’isanamitima n’ubumwe n’ubwiyunge, yavuze ko inyigisho z’abamusangaga muri gereza ya Rusizi barimo n’uyu mupadiri uherutse kwitabira Imana muri Amerika azize COVID-19, yabanje kutazitaho avuga ko ari amayeri y’Inkotanyi yo gushaka kubabeshya ko uzasaba imbabazi azagabanirizwa ibihano.
Akavuga ko kuzisaba byajyaga gutuma asohoka muri gereza yagera hanze zikamwica kandi aho muri gereza abanyapolitiki bahafungiye barababwiraga ko FDLR iri hafi kuza kubafungura, agakomeza kumva adatekanye mu mutima, ariko aho aviriye ku izima akazisaba akanazihabwa, agendana amahoro mu mutima, afatanije n’abo yishishaga urugamba rw’iterambere,agasaba n’undi wese ucyinangiye kwibohora iyo ngoyi agatera intambwe yo gusaba imbabazi abo yahemukiye,akabohoka umutima akabohora n’iy’abo yahemukiye.
Ati: “Nishe se w’uyu Mukarurangwa Mariane, nkatirwa imyaka 15,mfungwa 12 indi nyikora imirimo nsimburagifungo ifitiye igihugu akamaro, ariko byaturuutse kure kubera abo twari dufunganywe batubuzaga gusaba imbabazi abo twahemukiye,nanjye nabonaga ababinkangurira barimo padiri Ubald Rugirangora wadusangaga muri gereza, nkumva ko ari amayeri y’Inkotanyi yo gushaka kuzaduhitana tuyivuyemo ngo turababariwe, ariko aho mbohokeye nazisabye uyu niciye se arazimpa,ubu tubanye neza turafatanya muri byose.’’
Arakomeza ati: “Nabonye n’amahoro y’umutima,ikidodo cyamporagaho kirashira, ngasaba ko n’abo nasize muri iriya gereza bagishuka abashaka gutera iyo ntambwe, kubireka kuko ibyo bababeshya ntaho byabageza, ahubwo icyiza ari uko bagana gahunda y’ubumwe n’ubwiyunge na ndi umunyarwanda, kandi natwe twahindutse twiteguye kubibafashamo.’’
Mukarurangwa Mariane avuga ko yabanje kumwishisha agira ngo aje kumara n’abasigaye, ariko ubu basabana muri byose.
Ati: “Kumuha imbabazi byaratugoye bitewe n’ubugome yadukoreye atwicira papa, ariko mama yarabitwumvishije turazimuha, dufatanya urugendo rw’amezi 6 rwashyizweho na padiri Ubald Rugirangoga watugiriye akamaro cyane kuko byari bikomeye, ariko nyuma y’ibyo byose tubanye neza,musaza wanjye yamubyariye umwana muri batisimu, turatumirana,turi mu itsinda rimwe rigamije iterambere.
Nshimira cyane Padiri Ubald nubwo atakiriho, ngashima ubuyobozi bw’umurenge wacu n’abandi bose bagize uruhare ngo abatwiciye twongere tubane twese dukire ibikomere twari dufite, iyi ntambwe tuzayiteza n’abandi hirya no hino mu gihugu nk’uko twabitangiye.’’
Kanakuze Marie Thérèse umuyobozi wa Komisiyo y’ubumwe n’ubwiyunge muri paruwasi ya Mushaka avuga ko iyi gahunda padiri Ubald Rugirangoga yayitangiye muri 2008,aho yegeraga abishe n’abiciwe akabaha inyigisho z’isanamitima mu gihe cy’amezi 6, icyo gihe ayitangiza ngo hari ibibazo bikomeye cyane by’urwikekwe hagati y’abishe n’abiciwe, ubwoba ku bafunguwe no kubatararangiza ibihano, abarokotse bafite ubwoba ko ababiciye bakongera umugambi wabo mubisha, nta mutekano wo mu mutima ku baturage benshi,ibibazo ari byose.
Ati: “Havuyemo umusaruru ukomeye cyane kuko abakoze Jenoside n’abayikorewe bagera kuri 511 bamaze guhuzwa mu byiciro 11 byasoje n’icya 12 kizasoza ku wa 21 Ugushyingo ku munsi wa Kirisitu umwami,barahuza ibikorwa batikekana bikivugira, bose bafite amahoro mu mitima,barahurira mu matsinda bagatezanya imbere,byanatumye umurenge wacu uhabwa igikombe cy’ubumwe n’ubwiyunge ku rwego rw’Akarere.’’
Avuga ko bahereye kuri ibi banatangije indi gahunda yo kunga abafitanye ibibazo mu mirynago no kugarurira icyizere cy’ejo heza hazaza abakobwa babyariye iwabo bahozwaga ku nkeke n’imiryango yabo ,kandi hamaze gukemuka byinshi cyane byari hafi yo gusenya imiryango,agasaba ko n’andi madini n’amatorero yakwinjira muri iyi gaunda,kuko hari igihe umwe aza gutangira urugendo rw’ayo mezi 6 uwo bakagombye kurutangirana asengera ahandi bikagorana,ariko hose bihari byakoroha.
Anasaban’abataremera kubohoka ngo batangire urwo rugendo kubikora kuko birimo inyungu nynshi, cyane ko ari na gahunda ya Kiliziya n’igihugu muri rusange,kandi ivura ibikomere mu buryo budasanzwe, ikanatuma abashoboraga kubaho bahigana cyangwa barebana nabi, babaho bizeranye bakanafatanya muri byose bibateza imbere, bagahindura paji y’amateka yabo.
Umunyambanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rwimbogo, Nyirangendahimana Mathilde avuga ko bazakomeza kuza ku isonga muri iyi gahunda.
Ati: “Dushoje ukwezi kwahariwe ubumwe n’ubwiyunge ariko ibikorwa byo birakomeza ku bwinshi kuko ubumwe n’ubwiyunge mu murenge wacu twabufashe nk’amahitamo yacu kuko ari ko gaciro kacu.’’
Avuga ko muri uku kwezi hakozwe byinshi bitandukanye birimo kurushaho kwgera abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi no kubahumuriza,gukomeza ibikorwa by’isanamitima ku bufatanye na paruwasi gatolika ya Mushaka, n’ibindi, agasaba abaturage be gukomeza guharanira kuba ku isonga mu mibanire myiza, n’imbogamizi zikirimo,cyane cyane iz’abakoze Jenoside bacyinangiye, n’ubushobozi budahagije kugira ngo n’ahasaba ingendo ndende hanze y’umurenge ubu butumwa bugereyo, ariko ko ubushake buhari kandi aho buri byose bishoboka.
Umurenge wa Rwimbogo utuwe n’abaturage barenga 26.000, washegeshwe cyane na Jenoside yakorewe abatutsi yakuruye ibikomere byinshi mu mitima y’abishe n’abiciwe, bikaba ngo byarasabaga intwari nka Padiri Ubald Rugirangoga ngo yunge mu rya Leta y’ubumwe asanganye imitima yari yarashengaguritse, Padiri mukuru wa paruwasi ya Mushaka ubu, Aloys Ngendahimana, akavuga ko kuba uwatangije ibi byose atakiriho ntacyo bizabihungabanyaho kuko ari gahunda ya Kiliziya.






