Ku wa 25 Ukuboza, umunsi mukuru w’Abakirisitu bo ku isi yose baba bibuka ivuka rya Yesu Kristo umucunguzi, mu gihe mu Rwanda hizihizwaga uyu munsi, iki gihugu cyungutse abantu bagera kuri 30, akenshi abantu bavuka kuri uyu munsi bitwa ba Noheli.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Mu bitaro bitandukanye byo mu Rwanda habaruwe abana bagera kuri 30 bavutse ku manywa yo ku wa 25 Ukuboza 2016 nk’uko byatangajwe n’ubuyobozi bw’ikigo cy’igihugu cyita ku buzima (RBC) cyemeje ko aba bana bavukiye mu bitaro byo mu Rwanda.
Malick Kayumba ushinzwe itumanaho muri RBC yabwiye The New Times ko muri aba bana bavutse harimo n’impanga zavukiye ku bitaro bya Mugonero mu karere ka Karongi.
Rosine Nyiraneza umwe mu babyeyi baganiriye n’iki kinyamakuru aho yabyariye mu bitaro bya Kibagabaga mu karere ka Gasabo yagize ati “Iki ni igitangaza gikomeye Imana inkoreye, umwana wanjye avutse ku munsi umwe n’uwo Yesu yavutseho”
Donatha Nyirahabimana nawe wagize umugisha wo kubyara kuri Noheli yagize ati “Ni igitangaza gikomeye, sinari nzi ko nzabyara kuri Noheli ariko kuba bibaye birushijeho kuduha ibyishimo mu muryango”
Mu gihe aba babyeyi bishimiraga umugisha w’abana ku rundi ruhande hari banyarwanda bari bari mu ngorane zirimo n’impanuka zahitanye abagera kuri batatu mu Rwanda hose.
Abantu batatu nibo batangajwe ko baguye mu mpanuka zabaye mu Rwanda hose kuri uyu wa 25 Ukuboza 2016,
Muri abo harimo umuntu umwe wo muri Rukomo wagonze n’umumotari mu wahungaga abapolisi naho abandi babiri ni abagonzwe n’imodoka mu karere ka Kamonyi bari kuri moto bahita bapfa.
Umunsi mukuru wa Noheli wizihizwa ku isi yose cyane cyane mu bihugu byemera Yesu nk’umwana w’Imana n’umucunguzi, n’abatizihiza uyu munsi hari uburyo babona impinduka iyo wageze, hari n’ababona ikiruhuko kuri uyu munsi n’ubwo baba batawemera.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Noheli ikorwaho ibintu bitandukanye akenshi bijyanye n’umuco wa buri gihugu, mu Rwanda Noheli yizihizwa hitabwa ku masengesho n’ibitaramo bihimbaza Imana.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Schadrack@Bwiza.com


