Gitifu w'Akarere ka Rusizi ukayobora ubu by'agateganyo, Mutesi Priscah asanga na we bitumvikana kwimurira ahandi udatanga umusaruro nubwo na we inama yabikoze yari ayirimo.

Rusizi: Komite nyobozi y’Akarere isize ihinduye abakozi mu tugari mu buryo benshi bise agahomamunwa

Sangiza iyi nkuru

Nk’uko byagaragaye mu myanzuro y’inama ya komite nyobozi y’aka karere yateranye ku wa 12 Ukwakira uyu mwaka, ikaba yaragiye hanze ku wa 29 Ukwakira na Bwiza.com ikayibonera kopi, harimo n’iyimurwa ry’abanyamabanga nshingwabikorwa na ba SEDO b’utugari bose hamwe 36, bagomba kuvanwa mu two bakoreraragamo bajyanwa mu tundi, bigateganywa ko amabaruwa bazayahabwa ku wa 1 Ukuboza nyuma y’ishyirwaho rya njyanama na komite nyobozi nshya, bamwe mu bayisomye igishyirwa hanze bakavuga ko ibyo bamwe bavuzweho mu kubimura ari agahomamunwa.

Nk’uko bigaragara ku byo kwimura aba bayobozi bifite umutwe ugira uti’ Urutonde rw’abakozi bo mu tugari basabye cyangwa basabiwe kwimurwa n’aho bazimurirwa’, nubwo iyi nama yo ku wa 12 Ukwakira yabigarutseho inabafatira uyu mwanzuro, inyandiko ibimura bigaragara ko yakozwe ku wa 27 Nyakanga, baragombaga gutangira kwimurwa ku ya 1 Kanama ariko birahinduka, iyi yateranye ku wa 12 Ukwakira yemeza ko bazahabwa aya mabaruwa ku wa 1 Ukuboza bakerekezwa mu mirenge bashyizwemo banakorana na njyanama na komite nyobozi nshya zizaba zatowe.

Gitifu w'Akarere ka Rusizi ukayobora ubu by'agateganyo, Mutesi Priscah asanga na we bitumvikana kwimurira ahandi udatanga umusaruro nubwo na we inama yabikoze yari ayirimo.
Gitifu w’Akarere ka Rusizi ukayobora ubu by’agateganyo, Mutesi Priscah asanga na we bitumvikana kwimurira ahandi udatanga umusaruro nubwo na we inama yabikoze yari ayirimo.

Icyateje ururondogoro mu baturage babonye iyi myanzuro n’abayobozi banyuranye muri aka karere barimo na ba Gitifu na ba SEDO nk’uko abaganiriye na Bwiza.com muri bo babivuze, ngo si ukwimurwa ubwabyo kuko byo birasanzwe nta n’ikibazo bagombaga kubigiraho, ahubwo amagambo aherekeza izina ry’uwimuwe ni yo ateye kwibaza, aho hari ahanditse ngo kanaka yimuriwe mu kandi kagari kuko yamunzwe na ruswa n’amadeni mu baturage, agiye kuko amaze gukubitwa n’abaturage inshuro zirenga 3 zose kubera imyitwarire mibi, yimuwe kuko byagaragaye ko imikorere ye nta musaruro yatanga kandi yaragoragojwe bihagije, n’ibindi benshi bakomeje kwibazaho.

Umwe muri ba Gitifu b’utugari ati’’ Iyi myanzuro isa n’iyabacitse ikatugeraho igihe bashobora kuba batifuzaga ko itugeraho, ikimara gukwirakwira twese twaguye mu kantu tukiyisoma. Ugasanga ngo uyu yimuwe kuko yamunzwe na ruswa n’amadeni y’umurengera y’abaturage yagiye arya ntabishyure bagatera ku murenge ngo ubishyurize none ajyanywe mu wundi, uyu utugari twose tw’uyu murenge aratuzengurutse nta na hamwe yagaragaje umusaruro mu kazi, tukibaza ngo umuntu utagitanga umusaruro mu kazi, uwamunzwe na ruswacyangwa uwazahajwe n’inshyi z’abaturage kubera kurambirwa imikorere ye mibi,ajyanywe ahandi kumara iki?’’

Ibaruwa yimura abakozi
Ibaruwa yimura abakozi

Arakomeza ati’’ Hari n’uwo bandikiye ko yimuwe kuko yagiriwe inama kenshi akananirana, yananiwe gukorana neza n’inzego zimukuriye n’abavuga rikijyana mu kagari,ku bw’ibyo nta mu saruro atezweho agomba kwimurwa,undi ugasanga ngo yananiwe gukorana na njyanama y’akagari, mu ngamba zo kurwanya COVID-19 ararangaye,utubari tutemerewe gukora iwe yaduhaye intebe,n’ibindi biteye kwibaza.’’

Undi ati’’Nka SEDO wari mu kagari ka Karangiro mu murenge wa Nyakarenzo yajyanywe mu kagari ka Kacyuma mu murenge wa Gashonga bihana imbibi, bamwandiikiraho ngo’ yamunzwe na ruswa n’amadeni y’abaturage,aho birirwa ku murenge ngo ubishyurize tukabona nta musaruro atanga. Ubu se aho agiye ni ho azawutanga? Cyangwa Gitifu w’uwo murenge yananiwe kwishyuriza abaturage none ibyamunaniye arasaba ko byajyanwa mu wundi?

Nka Gitifu w’akagari ka Kabuye muri Nyakarenzo bavuga ko yimuriwe muka Murambi muri uwo murenge bandikaho ngo’ akubiswe n’baturage inshurio zirenga 3 kubera imyitwarire ye mibi n’amadeni yabo aramurembeje, niyimurwe.

Noneho icyatwumije ni ukuntu bafashe SEDO usanzwe uvugwaho kwangisha abaturage Gitifu wese umusanze kuyobora akagari ka Kamurehe muri Gashonga,woherejwe mu kagari ka Gatare muri Nyakarenzo ,na ko gafite Gitifu bavuga ko adashobotse, nk’abo baturage bagiye kuba aba nde koko?Hari n’uwo bimuye bandikaho ko ngo agurisha serivisi aha abaturage ,tukibaza niba kumwimura ari byo bimuca kuri iyo ngeso.’’

imyanzuro_ya_ce_yo_kuwa_12-1--2021-11.jpg

Undi Gitifu w’akagari ati’’ Ibintu bisohotse ubu,ukwezi kose kurashira abantu bakora bate,mu gihe abandi bahugiye mu matora? Kwimura umuntu si ikibazo kuko turabimenyereye kandi akenshi ugasanga bidakorwa ku nyungu z’akazi ahubwo hazamo na munyumvishirize, cyane cyane tukabona byarakozwe hutihuti bigizwemo uruhare na ba Gitifu b’imirenge na njyanama zabo, kugira ngo komite nyobozi na yo yari irimo icyura igihe isige ibihaye umugisha.

Ariko nkibaza nti’ Ese kohereza umuntu mu kagari aherekejwe n’inyandiko imuharabika gutya, imwangisha abaturage asanze,uba umwitezeho umusaruro? Ese niba afite ibyaha ko batamusezerera ahubwo bakamujyana aho handi ni ho bidakorwa? Kwimura ntitubyanze ariko iyo bikozwe nabi gutya bikurura amatiku menshi aho gutanga umusaruro ari byo bihoza aka karere mu myanya ya nyuma mu mihigo.’’

Umwe mu baturage uvuga ko iyi myanzuro yamugezeho,akanavuga ko asanzwe akurikiranira hafi ibibera muri aka karere nk’uwakavukoyemo unashishikajwe n’iterambere ryako,na we yabivuzeho byinshi.

Ati’’ Iyo uri umuyobozi Nyakubahwa perezida wacu yashyize mu karere ashakamo imiyoborere inoze ukavuga ko wimuye uwo wemera ko nta musaruro atanga ukanabyandika, uba uvuga ko aho umwimuriye ari ho badakeneye umusaruro? Niba se umwimuye uvuga ko ngo akingira ikibaba utubari dukora mu buryo bwubahirije amategeko, aho umwohereje ni mu barokore? Uwo uvuze ko arangaye mu ngamba zo guhangana n’icyorezo cya COVID-19 muzi n’aho cyatugeze mu karere kacu,umwimuriye aho kitari cyangwa badakeneye izo ngamba?’’

imyanzuro_ya_ce_yo_kuwa_12-1--2021-11.jpg

Arakomeza ati’’ Nk’uwo bavuze ngo yamunzwe na ruswa,ngo afata amadeni mu baturage ntayishyure,ngo yazengurutse utugari twose two mu murenge nta musaruro atanga, ugakura SEDO Gashonga ukamujyana Bweyeye umurega ibyaha nk’ibyo,Bweyeye agiye kuba umutagatifu? Jye mbona hari abatobera perezida wacu rwose kandi ntako atagira ngo igihugu agihe umurongo uhamye.

Uwamunzwe na ruswa, nagera Bweyeye uzumva ngo kugira ngo umuturage ashyirwe ku rutonde rw’abahabwa gira inka cyangwa abazubakirwa,n’ibindi umukuru w’igihugu cyacu aduha ngo bituzamure,abanza guhabwa akantu,kandi bahamujyanye izo ngeso bazizi. Nk’ubwo abayobozi nk’abo bazatugeza kuki?’’

Iyi myanzuro ibanzirizwa n’ibaruwa yo ku wa 19 Ukwakira,umuyobozi w’Akarere Kayumba Ephreym ayandikiye perezida wa njyanama y’Akarere,amumenyesha imyanzuro ya komite nyobozi yateranye ku wa 12 ukwakira,ahasabwaga ko abayobozi ku rwego rw’Akarere bagenewe kopi bagombaga gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ryayo, bikameneysehwa Guverineri w’intara y’uburengerazuba,abayobozi b’Akarere bungirije bombi b’icyo gihe, Gitifu w’Akarere n’umuyobozi w’ishami ry’umurimo mu karere.

imyanzuro_ya_ce_yo_kuwa_12-1--2021-12.jpg

Gitifu w’aka karere Mutesi Priscah wanahawe ububasha ku wa 27 Ukwakira, bwo kuba akayobora by’agateganyo igihe hari amatora yo gushaka komite nyobozi nshya, wanasinye mu bitabiriye inama yafataga iyi myanzuro ku wa 12 Ukwakira, yabwiye Bwiza.com ko na we yumva bitumvikana . Ati’’ Oya,ntabwo yatanga umusaruro bimeze bityo, ntibyaba ari byo rwose. Ni byo kubimura byaratekerejwe,birasanzwe ko umukozi ashobora kwimurirwa aho ajya gutanga umusaruro uruseho, biteganijwe ko bazahabwa amabaruwa ku ya 1 Ukuboza.’’

Abajijwe impamvu ibi ba Gitifuna ba SEDO b’utugari bise imbanzirizamweyo bitakozwe mbere, komite nyobozi ikabikora igihe cyayo kirangiye,niba atari umutwaro ihekesheje izayisimbura igiye guhangana n’iki kibazo kitoroshye, ati’’ Byatekerejwe kera nubwo bisohotse ubu. Iyo bitekerejwe haba hari impamvu nyinshi zatuma umukozi yimurwa, ariko kwimurira ahandi uwamunzwe na ruswa,andi makosa agaragara cyangwa udatanga umusaruro byo nanjye ndumva atari byo rwose.’

Abatuye aka karere havuga ko kuba bakunda kuza mu myanya ya nyuma mu mihigo n’ibi byose bizamo,aho abadashoboye bakomeza kwimurirwa ahandi, na ho bakahangiza umusaruro ukabura imihigo ntiyeswe uko byakagombye, bagasaba ko byahinduka umuyobozi akoherezwa mu baturage kubakorera koko atari ukubakamamo indonke badafite.

Abakozi bavugwa guhinduriwe aho gukorera

imyanzuro_ya_ce_yo_kuwa_12-1--2021-13.jpg
imyanzuro_ya_ce_yo_kuwa_12-1--2021-14.jpg

Soma Izindi Nkuru

22 Responses

  1. Rusizi: Komite nyobozi y’Akarere isize ihinduye abakozi mu tugari mu buryo benshi bise agahomamunwa
    Birababaje kumva ko umuntu yananiwe inshingano aho azikorera akimurirwa ahandi ngendareba ngasanga ntampinduka yaboneka kereka habayeho guhindura inshingano ahoguhindura icyerekezo cy’umukozi

  2. Rusizi: Komite nyobozi y’Akarere isize ihinduye abakozi mu tugari mu buryo benshi bise agahomamunwa
    Birababaje kumva ko umuntu yananiwe inshingano aho azikorera akimurirwa ahandi ngendareba ngasanga ntampinduka yaboneka kereka habayeho guhindura inshingano ahoguhindura icyerekezo cy’umukozi

  3. Rusizi: Komite nyobozi y’Akarere isize ihinduye abakozi mu tugari mu buryo benshi bise agahomamunwa
    Birababaje kumva ko umuntu yananiwe inshingano aho azikorera akimurirwa ahandi ngendareba ngasanga ntampinduka yaboneka kereka habayeho guhindura inshingano ahoguhindura icyerekezo cy’umukozi

  4. Rusizi: Komite nyobozi y’Akarere isize ihinduye abakozi mu tugari mu buryo benshi bise agahomamunwa
    Birababaje kumva ko umuntu yananiwe inshingano aho azikorera akimurirwa ahandi ngendareba ngasanga ntampinduka yaboneka kereka habayeho guhindura inshingano ahoguhindura icyerekezo cy’umukozi

  5. Rusizi: Komite nyobozi y’Akarere isize ihinduye abakozi mu tugari mu buryo benshi bise agahomamunwa
    Birababaje kumva ko umuntu yananiwe inshingano aho azikorera akimurirwa ahandi ngendareba ngasanga ntampinduka yaboneka kereka habayeho guhindura inshingano ahoguhindura icyerekezo cy’umukozi

    1. Rusizi: Komite nyobozi y’Akarere isize ihinduye abakozi mu tugari mu buryo benshi bise agahomamunwa
      Oya no guhindurirwa inshingano nabyo ntabwo nakwizera ko izo zindi zo azagira icyo akora pe

    2. Rusizi: Komite nyobozi y’Akarere isize ihinduye abakozi mu tugari mu buryo benshi bise agahomamunwa
      Oya no guhindurirwa inshingano nabyo ntabwo nakwizera ko izo zindi zo azagira icyo akora pe

  6. Rusizi: Komite nyobozi y’Akarere isize ihinduye abakozi mu tugari mu buryo benshi bise agahomamunwa
    Birababaje kumva ko umuntu yananiwe inshingano aho azikorera akimurirwa ahandi ngendareba ngasanga ntampinduka yaboneka kereka habayeho guhindura inshingano ahoguhindura icyerekezo cy’umukozi

  7. Rusizi: Komite nyobozi y’Akarere isize ihinduye abakozi mu tugari mu buryo benshi bise agahomamunwa
    Ubwo se niba hari abaregwa ruswa kuki batashyikirijwe RIB? Niba se kandi bababeshyera, iyo komite ntigiye gushora leta (Akerere) mu manza katazatsinda!
    Ababeshyewe ruswa nibarega bagatsinda bazishyurwa na nde?

  8. Rusizi: Komite nyobozi y’Akarere isize ihinduye abakozi mu tugari mu buryo benshi bise agahomamunwa
    Ubwo se niba hari abaregwa ruswa kuki batashyikirijwe RIB? Niba se kandi bababeshyera, iyo komite ntigiye gushora leta (Akerere) mu manza katazatsinda!
    Ababeshyewe ruswa nibarega bagatsinda bazishyurwa na nde?

  9. Rusizi: Komite nyobozi y’Akarere isize ihinduye abakozi mu tugari mu buryo benshi bise agahomamunwa
    Njye numva abayobozi baka karere bakwiye kubanza gusura imirenge bakaganira n’abaturage bakumva uko babavuga

  10. Rusizi: Komite nyobozi y’Akarere isize ihinduye abakozi mu tugari mu buryo benshi bise agahomamunwa
    Njye numva abayobozi baka karere bakwiye kubanza gusura imirenge bakaganira n’abaturage bakumva uko babavuga

  11. Rusizi: Komite nyobozi y’Akarere isize ihinduye abakozi mu tugari mu buryo benshi bise agahomamunwa
    Njye numva abayobozi baka karere bakwiye kubanza gusura imirenge bakaganira n’abaturage bakumva uko babavuga

  12. Rusizi: Komite nyobozi y’Akarere isize ihinduye abakozi mu tugari mu buryo benshi bise agahomamunwa
    Njye numva abayobozi baka karere bakwiye kubanza gusura imirenge bakaganira n’abaturage bakumva uko babavuga

  13. Rusizi: Komite nyobozi y’Akarere isize ihinduye abakozi mu tugari mu buryo benshi bise agahomamunwa
    Ubugome nk’ubu bwo gusiga uhimye abakozi , burimo no gukorwa mu karere ka Kirehe.
    Ese umuyobozi amaze imyaka ya manda ye yose yarananiwe gushyira ibintu ku murongo yakumva bamuhagaritse ati reka nsige mpatwitse nimanukire. Ndumiwe

  14. Rusizi: Komite nyobozi y’Akarere isize ihinduye abakozi mu tugari mu buryo benshi bise agahomamunwa
    Ubugome nk’ubu bwo gusiga uhimye abakozi , burimo no gukorwa mu karere ka Kirehe.
    Ese umuyobozi amaze imyaka ya manda ye yose yarananiwe gushyira ibintu ku murongo yakumva bamuhagaritse ati reka nsige mpatwitse nimanukire. Ndumiwe

  15. Rusizi: Komite nyobozi y’Akarere isize ihinduye abakozi mu tugari mu buryo benshi bise agahomamunwa
    Ariko noneho ni agahomamunwa, Rusizi we muranyumije, ubundi icya mbere n’uko ntemeranya no kuba abantu barangije manda baba bakwiye kwimura abakozi kubera ko hazamo na vengeance. Ikindi impamvu zagiye zitangwa ntabwo zifite ireme zose. Ubundi umukozi yakagombye ahubwo gushyirwa hafi y’aho atuye na cyane ko muziko mubahemba intica n’ikize, none mubajyanye kure. Ese ubundi kuvuga ngo umukozi yanze gutura mu kagari akoramo, mwabiganiriye nabo barabyanga koko? uru rwango rw’aba bayaobozi ba Rusizi, ruba rugamije kugumura abakozi no kubangisha Leta, ahubwo ari ibintu bikunda baba bakwiye gukurikiranwaho icyaha, ese ubundi mwa bayobozi mwe, imyaka mumaze muri Rusizi, izi mpamvu mugaragaza muzibonye ari uko mugiye kugenda, mbere mwakoraga iki? mwahemberwaga iki? mujye mukura ubuswa aho, cyokora murigaragaje.

    Mu Karere ka Kirehe naho iyi gahunda imaze iminsi isumira mu matwi y’abantu ko abakozi bose nabo bimuwe na Komite? Namwe nshuti zanjye z’Ikirehe murarye muri menge, ariko ntekereza ko mwamaze kubyumva, nanjye utuye i Kayonza narabimenye. Ariko se iyo ufashe nka MUZUNGU, MUKANDARIKANGUYE na Damascene ukababwira ngo bimure abakozi, bakabikora manda zabo zirangiye, n’ubugome bwabo koko ubwo murumva hazavamo iki? usibye kubangisha akazi no kugirira Leta umujinya n’ubwo ushirira mu murizo. Icya mbere ba Nyakirehe muzi ubugome bwa MUKANDARIKANGUYE n’ubwiyemezi bwe, aramara tu, na cyane ko aziko abayobora mutamwemera kubera ubuswa bwe. Nabonye ngo Muzungu yarahaye amabwiriza RPF ko visi mayor azaba hagati ya Clementine na MUKANDARIKANGUYE, abaswa gusa, ubugome bwinshi, natanga inama yo kutabatora kuko ntacyo bazabagezaho, usibye ubugome nk’ubwo n’ubwirasi.

    Ngarutse kuri iri yimurwa, igitekerezo cyanjye n’uko nziko ba Govonor bareba kure, ntibemere ibi byemezo byagiye bifatwa na komite zirimo gucyura igihe kubera ko ari vengeance akenshi biba bishingiyeho, atari ukuri kuko ntibasobanura impamvu bitakozwe mbere bigakorwa mu gihe bagiye kugenda, bizakorwe n’abashya bazabasimbura, kandi abantu bafite ubu butindi bw’ubugome, ntibakwiye kugaruka mu buyobozi muri iyi manda itaha. Ese ubundi ko mu turere habamo inzego z’iperereza, ubu koko aya makuru aba yashingiweho zarayabonye koko? Murakoze mugire amahoro.

  16. Rusizi: Komite nyobozi y’Akarere isize ihinduye abakozi mu tugari mu buryo benshi bise agahomamunwa

  17. Rusizi: Komite nyobozi y’Akarere isize ihinduye abakozi mu tugari mu buryo benshi bise agahomamunwa
    Ibyo Komite Nyobozi ya Nyabihu yasize ikoze byo birenze ukwemera! Za munyangire, munyumvishirize…Yewe, nyamara MINALOC nitareba neza…!!!Wari wabona umuntu ushinja undi imyitwarire mibi kandi adashobora kuyitangira ibimenyetso???

  18. Rusizi: Komite nyobozi y’Akarere isize ihinduye abakozi mu tugari mu buryo benshi bise agahomamunwa
    Ibyo Komite Nyobozi ya Nyabihu yasize ikoze byo birenze ukwemera! Za munyangire, munyumvishirize…Yewe, nyamara MINALOC nitareba neza…!!!Wari wabona umuntu ushinja undi imyitwarire mibi kandi adashobora kuyitangira ibimenyetso???

  19. Rusizi: Komite nyobozi y’Akarere isize ihinduye abakozi mu tugari mu buryo benshi bise agahomamunwa
    ibi nj ibintu bibabaje cyane!niba umuyobozi yarananiranye bigaragara bari kwinginga iki?niba nta musaruro yatanze mukagari yarimo ubwo ahandi ho agiye kuhakora iki?
    Ahubwo abafashe iyi myanzuro nabo bakwiye gukurikiranwa.Ruswa yo kuyishinja umuntu utaramugaragaje ngo abibazwe ni amakosa akomeye cyane bayobozi!
    Niko mbibona

  20. Rusizi: Komite nyobozi y’Akarere isize ihinduye abakozi mu tugari mu buryo benshi bise agahomamunwa
    ibi nj ibintu bibabaje cyane!niba umuyobozi yarananiranye bigaragara bari kwinginga iki?niba nta musaruro yatanze mukagari yarimo ubwo ahandi ho agiye kuhakora iki?
    Ahubwo abafashe iyi myanzuro nabo bakwiye gukurikiranwa.Ruswa yo kuyishinja umuntu utaramugaragaje ngo abibazwe ni amakosa akomeye cyane bayobozi!
    Niko mbibona

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *