umucungamutungo_wa_karambi_vision_sacco_bumbali_machiavel_aavuga_ko_hakozwe_byinshi_ngo_ibyifuzo_by_abaturage_bisubizwe_kandi_ko_aho_bishoboka_ubuvugizi_buzakomeza.jpg

Nyamasheke/Karambi: Bifuza kongererwa inguzanyo no kugabanirizwa inyungu bazitangaho kubera Covid-19

Sangiza iyi nkuru

Abanyamuryango ba Karambi Vision SACCO (KVS) ikorera mu murenge wa Karambi mu karere ka Nyamasheke bakoraga imirimo y’ubucuruzi, ubuhinzi n’ubworozi, ubukorikori,gutwara ibintu n’abantu, n’indi bavuga ko yagizweho ingaruka na COVID-19, barashimira Leta yabagobotse ikabaha inguzanyo izahura imikorere yabo yagizweho ingaruka na COVID-19 ku nyungu nto cyane ngo babashe kongera gukora, bakayisaba ariko kongera kureba uko yakongera inguzanyo babonaga mbere ikanagabanya inyungu bazitangaho nubwo byakorwa mu myaka mike kugira ngo bagire icyo babasha kwimarira nka mbere ya COVID-19.

Babisabye mu nteko rusange yabo iherutse guterana nyuma y’umwaka wose idaterana abanyamuryango bahagarariye abandi mu midugudu bakavuga ko bishimira ko icyorezo cya COVID-19 cyatangiye kugeza make, abakoraga imirimo cyagizeho ingaruka barongeye gutangira kugira icyo bageraho babifashijwemo na Leta yabahaye inguzanyo yo kuzahura imishinga yagizweho ingaruka na COVID-19,aho buri wese wakoraga imirimo y’ubucuruzi ubifitiye icyangombwa ahabwa atarenga 1.000.000 ku nyungu y’amafaranga 80.000 ku mwaka akishyurwa mu myaka itarenga 2, bakavuga ko abakuye habi ariko bidahagije.

Ntawigira Fabien wo mu kagari ka Kagarama ucururiza muri santere y’ubucuruzi ya Gikangaga avuga ko mbere ya COVID-19 bakoraga bunguka aho kuguza miliyoni 3 muri Karambi Vision SACCO bitari ikibazo kuko imikorere yari imeze neza n’abaguza bagashora mu bworozi n’ubuhinzi bigenda,ariko icyorezo byose kirabihungabanya,guma mu rugo na guma mu karere bibabuza kwinyagambura, n’ufite utwo agicuruza abahaha baba bake,byose bigenda nabi, biba ibibazo bikomeye cyane.

Ati: “ Byagenze nabi cyane abacuruzi barahomba bitavugwa,aborozi n’abahinzi babura ababagurira kuko n’abanyekongo baduha ifaranga rishyushye batari bacyiza. Ubu rero icyorezo kiragabanya ubukana, ubuzima buragaruka,imirimo yongeye gutangira, icyo dusaba ubuyobozi bwa SACCO yacu na Leta ni uko, nk’uko Leta yatugobotse ikaduha iriya nguzanyo yo kuzahura imirimo cyagizeho ingaruka, yakongera kuturwanaho nubwo byaba imyaka mike, hakongerwa amafaranga umuntu yari yemerewe kutarenza nk’inguzanyo,inyungu ikagabanuka, twazahuka tutagize icyongera kudukoma mu nkokora.’’

Avuga ko bifuza ko nk’inguzanyo isanzwe yageraga kuri 24% mu mwaka yagera nibura kuri 18%, iya tinyuka wigire munyarwandakazi yari 18% ikagera kuri 12%, aya Leta yabahaye yo kubagoboka akava kuri miliyoni 1 akagera nibura kuri miliyoni 3, bazahuka, n’uwari ufite inguzanyo mbere ya COVID-19 yananiwe kurangiza kwishyura kuko nta mikorere byamufasha kuyishyura.

Mukankumburwa Espérance utuye mu kagari ka Gasovu, na we ashima Leta yabegereje ibigo by’imari kuko mbere ntibateraga imbere, n’iryo umuntu yabonaga ntabashe kugira aho aribika ngo ryunguke,yareba nabi abajura bakaumucucura, ntabashe kuba yaguza ngo akore ibirushijeho ari yo mpamvu no mu cyaro abakire bari bake cyane.

Avuga ko n’imitwe yabo yari ifunze ntacyo batekereza cyabateza imbere ariko ubu byahindutse bigatera n’abagore guhagukura bagakora bagatera imbere,kuko ku myaka 57 afite aguza miliyoni 5 agacuruza akazishyura kandi mbere bitarashobokaga ku mugore wo mu cyaro,akavuga ko Leta yabafunguye ubwonko bagakora ku ifaranga, muri ibi bihe yarushaho kubaba hafi kuko ubukungu bwahungabanye cyane.

Ati: “Hano i Karambi mbere habaga ibikorwa by’ubuhinzi n’ubworozi bikomeye cyane byagombaga kutugeza no ku bucuruzi bukomeye,ariko ayo twabonaga ntiyamaraga kabiri kubera kuyapfusha ubusa, nta banki zabaga ino, twize kuzigama aho Karambi Vision SACCO igereye ino tukabishima Leta cyane kuko nta mugore watekerezaga ko yabitsa amafaranga, akaguza agakora byose bititiriwe umugabo, ariko narihiye abana 8 ayisumbuye bamwe ndanabashyingira nkoresheje kugana SACCO ngacuruza nkunganira umugabo kandi nishimira uruhare rwanjye mu iterambere ry’urugo rwanjye.’’

Arakomeza ati: “Turanashima uburyo abagore n’urubyiruko ino twitaweho by’umwihariko muri tinyuka wigire munyarwandakazi,aho duhabwa inguzanyo twishyura ku nyungu ya 18% mu gihe izindi ari kuri 24%, tunahabwa kuri aya mafaranga yo kuzahura imishinga yagizweho ingaruka na COVID-19 aho kuri miliyoni 1 tuzunguka amafaranga 80.000 gusa, kandi ari kutuzahura koko.

Ariko ntibihagije kuko COVID-19 yadusize habi cyane abagore by’umwihariko . Twafashije mu kwita ku miryango n’igishoro kirashira tumera nk’abakinze ku bacuruzaga n’abagabo bacu barashiriwe kandi twabagobokaga, cyane cyane nko ku kwita kubana biga, tugasaba kwitabwaho kurushaho mu kutwongerera inguzanyo inyungu ikagabanuka nk’uko na mugenzi wanjye yabisabye, ni ho twakongera gukora nka mbere.’’

Mu nama y’inteko rusange y’iki kigo cy’imari iki cyifuzo cyongeye kugaruka,umucungamutongo wacyo Bumbali Machiavel avuga ko ibyo bavuga abyumva kuko urebye uko CIVID-19 yagize ingaruka zikomeye ku bikorwa benshi bakuragaho amafaranga babasha kubitsa kugira ngo n’abagurizwa bakomeze, abantu bakaba batari bakiguza ku bwinshi nka mbere n’ugujije kwishyura bimeze bityo bikaba ibibazo, ariko ko ibyo basaba ko bigabanuka ari byo bitunga ibigo by’imari,kandi ko byose bikorwa byarebweho,akabona ibyo bakorewe ubwabyo ari intangiriro y’ibyo bageraho badasabye ibyo bindi.

Ati: “Turabizi ko COVID-19 yagize ingaruka zikomeye ku banyamuryango, cyane abacuruzaga kuko nk’ubworozi bwo tutavuga ko ari cyane,ubuhinzi na bwo ntibyakabya nk’ubucuruzi,kandi n’ibyo basaba turabyumva neza nk’ababana na bo buri munsi, tunarabireba tukabibona kuko umuntu ukora akazi ke ni we umenya ingorane zako n’igisubizo aba afite ni cyo kiba gishobora kugira icyo kimufasha.

Icyo dukora ni uguhuza icyifuzo cye n’imikorere y’ikigo na cyo kigomba kubaho kibeshejweho na we,gusubira inyuma kwe kukaba gusubira inyuma kwacyo. Ariko turashima Leta yatugobotse ikadufasha kuzahura imishinga yagizweho ingaruka na COVID-19 binyuze mu kigega cyashyizweho ngo gitange inguzanyo ku bigo by’imari zihabwe abanyamuryango bahuye n’ibyo bibazo.’’

Arakomeza ati: “Ibyo bavuga byagiye bikorwa kuko hari inguzanyo zindi zitangwa hagabanijwe inyungu nk’izihabwa byihariye abagore n’urubyiruko muri Tinyuka wigire munyarwandakazi,n’ iyo yo kuzahura iyo mishingakandi ikigo cy’imari kiba gikomba gukora byinshi na byo bisaba amafaranga, ugabanije cyane inyungu ku nguzanyo n’icyo kigo cy’imari cyagera aho kikarunduka.

Kuriya Leta yatugobotse rero ni mu rwego rwo guhuza ibyo byose. Bihangane babe bakiriye ibyo, kuvuga ko ariya mafaranga yo kubazahura yakwiyongera,byo byakozwe kugira ngo agere kuri benshi cyane bitewe n’ayatanzwe, igishoro cyo kongera gukora kiboneke n’ufite inguzanyo yari imugoye kwishyura kubera kubura imikorere ayibone yishyure anunguke, nubwo n’ubuvugizi kuri icyo tuzabukomeza.”

Ibibazo by’abagana ibigo by’imari bakomeje gusaba kugobokwa mu buryo bwose bushoboka ngo bikure ku ngoyi basigiwe na COVID-19 biri mu bigo by’imari binyuranye,uyu mucungamuungo akavuga ko hari n’inguzanyo yiswe’Tinyuka wigire mu itsinda ihabwa abishyize hamwe ku nyungu nto ngo bazamurane, byose Leta ikabikora kuko ibi bibazo byose ibizi, ahazajya hakenerwa ubuvugizi bukazajya bukorwa ngo umuturage ahore ku isonga mu iterambere.

umucungamutungo_wa_karambi_vision_sacco_bumbali_machiavel_aavuga_ko_hakozwe_byinshi_ngo_ibyifuzo_by_abaturage_bisubizwe_kandi_ko_aho_bishoboka_ubuvugizi_buzakomeza.jpg

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *