Abagororwa bafungiye ibyaha bya Jenoside basabye imbabazi, bamwe mu barokotse babyita urwiyererutso

Sangiza iyi nkuru

Kuri uyu wa 28 Ukuboza 2016 nibwo muri gereza y’Abagore ya Ngoma hakozwe igikorwa kigamije gusaba imbabazi aho bamwe mu barokotse jenoside bari baje gusabwa imbabazi muri iyi gereza bafashe iki gikorwa nk’urwiyererutso basaba ko niba abazizasa babikuye ku mutima bazajya kuzisabira mu miryango yabo aho bakoreye ibyaha.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Ni igikorwa cyateguwe n’umuryango wa Prison FellowShip Rwanda mu rwego rwo gukomeza kwimakaza ubumwe n’ubwiyunge mu banyarwanda, kuba abakomoka kuri aba bagororwa bamwe batazi cyangwa ngo babe bemera ibyo ababyeyi babo bafungiwe ni imwe mu mpamvu yatumye abasabwaga imbabazi babifata nk’urwiyererutso.
Hanze ya gerezamu muryango nyarwanda haracyari urwikekwe kuko hari abatari bake bakivuga ko ababo bafunzwe baba bararenganye cyane ko abenshi bagiye bajya gufungwa bagaragaje imyitwarire yo kutemeranya n’uburyo inkiko zabaga zaciyemo imanza.
Ibi ni byo kuri ubu bigira ingaruka ku witwa Sakindi Petero warokotse jenosside kuri ubu uvuga ko abakomoka ku wamukoreye jenoside bajya bamutega bakamutera amabuye kuko bakeka ko yaba yarabeshyeye nyina kuri ubu ufunzwe.
Nk’uko umuseke wabyanditse, Petero Sakindi warokotse Jenoside yagize ati “Ihene yanjye naragiraga ubu yiriwe ubusa ngo naje hano, none ni ukuza bakagusaba imbabazi biyerurutsa. Nk’ubu hari abana b’uyu wanyiciye bajya bantega natinze gutaha bakantera amabuye nkagomba guhamagara abaza kumperekeza. Abo bana babo nabo bakagombye kuba bari hano bakumva ibyo nyina yakoze kuko bahora bavuga ngo twafungishije nyina azira ubusa. Njye uyu munsi wapfuye ubusa.”
Gusa Bishop Gashagaza Deo umuyobozi mukuru wa Prison FellowShip Rwanda akaba na Komiseri muri komisiyo y’igihugu y’ubumwe n’ubwiyunge avuga ko Sakindi nawe atari kure yo kwakira ubumwe n’ubwiyunge.
Ati “Buriya no kuba nibura aza kumva ko bamusaba imbabazi ni ingenzi cyane bikwereka ko hari ubushake. Ubumwe n’ubwiyunge ni urugendo”
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Komisiyo y’igihugu y’ubumwe n’ubwiyunge ivuga ko ubumwe n’ubwiyunge mu Rwanda buri ku rugero rwa 92.5 ku ijana, gusa ibi ntibikura ho ko hakiri abagifite ingengabitekerezo ya Jenoside kuko nko mu gihe cyo kwibuka mu mwaka wa 2016 hagaragaye barenga 300 nk’uko byatangajwe na komisiyo y’igihugu yo kurwanya Jenoside.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Schadrack@bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *