DRC: Ibintu bishobora gusubira i rudubi nyuma yo gukatirwa kwa Franck Diongo

Sangiza iyi nkuru

Urukiko rukuru rwa Repubulika haranira Demokarasi ya Congo rwemeje ko Franck Diongo wo mu ishyaka ry MLP ritavuga rumwe n’ubutegetsi bwa perezida Kabila afungwa imyaka itanu, imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu yyahise itangaza ko iki cyemezo gishobora kugarura umwuka mubi cyane mu gihugu mu gihe ibiganiro bigamije gutegura amatora y’umukuru w’igihugu hagati y’impande zihanganye byari bitaragera ku musozo.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Urukiko rwahamije Franck Diongo uyobora ishyaka rya MLP icyaha cyo gushimuta mu buryobunyuranyije n’amategeko abasirikare batatu ba leta mu byigaragambyo yabaye mu cyumweru gishize igahitana abatagira ingano, ibi byemejwe n’umucananza w’uru urkiko witwa Georges Kapiamba ndetse n’abahagarariye uburenganzira bwa muntu bitabiriye urubanza.
Mu gihe icyi cyemezo cyaba gishyizwe mu bikorwa uyu mugabo agafugwa bishobora kongora gukurura umwuka mubi muri Congo mu gihe impande zombi zari zikomeye ibiganiro bigamije gutegura amatora agomba kuzaba mu kwezi kwa kane 2018.
Ku ikubitiro, umuyobozi w’impande zose zitavuga rumwe na leta ya Kabila, Felix Tshisekedi, aho ari mu biganiro yaise atangaza ko mu gihe Diongo yaba afunzwe ibinu byose byasubira rudubi ako kanya,
Tshisekedi yagize ati “Turi kuganira tuva ku ngingo imwe tujya ku yindi, ibi nibikomeza gutya ntidushobora gusinya amasezerano”
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Igikomeje kugarukwaho n’abatavuga rumwe na Kabila cyane muri ibi biganiro ni ugusaba ko umwe mu bo ku ruhande rwabo yahabwa umwanya mu butegetsi akagirwa minisitiri w’intebe ndetse komisiyo y’igihugu ishinzwe amatora yose abayigize bagahindurwa.

drc
Imbere mu rukiko rwa DRC

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Schadrack@bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *