Ibiro 200 by’urumogi, ibinyobwa biri mu makarito 170 y’inzoga za Tiger Gin n’amakarito 168 ya blue sky zose zizwi ku izina rya “Suruduwire” ndetse na litiro 115 za Kanyanga ni byo byatwitswe kuri uyu wa 29 Ukuboza 2016 mu gikorwa cyabereye ku kimpoteri rusange cya Kigali giherereye i Nduba muri Gasabo.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Gutwika ibiyobwabyengi ni igikorwa cya leta y’u Rwanda gikorwa nyuma y’uko ibi biba byafashwe byarinjijwe mu gihugu mu buryo butazwi bikaba byakoreshwa n’abantu birengagiza nkana ko byangiza ubuzima.
Bamwe mu baturage bari bitabiriye iki gikorwa bo bavuga ko iki gikorwa ari cyiza ariko bakitsa ku kuvuga ko Inzoga za Siruduwire bazinywa, muri aba baturage hari abavuze ko bumva hajya hatwikwa urumogi gusa naho izi nzoga zo zigakorwa neza zigakurwamo ibituma zihinduka ibiyobyabwenge ariko bagakomeza kuzinywa.
Nk’uko byasobanuwe na CSP Urbain Mwiseneza uyobora agashami gashinzwe kurwanya ibiyobyabwenge mu mu bugenzacyaha bwa Polisi y’u Rwanda ngo ibi biyobyabwenge byafatiwe mu mikwabu yakorewe mu ngo no mu mihanda byinjirizwamo mezi atatu ashize, ibi byatwitswe byose bifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda miliyoni 46.
CSP Urbain yagize ati “Kwishora mu bucuruzi bw’ibiyobyabwenge ni ugutakaza imbaraga n’ubukungu by’umuntu, abenshi mu babifatanywe barafunzwe kandi bashyikirijwe ubutabera”
CSP Mwiseneza yanasabye abaturage bishora mu bucuruzi bw’ibiyobyabwenge no mu bucuruzi bw’ibintu bitemewe kuko bibakururira ingaruka zo gufunga ndetse no guhomba amafaranga baba babishoyemo.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Kugeza ubu mu Rwanda hemewe uruganda rumwe gusa rwa Speranza mu zikora inzoga zo mu bwoko bwa Suruduwire, gusa uru ruganda narwo rwasabwe guhindura amacupa rukoresha akareka kuba palasitiki gusa ibi ntibyari byakorwa.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Schadrack@bwiza.com


