Hashobora kwaduka indi myigaragabyo muri Makerere Universty nyuma y’uko ubuyobozi bwa kaminuza n’abanyeshuri bukomeje kutavuga rumwe ku itegeko rishya ryo kwishyura amafaranga y’uburyamo (Tuition Fees).
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Leta ya Uganda iherutse kongera gufungura kaminuza ya Makerere yari imaze igihe kirenga ukwezi ifunzwe biturutse ku myigaragambyo y’abarimu bishyuzaga umushahara wabo, ubu noneho muri iyi kaminuza hadutse kutumvikana hagati y’ubuyozi bwa kaminuza n’abanyeshuri basabwe kwishyura amadeni babereyemo kaminuza bitaba ibyo bagasibizwa.
Itangazo ryakuruye umwuka mubi muri iyi kaminuza ifatwa nk’iya mbere muri muri Afurika y’uburasirazuba ni iryasohowe na Prof John Dumba Ssentamu umuyobozi wayo wungirije kuri uyu wa 28 Ukuboza 2016. Uyu yavuze ko abanyeshuri bose bagomba kuba bishyuye amafaranga y’uburyamo kaminuza ibakodesha mu gihe cy’ibyumweru 12 bigize igihembwe nk’uko bisanzwe.
Uyu muyobozi yatangaje ko umunyeshuri uzageza ku wa 16 Mutarama 2017 atarishyura aya mafaranga atazakora ibizamini
Prof Dumba Ssentamu agania na Daily Monitor yagize ati “Utazishyura amafaranga y’uburyamo, ntazemererwa gukora ikizamini. Twabahaye igihe gihagije kuva mu kwa cumin a kumwe n’ukwa cumi n’abiri, ntakundi kwiregura guhari rero. Ayo mafaranga turayakeneye, abashaka kwigaragambya babikore ariko ikiriho ni uko nta kizamini bazakora nibatishyura”
Roy Semboga, Umunyeshuri uhagarariye abandi muri iyi kaminuza yabaye uwa mbere mu gutera utwatsi iki gihe ntarengwa cyashyizweho, uyu avuga ko abanyeshuri n’ababyeyi bagomba kwitondeshwa kuko bahuye n’ibihe batari biteguye ubwo perezida Museveni yategekaka ko kaminuza ifungwa ku wa 01 Ugushyingo 2016.
Roy Semboga yagize ati “Turasabwa kwishyura amafaranga y’uburyamo nk’uko itegeko rishya rivuga ariko icyo dusabaabayobozi ni ukwihangana kuko hari amafaranga menshi twatakashe mu buryo rurari twiteguye.”
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Uyu munyeshuri yanasabye ubutegetsi bwa kaminuza koroshya amategeko kugirango hatabaho kubangamira abanyeshuri bagomba kuzarangiza amasomo yabo mu kwezi kwa kabiri 2017.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Schadrack@bwiza.com


