img-20211201-wa0043.jpg

Rusizi: Itumbagira ry’igiciro cy’ifumbire rihangayikishije abahinzi b’icyayi

Sangiza iyi nkuru

Abahinzi b’icyayi ba koperative ya COOPTHE Shagasha mu karere ka Rusizi baravuga ko bahangayikishijwe n’igiciro cy’ifumbire gikomeje gutumbagira bigera n’aho babona ayo bagacyuye hafi ya yose ashirira mu kwishyura ifumbire n’amadeni yayo ntashiremo, bagasaba Leta ko uko yafashije abandi bahinzi muri nkunganire ikagira uruhare mu kwishyura ifumbire bahabwa, hakaba n’ibindi bikorwa ifasha abaturage ku kiguzi cyabyo iyo cyagaragaye nk’ikibazo,ko byaba no ku bahinzi b’icyayi kuko iki kibazo ngo ari rusange mu gihugu hose.

Mu kiganiro na bamwe muri bo, bavuze ko mu bihe COVID-19 yari ifite ubukana ari ho n’igiciro cy’ifumbire cyarushijeho kuzamuka kuko bari bayikeneye nk’ikindi gihe bitewe n’uko imirimo yo kwita ku cyayi yo yakomeje kimwe n’indi yose y’ubuhinzi, bituma amafaranga bacyuraga agabanuka cyane bitewe n’iryo zamuka ry’icyo giciro cy’ifumbire.

Mukantabana Libérée yagize ati: “Ni ikibazo gihangayikishije abahinzi b’icyayi cyane kandi ntekereza ko ari mu gihugu hose kuko cyaratumbagiye bikabije kandi ntiwahinga utayikoresheje ngo uzasarure. Ntekereza ko byatewe n’uko ituruka mu mahanga kandi hari igihe ingendo zijya muri ayo mahanga zahagaze bikanagera kuri iyo fumbire.

Byatugizeho ingaruka zikomeye cyane nk’abahinzi bacyo, amafaranga ducyura ni make cyane rwose, ni nk’intica ntikize kandi natwe COVID-19 yaradusize habi nk’abandi bose, umuntu yari akeneye kwisanasana, gushyira abana mu ishuri
n’ibindi bikenerwa bya buri munsi kandi muri ubu buhinzi ni ho ducungira.’’

Yarakomeje ati: “Ikilo cyayo kigeze ku mafaranga 575 kandi amakuru twumva agana ukuri ni uko gishobora kwikuba kabiri cyangwa hafi yako vuba aha, kandi kuko igiciro kitazamukana ubukana nk’ubw’ifumbire kandi ijya mu cyayi itagabanuka,amafaranga tubona ntiyacyishyura, turabona imvune y’umuhinzi ikomeje kuba ndende icyo acyura kirushaho kujya hasi.’’

Abajijwe icyo abona cyakorwa ngo umuturage ucungira ubuzima bwe bwa buri munsi mu cyayi yishime ati: ’’Ni uko Leta, nk’uko yagiye igoboka abandi baturage, mu bwikorezi bw’abantu n’ibintu igihe igiciro cy’ibikomoka kuri peteroli cyazamukaga cyane ikagira icyo yigomwa ngo abaturage boroherwe, nk’uko yashyizeho nkunganire mu bandi bahinzi bakoroherwa ku ifumbire, natwe ikwiye kubigenza ityo na ho ubundi ikibazo ni ingorabahizi.’’

Mu nama y’inteko rusange isanzwe y’iyi koperative iherutse guterana harebwa ibyagezweho uyu mwaka n’ibyimirijwe imbere umwaka utaha ngo umuhinzi arusheho gutera imbere,iki kibazo cyagarutsweho gifata umwanya muremure abahinzi bibaza icyakorwa ngo gikemuke.

Aba bahinzi bakorana n’uruganda rw’icyayi rwa shagasha,bavuga ko iri zamuka ryatumye amafaranga y’ubwasisi bw’umwaka ushize bagombaga kubona agabanukamo kabiri,aho buri wese yagombaga guhabwa amafaranga 80.000 agahabwa amafaranga 40.000 andi akajya mu kwishyura iyo fumbire n’ideni ntirishiremo,bagasanga hari igikwiye gukorwa ngo boroherwe.

Kayigire Vincent ati: ’’Byabaye ngombwa ko umuhinzi akatwa 50% ku yo yari agenewe andi ajya kwishyura iyo fumbire yazamuye igiciro, buri wese ahabwa amafaranga 40.000 yagombaga guhabwa 80.000, kugeza ubu amafaranga 27 umuhinzi yakatwaga ku kilo cy’icyayi kibisi ngo yishyure iyo fumbire ntagihagije, kandi wareba ayo ahabwa ku kilo, ayishyura ibigenda ku buhinzi bw’icyayi yose harimo n’iyo fumbire umuhinzi agasigarana adashobora kumuteza imbere.’’

Kayigire anavuga ko kandi nk’abahinzi ba COOPTHE Shagasha na UMACYAGI bakorana n’uruganda rw’icyayi rwa Shagasha, kuri iki kibazo haniyongeraho kuba icyayi cyabo gishaje ku buryo kitagitanga umusaruro ushimishije kuko ubwiza bifuza ngo babone menshi batabugeraho kubera uko gusaza ari yo mpamvu babona make ugereranije n’ahandi na byo bikabahoza hasi, gukubitiraho rero n’iri tumbagira ry’ifumbire, ngo Leta idatabaye ntacyo bajya basigarana.

Ati: “Nk’ubu twe umuhinzi arahabwa amafaranga 208 ku kilo cy’icyayi kibisi mu gihe ahandi bahabwa arenze kure ayo. Ntacyo tudakora ngo twongere ubwiza natwe tubone menshi ariko ku cyayi cyatewe muri za 1960, abandi barateye imbuto nziza za vuba,zitanga umusaruro mwinshi twe tugifite icyo cya kera cyane,urumva ko bitahura kandi dutera ifumbire ingana, kimwe mu bisubizo birambye twatangiye gushaka ni ugutera imbuto nziza zigezweho zitanga umusaruro mwinshi,gusa na zo bizadutwara imyaka myinshi ngo gikemuke.’’

Umuyobozi w’iyi koperative, Uwamariya Consolée yemeza ibivugwa n’aba bahinzi, ko ikibazo ari ingorabahizi kandi umuturage washegeshwa na COVID-19 akeneye icyamuzahura,kandi uko imyaka ihita iki kibazo aho kugabanuka kirushaho kwiyongera bikaremerera cyane abahinzi,akavuga ko hari ibiganiro n’inzego zose bireba zirimo na NAEB ngo hashakwe igisubizo.

Ati: “Ni ikibazo rusange. Nk’uko ibiciro byazamutse no ku bindi byinshi nkenerwa mu buzima bwa buri munsi bw’abaturage n’ifumbire ntiyasigaye,ku buryo amakuru baduha ari uko ikilo cyari kigeze ku mfaranga 575, umwaka utaha ashobora kuzikuba kabiri nk’uko n’abahinzi babibabwiye, kandi umuhinzi kugumamo umwenda udashira na byo atabibona neza.

Inzego ziraganira,ari amakoperative ubwayo,ubuyobozi bw’uruganda, NAEB, n’abandi bose bireba turi mu biganiro ngo dushake igisubizo cyanyura umuhinzi, kuko twe tureba imbere aho bigana turabona bikomeje gutya cyazaba ari ikibazo gikomereye cyane abahinzi bacu.’’

Ku baturage bifuza ko Leta yabagoboka na nkunganire cyangwa igiciro cy’icyayi kikajyana n’ibyo byose, uyu muyobozi avuga ko ari icyifuzo cyiza nubwo ngo igiciro cy’icyayi cyo giterwa n’uko isoko mpuzamahanga rihagaze,akavuga ko ubwo ari ikibazo rusange mu gihugu cyose inzego kireba ziticaye ubusa,ari ugukomeza ubuvugizi bagategereza ikizavamo,kuko ngo igihangayikishije umuturage cyose kigomba kuganirwaho kugeza kibonewe igisubizo kimunyuze.

img-20211201-wa0043.jpg

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *