Gambia: Radiyo irwanya Yahya Jammeh yashyizweho ingufuri

Sangiza iyi nkuru

Ubutegetsi bwa Gambia bwatagetse ko radiyo yo muri iki gihugu yakundaga kunyuzwaho ibiganiro by’abadashyigikiye perezida Yahya Jammeh ifungwa, niyo radiyo yari imaze kwigarurira imitima y’Abatuye iki gihugu bitewe no kudashyigikira umunyagitugu Jammeh.

[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Inzego zishinzwe iperereza muri Gambia yashyize ingufuri ku miryango ya radio Teranga FM nta n’ibindi bisobanuro bitanzwe, nk’uko byatangajwe na Emil Touray, uyobora urugaga rw’abanyamaukuru muri Gambia.

AFP dukesha iyi nkuru yanditse ko iki ari ikimenyetso kimenyetso cya mbere cyerekana ko leta ya Jammeh izakoresha gucecekesha itangazamakuru kuva aho uyu mugabo yanze kwemera ibyavuze mu matora yabaye mu kwezi k’Ukuboza 2016

Amatora akirangira Jammeh yari yemeye ko yatsinzwe ariko nyuma aza kwisubira avuga ko habayemo amakosa menshi ndetse kuri ubu asaba ko amatora asubirwamo,mu gihe komisiyo y’amatora yo yemeje ko Adama Barrow ari we watsinze amatora

Mu butumwa busoza umwaka Yahya Jammeh yagejeje ku batuye Gambia yavuze ko komisiyo y’amatora ikwiye kurekera kubogamira ku ruhande rwa Adama Barrow igategura andi matora.

[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Muri iri jambo Yahya yasobanuye ko ibyo ari gukora bigafatwa nko kugundira ubutegetsi kuri we ngo ni ukurinda ubusugire bw’itegeko nshinga yirinda ko hakorwa amatoraatanyuze mu mucyo nk’uko yabirahiriye

Yahya Jammeh yafashe ubutegetsi ku ngufu kuva mu mwaka wa 1994.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Schadrack@bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *