Ikibazo cyasakuje cyane muri aka karere mu baturage n’abayobozi mu mpera z’Ukwakira uyu mwaka, ni icy’icyemezo cyasizwe na komite nyobozi yari icyuye igihe,ikora icyo guhindura abakozi mu tugari mu buryo benshi bise agahomamunwa, cyagombaga gushyirwa mu bikorwa ku ya 1 Ukuboza, itariki yarageze abo cyarebaga bategereza amabaruwa baraheba, Meya mushya Dr Kibiriga Anicet yabwiye Bwiza.com ko atari gushyira mu bikorwa ibyo atazi, asaba abo icyo cyemezo cyarebaga kuguma aho bakorera ubu bagakora batuje.
Nk’uko byagaragaye mu nkuru yasohowe na Bwiza.com ku wa 1 Ugushyingo yari ifite umutwe ugira uti’ Rusizi: Komite nyobozi y’Akarere isize ihinduye abakozi mu tugari mu buryo benshi bise agahomamunwa’, mu myanzuro ya komite nyobozi y’aka karere yateranye ku wa 12 Ukwakira, ikajya hanze ku wa 29 uko kwezi na Bwiza.com ikayibonera kopi, harimo n’iyateye ururondogoro mu baturage y’iyimurwa rya ba Gitifu na ba SEDO b’utugari, bose hamwe 36, iyo myanzuro yavugaga ko ku wa 1 Ukuboza bazaba bageze mu tugari dushya bimuriwemo.
Nk’uko Bwiza.com yari yabibagejejeho ibikuye mu baturage n’abayobozi banyuranye muri aka karere, ngo icyateraga urwo rurondogoro si ukwimurwa kw’abakozi ubwabyo kuko ngo byo birasanzwe hose nta n’igitangaje kirimo, nubwo muri aka karere ho ngo bikunze kugira umwihariko wo gukorwa hazamo na za munyangire na munyumvishirize bitahashira, ariko ngo si cyo kibazo kuko abo bibayeho babyemera uko bakabyihanganira.
Ngo icyabavugishije menshi ni inyandiko yakurikiraga uwanditsweho kwimurwa, aho hari abo bandikaga ngo kanaka yimuwe kuko yamunzwe na ruswa mu kagari yakoreragamo, uyu agurisha serivisi aha abaturage,uyu amaze gukubitwa n’abaturage inshuro 3 kubera kubitwaramo nabi, uyu we byagaragaye ko imikorere ye nta musaruro yatanga kandi yaragoragojwe bihagije, uyu akorera mu kagari avukamo hakagira ibyemezo bimugora gufata.
Hari kandi nk’uwo bandikaga ko azengurutse utugari twose two mu murenge akwiye kujyanwa mu wundi, undi ngo ntashoboye gukorana n’inzego zimukuriye n’abavuga rikijyana mu murenge ndetse n’inzego z’umutekano, undi ngo aragenda biguru ntege mu ngamba zo kurwanya COVID-19, aho bafunga utubari we yaduhaye intebe turakora ku mugaragaro, n’ibindi aho bamwe bibazaga niba umuntu uvugwaho nk’ibyo bavuzweho akwiye gukomeza kuyobora abaturage cyangwa akwiye gusezererwa, abaregwa ruswa n’ibindi byaha bagashykirizwa RIB.
Hari n’abageraga aho bibaza niba nk’uwasanga yaraharabitswe n’abamukuriye mu murenge, cyane ko ngo ari ho raporo zituruka ataziyambaza ubutabera bukamukuraho ubwo busembwa,agasubizwa agaciro ke, bamwe bakavuga ko byose bagombaga gutegereza nyobozi nshya yagombaga gutorwa ku wa 19 Ugushyingo,bakareba icyo ibivugaho,dore ko hari n’abageraga aho bavuga ko ari nk’umutego itezwe ngo izatangire imirimo yiteranya n’abakayifashije kunoza inshingano mu baturage,aho gufatanya kwegera umuturage no kumukemurira ibibazo.
Ikindi cyibazwaga ni ni uko, nubwo iyi nama yateranye ku wa 12 Ukwakira igafata uyu mwanzuro wagombaga gushyirwa mu bikorwa ku wa 1 Ukuboza,inyandiko yimura aba bakozi bigaragara ko yari yakozwe ku wa 27 Nyakanga, baragombaga kugera aho bimuriwe ku ya 1 Kanama, hakibazwa impamvu bitakozwe icyo gihe bigashyirwa mu gihe bizashyirwa mu bikorwa na nyobozi nshya,ari ho benshi bavuga ko hari ikindi cyarimo kitumvikana.
Ubwo byasakaraga,umunyamakuru wa Bwiza.com uhakorera yari yabajije umwe muri nyobozi yari irimo icyura igihe impamvu basize babigenje gutya,batarabikoze mbere, niba koko atari umutwaro uremereye basigiye nyobozi nshya,agira ati’’ Barasakuza mu itangazamakuru se bumva bakuraho icyemezo nyobozi ibafatiye ngo ni uko icyuye igihe? Nibareke guta ururimi rwabo,baceceke,icyemezo cyarafashwe kandi ni ndakuka n’abazajyaho bagomba kucyubahiriza gutyo byanze bikunze.’’
Nyuma y’itorwa rya nyobozi nshya ku wa 19 Ugushyingo,ikarahira ku wa 22 uko kwezi inakorana ihererekanyabubasha n’abo yari isimbuye, aba bakozi bari biteze guhabwa amabaruwa abimura, ku wa 1 Ukuboza bakaba bageze aho bimuriwe,barategereza baraheba na byo bitangira kujujura bibaza impamvu.
Byatumye ku wa 5 Ukuboza Bwiza.com yegera Meya mushya Dr Kibiriga Anicet ngo agire icyo abivugaho amatsiko n’impungenge bishire,yemera kubivugaho.
Ati’’Ikibazo kugeza uyu munsi ntacyo nakivugaho kuko ntikirangerera ku meza. Nikihagera uzaze nguhe amakuru ariko kugeza uyu munota ntacyo nzi, nta cyo ndabona, no mu byo bampaye mu ihererekanyabubasha ntibakimpayemo, ubwo wenda ndategereje bazakinsobanurira,ariko ntabyo namenya kuko ntawabimpaye. Arikoibyo ari byo byose nibabizana tuzabireba,turebe ibyo byemezo bafashe niba byajya mu bikorwa cyangwa bitajyamo. Ibyo ari byo byose reka dutegereze bitugereho.
Yarakomeje ati’’ Ariko ku bwanjye, nkanjye na komite nyobozi iriho, rwose,ibyo byafashwe ni ibyemezo,simbivuguruza, ubwo bazi impamvu babifashe,bakanahitamo kubifata kiriya gihe, ariko ku bwanjye,umuntu ntiyaba yagaragayeho ruswa ,ubushobozi buke, indi mikorere cyangwa imyitwarire idahwitse ngo umuvane hano umujyane ahandi.
Jyewe rwose ndagira ngo mbitangaze ku mugaragaro,ibyo si uko bigenda. Umuntu niba yakosheje hakoreshwa amategeko, ukamugenera icyo amategeko abivugaho, ushinjwa ruswa cyangwa kugurisha servisi aha abaturage agashyikirizwa RIB aho kumuhemba kumwimurira ahandi. Ni icyo numva nabivugaho.’’
Yasabye abari bahinduriwe aho bakorera kuguma aho bari bagakora batuje.
Ati’’ Reka ahubwo nitangire ubutumwa. Ndasaba abayobozi bari mu myanya,nibakore. Bakore rwose,bashyiremo imbaraga,abagize intege nke bagerageze bisubireho bakore neza bashyira umuturage ku isonga.Umukozi wese uri mu mwanya nakore akazi ke atuje.’’
Abajijwe niba hatari abashobora gukorana igihunga cy’ibyo byemezo bibaza uko bizagenda, ati’’ Ufite izo mpungenge cyangwa uvuga ibyo abivuga ashingiye kuki? Hari ibaruwa yahawe ngo abe ari yo ashingiraho? Niba ntayo yabonye rero akwiriye gukora mu by’ukuri akazi ke neza, yumva ko ihame ari ugukora ashyira umuturage ku isonga.
Nibakore akazi bategereze niba ayo mabaruwa azaza cyangwa atazaza, batange serivisi inoze,bayitangira igihe, ni bwo butumwa ndi kugenda ntambutsa kugira ngo imitangire ya serivisi ihinduke muri aka karere, serivisi itangwa inozwe kandi itangirwe igihe.’’

Abajijwe niba igihe komite nyobozi yafata ibyemezo nk’ibi irimo igenda,iyisimbuye yabivuguruza, yabishimangira cyangwa niba biba ari ndakuka,ati’’ Reka tubanze dusome ibyo byemezo byose tubirebe.Ubu ntacyo nabivugaho kuko ibyo byemezo byagiye bifatwa byose sindabisoma,sindabibwirwa,simbizi, nta kindi nabivugaho ubu.’’
Bwiza.com yashatse kumenya impamvu mu byo nyobozi nshya yahawe mu ihererekanyabubasha ibyo bitarimo ibibaza Gitifu w’Akarere Mutesi Priscah, wari wasigaranye ububasha akaba ari na we wari wabivuzeho mbere ,aho yavugaga ko nubwo inama ifata icyo cyemezo yari ayirimo akanabisinyira ariko na we atumva ukuntu umuntu udatanga umusaruro cyangwa ufite inenge hamwe yimwimurira ahandi.
Yabaye nk’uvuguruza mushya Meya ku byo yavuze ko iby’iki cyemezo atabihawe. Ati’’ Arabifite,yarabihawe. Ihererekanyabubasha yararikorewe kandi mu byo yahawe n’ibibazo by’abakozi birimo, n’abakozi b’Akarere bose muri rusange yarabahawe, kandi icyemezo kirahari kizashyirwa mu bikorwa ntarirarenga.’’
Yakomeje ati’’Mutegereze hanyuma uko muzagenda mukorana n’abakozi bazababwira ko bashyizwe mu myanya yatekerejwe ko bashyirwamo. Kubihabwa ko yarabihawe kandi yarabibonye ndabyemeza.’’
Mu gihe hagaragara uku kuvugurazanya kuri aba bayobozi bombi ku kibazo gishobora kugira ingaruka ku baturage igihe kidakoranywe ubushishozi nk’uko babivuga, bamwe mu barebwa n’iri yimurwa baganiriye na Bwiaz.com, basabye guhumurizwa bagakora batuje kuko bahungabanijwe n’ibyo bavuzweho, bakeka ko byavuye muri ba Gitifu babo b’imirenge kandi bakomeje gukorana nubwo ababafasheho ibyemezo hafi ya bose batagihari, bagasaba abayobozi bashya kubegera bagafatanya gukemura ibibazo by’abaturage,hatagize umwanya w’ubusa utakara.
Banasaba nyobozi nshya ko kwimura umukozi wo mu kagari bajya banareba ko afite umuryango, kumera nk’utunze ingo ebyiri n’umushahara ahembwa hari ibindi byica, kubajugunya kure by’agahimano bikavaho, n’ibyo bita guharabika uwimuwe umwangisha abo umwerekejeho kuyobora bikavaho.

8 Responses
Rusizi: Meya Dr Kibiriga yanenze ibyakozwe na nyobozi icyuye igihe byo guhindura abakozi mu tugari
Ndabona bikenewe ko Gitifu w’Akarere ava mu nzira kuko ntiyazakorana na Mayor amuvuguruza imbere y’Isi yose

Turifuzako Komite nyobozi igiyeho yatuvuganira tukabasha kubona umuriro kuko nitwe twasigaye mwizinga kandi turihafi yumuhanda. ni Mumurenge wa gashonga akagali ka kamurehe umudugudu wa Gasharu Murakoze!.

Bwana Meya ko kakunaniye Kare? Ntago utegereza ko ibibazo bigera kumeza sha, ugomba kubimenya kare, ukegerera abuyobora bose ugakemura ibyo ushoboye, nutegereza ko bigusanga kumeza na Gitifu nawe arakurandurana nimizi udateye kabiri.