Umurambo w’umudamu witwaga Mediatrice Nyiradende wari ufite imyaka 48 y’ubukuru yatoraguwe mu busitani bw’aho yari atuye mu mudugudu wa Gasenga II, Akagali ka Nyamata mu murenge wa Nyamata nk’uko byatangajwe n’umuvugizi wa polisi mu ntara y’Uburasirazuba
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Nyiradende yabanaga na musaza we witwa Mugabo Bizimana.
Umurambo w’uyu mubyeyi watoraguwe n’abaturanyi be kuri uyu wa 02 Mutarama 2017 mu gitondo yamaze gushiramo umwuka, muri icyo gihe uyu musaza we babanaga ntiyabonekaga, bikekwa ko yaba yatorotse.
Umurambo wa Nyiradende wasanzwe mu kizenga cy’amaraso bigaragara ko yaba yishwe akebwe.
Umuvugizi wa polisi mu ntara y’Uburasirazuba, IP Emmanuel Kayigi yabwiye newtimes ko hagikorwa iperereza ngo harebwe ababa bagize uruhare mu iyicwa rya Mediatrice Nyiradende.
IP Emmanuel Kayigi yagize ati “ Turacyashakisha uwo muvandimwe wa nyakwigendera ariko ntitwahita tumushinja kuba ari we ukekwa kuri ubu bwicanyi ku mwanya wa mbere”
IP Emmanuel Kayigi yanasabye abaturage kurushaho kuba maso, anasaba umuntu wese waba afite amakuru yafasha polisi umenya abakoze ubu bwicanyi kuyatanga.
Umurambo wa Nyiradende wahise ujyanwa ku bitaro bya ADEPR Nyamata gukorerwa isuzuma.
Fred Rurangirwa, umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyamata yabwiye iki kinyamakuru ko Nyiradende yari azwi nk’umuturage w’itonda n’inyangamugayo.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Fred Rurangirwa yagize ati “Abaturage bose bamutangira ubuhamya, nta muntu n’umwe bagiranaga amakimbirane. Yari umuntu ukunda gutanga ubufasha mu guri sosiyete”
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Schadrack@bwiza.com


