Rusizi: Haracyari ikibazo cy’ubuke bw’abagore n’abakobwa bagana amashuri y’imyuga

Sangiza iyi nkuru

Ubuyobozi bushinzwe uburezi mu karere ka Rusizi buvuga ko hakiri ikibazo cy’abagore n’abakobwa bagana amashuri y’imyuga n’ubumenyi ngiro aho usanga uretse ubutetsi , ubudozi,ibaruramari ,amahoteli n’ubukerarugendo, ibindi nk’ubwubatsi,ububaji,gusudira n’ibindi nk’ibyo usanga ab’igitsina gore babitinya cyane, bo bakavuga ko biterwa n’uko batarabihabwamo agaciro ku isoko ry’umurimo nka basaza babo,umuyobozi w’ishuri JILL Barham TVET School rimwe mu yigisha amwe muri aya masomo muri aka karere KYOKWIJUKA Chance agasanga bikwiye guhinduka n’ab’igitsina gore bakitabira aya mashuri.

Abanyamahoteli n’amaresitora akomeye mu mujyi wa Rusizi na santere z’ubucuruzi zikomeye nka Bugarama usanga ba nyira zo binubira ko kugeza ubu bakoresha abagore n’abakobwa batize ibyo bakora, nyamara abashinzwe uburezi muri aka karere bakavuga ko hari amashuri agera kuri 13 yigisha imyuga n’ubumenyi ngiro,ariko umubare w’abagore n’abakobwa bayagana ukiri muto cyane ugereranije n’abagabo n’abasore .

Abakoresha indi mirimo nk’ubwubatsi, ububaji ,gusudira, gukora inkweto n’indi myuga bakavuga ko batabona abagore n’abakobwa babyize neza ngo babahe akazi, bamwe mu bagore n’abakobwa baganiriye na Bwiza.com, bo bavuze ko ikibazo kiri mu batanga akazi batakabaha bigatuma banga kwiga ibyo batazabonera icyo bakora.

Iki kibazo Nteziyaremye Jean Pierre ushinzwe amashuri yisumbuye na TVETs mu karere ka Rusizi yakigarutseho ubwo mu ishuri rya JILL Barham TVET School hasozwaga amasomo y’ubutetsi y’igihe gito yari arangijwe n’abasaga 30 barimo abagore n’abakobwa 26 n’abagabo n’abasore 4, aho yavuze ko uretse nk’ubutetsi, ubudozi,ubukerarugendo,icungamari n’ibindi bivugwa ko bidasaba imbaraga nyinshi mu kubikora, hari ibindi nk’ubwubatsi,ububaji, gusudira n’ibindi bisaba ingufu usanga abagore n’abakobwa batitabira,kandi ngo ni ikibazo gikomeye cyane.

Ati: “Ni ikibazo gikomeye n’ubu tugikorera ubushakashatsi bwimbitse ngo tumenye impamvu hari imyuga abagore n’abakobwa bagitinya kandi na yo itunga abayikora neza,kuko nk’imibare dufite, abakobwa baracyari bake cyane, kandi hari ababa bacikirije amashuri bagize nk’ibibazo byo gutwita imburagihe, bagombaga kwiga nibura nk’aya masomo y’igihe gito bakajya gukora bakabona ikibabeshaho n’abo babyaye, n’abatagize icyo kibazo bagombaga kwiga iyo myuga ngo ibahe akazi kihuse ntibaze.’’

Abajijwe impamvu nk’aha muri Jill Barhma TVET School harimo abanyeshuri basanzwemo 320,abakobwa baruta abahungu kuko bo ari 200 mu gihe abahungu ari 120, ati’’ Binaterwa nanone n’amashami biga kuko hano biga ubutetsi, ibaruramari,ikoranabuhanga n’amahoteli n’ubukerarugendo, n’aho biga ubudozi usanga barimo.

Ariko na none si byo bikenewe gusa. Dukeneye kubona n’abakobwa n’abagore benshi mu bindi nk’ubwubatsi, ububaji,gusudira, gukora inkweto mu buryo busobanutse n’indi nk’iyo kandi Leta irabashyigikiye cyane, cyane ko hari na gahunda ko mu barangije icyiciro rusange cy’ayisumbuye 60% bazajya bagana imyuga kugira ngo habashe guhangwa imirimo myinshi,kandi n’ab’igitsina gore dukeneye kubabona muri ba rwiyemezamirimo bakomeye muri iyi myuga .’’

Umulisa Esther avuga ko yahisemo amasomo y’igihe gito mu butetsi kuko ari ho yahita abona akazi, haba mu mahoteli,amaresitora akomeye n’ahandi cyangwa akihangira uwo murimo, ko kuba batitabira iyo myuga yindi ikibazo kiri mu muco na ba rwiyemezamirimo babaca intege.

Ati: “Ikibazo njye mbona gihera mu muco wacu,aho kera ngo nta mugore cyangwa umukobwa wuriraga inzu ngo arubaka, n’ibindi nk’ibyo,imirimo isaba ingufu yose igaharirwa abagabo gusa, ntihagire amashuri y’imyuga ashyirwamo abakobwa muri ibyo bihe, ari byo mbona bikinadukurikirana n’uyu munsi, Leta ikwiye kongera imbaraga mu kudutinyura kuyigana.’’

Yongeyeho ati: “Ikibazo kandi kinagaragara muri ba rwiyemezamirimo, Leta n’ubushobozi buke bw’abagore n’abakobwa mu guhanga iyo mirimo.

Iyo ugeze mu mahoteli n’amaresitora akomeye, mu bakira ba mukerarugendo baje mu gihugu, mu mazu akomeye y’ubudozi n’ay’imideri usangamo abagore n’abakobwa benshi. Ariko biragoye ngo umuntu yubakishe inzu ashyiremo abafundi benshi b’abagore cyangwa ngo mu bazayishyiramo amashanyarazi n’abasudira inzugi,amadirishya n’ibindi bisudirwa ubasangemo.

Reba nk’amashuri yubatswe muri iyi minsi. Mwaba mwararebye mubona umubare w’abagore n’abakobwa barimo bangana iki kandi ko hariya ari ho n’abandi bagombaga kurebera? Ubona abagore bafite amasosiyete akomeye y’ubwubatsi, gukora ibikoresho by’ubwubatsi n’ibindi nk’ibyo mu Rwanda ari bangahe?

Turasaba Leta n’abafatanyabkorwa bayo, cyane cyane amadini ,amatorero na ba rwiyemezamirimo banyuranye gutekereza kuri iki kintu niba bashaka umubare munini w’abagore n’abakobwa bagaragara muri aya masomo. Nibatange akazi kagaragara kubayarangije. Hajyeho ibigega by’imari bitazana amananiza mu gutanga inguzanyo, abagore n’abakobwa babigane bazifate bakore imishinga minini muri uru rwego babere abandi urugero.

Ikindi nk’uku turangije hano dufashwe, abihangiye imirimo yo gutekera ubukwe, gushyira ibiryo abari mu mirimo inyuranye batiriwe bayita bajya kurya kure, n’ibindi bashyigikirwe, babumbirwe hamwe mu makoperative n’ibindi,urebe ko batayitabira ku bwinshi. Ariko se bazabona twe tuyirangije twandagaye, ntaho twahawe akazi cyangwa ngo dufashwe kukihangira nk’abagore n’abakobwa,abandi bazemo gukora iki?’’

Intumwa ya Musenyeri muri EAR Diyoseze ya Cyangugu iri shuri ryigishije aba bana ribarizwamo, Rév.Mushimiyimana Samuel, nyuma yo kwifatanya n’aba barangije aya masomo, yavuze ko impungenge zabo zumvikana ariko bo bageze kure bagikemura.

Ati: “Twe twakibonye kera kandi tugeze kure tugikemura,aho dushyira abagore mu bikorwa nk’ibyo bikomeye kuko nka Guest house dufite hano mu mujyi no mu Gisakura muri Nyamasheke ziyoborwa n’abagore. Iri shuri ryigisha imyuga n’ubumenyi ngiro aba bana barangijemo riyoborwa n’umugore, yewe dufite n’abapasitoro b’abagore, bigaragaza ko umugore mu mirimo yacu yose yisangamo.

Icyo dusaba abagore n’abakobwa ni ugutinyuka bakiga imyuga nk’iyi ari benshi, bakayigiramo ubumenyi buhambaye, natwe ntituzabatererana nk’uko mwabonye ko twaje kubashyigikira, abarangije bashobora kwishyira hamwe mu gushakisha icyo bakora tuzababa hafi, n’akazi aho twabona dukeneye kugatanga twabaheraho ariko ntibabure kwiga ngo kuko batazabona akazi. Bahumure bazakabona, kandi imbaraga Leta n’abafatanyabikorwa bayo bashyiramo ngo babahe ubumenyi buhagije ntizapfa ubusa bareba.’’

Umuyobozi w’iri shuri KYOKWIJUKA Chance anavuga ko abagore n’abakobwa badakwiye kugira impungenge z’akazi igihe bize neza, kuko hari henshi bakenera abakobwa n’abagore bize neza imyuga, b’inyangamugayo ,bashoboye akazi bakanaza kubabasaba bakabarangira aba bigishije, ku buryo nta wari ukwiye kubura kwiga ngo ashyire imbere impungenge z’akazi mbere y’uko anonosora neza ibyo yize.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *