Nyuma y’uko Nkamira SACCO Kamembe ivuzwemo inyerezwa ry’amafaranga 5.360.000 umwaka ushize n’uwari umucungamutungo wayo akabifungirwa n’ubu agifunze, uwari umuyobozi w’inama y’ubutetsi yayo agasezera, abakozi bayo bamwe bagasezererwa, umuyobozi mushya w’inama y’ubutegetsi bamusabye ingufu mu kugaruza amafaranga yabo no kurushaho gukurikirana abakozi bashya bakanoza imikorere.
Bamwe mu banyamuryango b’iki kigo cy’imari baganiriye na Bwiza.com nyuma y’inama y’inteko rusange, bavuze ko icya mbere basaba umuyobozi mushya watowe ari ugushyira ingufu mu kugaruza ariya mafaranga yabo n’ihumure ko amakosa yose yakozwe mbere atazongera.
Harindintwali André yavuze ko nubwo nyuma y’itabwa muri yombi ry’uwari umucungamutungo w’iyi SACCO umwaka ushize, kugeza ubu nta yindi bombori bombori barumva, ku bakozi bari basanzwe hakaba harinjijwemo abashya nyuma y’isezera ry’abandi, uwari umuyobozi w’inama y’ubutegetsi nyuma yo gusezera akaba amaze gusimbuzwa uwari umwungirije bakamuha inshingano zo gukurikirana imikorere n’imicungire y’umutungo wabo,banamusaba kubagaruriza amafaranga.
Ati: “Uko biri kose nk’abaturage bagomba kumenya uko umutungo wacu ucunzwe n’ibibazo bishobora kuzamo tugafatanya kubikemura, turishimira impinduka zigenda zigaragara ku bijyanye na serivisi hashingiye ku mavugurura agenda abamo n’ikosora ry’amakosa yagiye akorwa yateye na ririya nyereza, kuko ibigo by’imari nk’ibi mu baturage ni gahunda ya Leta yo gushaka ko na wa muturage wahoraga mu bukene kubera kwaya ayo yari yakoreye yiyushye akuya, ayazigama akamuteza imbere.
Iyo rero hagize uyashyiramo akaboko karekare cyangwa agacungwa nabi, wa muturage Nyakubahwa Perezida wa Repubulika ashaka ko atera imbere ntibiba bigikunze kubera inyungu z’umukozi umwe cyangwa benshi. Ni yo mpamvu hazamo gusaba ko byakosorwa kuko uko tugenda tubikurikirana nk’abantu bishyize hamwe bagashora umutungo wabo bifuza kugira aho bava n’aho bagera mu iterambere.’’
Mugenzi we na we ati: “Iyo dushyize ubutunzi bwacu hano ni ho n’umutima wacu uba uri, dushaka kumenya buri munsi uko bucunzwe, kandi hano n’umuturage wo hasi aba yibonamo ku buryo n’iyo azanye amafaranga 500 bayakira na twe tukishimira kuzamuka ntidusigare inyuma mu iterambere.
Iyo wumvise ngo hari abanyereje iby’abaturage bashyize hamwe nk’uko biratubabaza cyane, ariko kuko umuyobozi mushya Murekatete Emérance yatwijeje ko bitazongera reka tugire icyo cyizere, tunabasaba kugira intumbero ihamye, banibuka ko abakoresha babo ari twe abanyamuryango, baduhe serivisi zinoze, ahagaragaye amakosa ntibayahishire anakosorwe vuba ni biba ngombwa abayagaragayeho bayahanirwe by’intangarugero,batwegere mu midugudu n’abatarumva iyi gahunda ya Leta bayumve neza, ariko ikibonetse gicungwe neza kuko abaducungira tuba tubahemba nta mpamvu y’imikorere itanoze.’’
Bavuga ko nubwo bagize ibibazo bya Guma mu Rugo y’igihe kirekire imikorereyabo ikagabanuka, utwo bari bacungiyeho abenshi tugashira, bakarya badasubizaho kubera imikorere yari iya ntatyo, bagatinya n’inguzanyo bibaza icyo bazazishyura, bishimira ko muri iyi minsi bitangiye kujya mu buryo hatagize igihinduka, basaba Leta gukomeza kubaba hafi ikomeza gutera inkunga imishinga yagizweho ingaruka na kiriya cyorezo, bagasaba n’ababacungira ibyabo kubyitwararikamo.
Umuyobozi mushya w’inama y’ubutegetsi y’iyi SACCO, Murekatete Emérance, avuga ko nubwo habayeho ariya makosa na COVID-19 igakoma mu nkokora imikorere y’abanyamuryango, byose ngo bigenda bikosoka, bakaba bakwiye gusubiza umutima mu gitereko.
Ati: “Ni byo koko habayeho amakosa y’imicungire mibi y’umutungo, iki cyorezo na cyo kigira byinshi gihungabanya ariko ubu biragenda bimera neza ku buryo nta mpungenge bagomba kugira, n’abagiraga impungenge mbere ko baterezwa ibyabo cyamunara baramutse bafashe inguzanyo bakabura icyo bazikoresha, bazishire kuko imikorere igenda yongera kuzanzamuka n’ayo mafaranga yanyerejwe dukomeje kuyakurikirana tukagira icyizere ko azagaruka nta kabuza.’
Iki kigo cy’imari kibarizwamo abanyamuryango barenga gato 6000, uyu muyobozi mushya avuga ko bari guhugura abakozi bashya ku micungire inoze y’umutungo, bakanizera ko imikorere y’ikoranabuhanga bivugwa ko umwaka utaha uzajya kurangira mu bigo nk’ibi byinshi mu gihugu yaragejejwemo.




