Itangazo ryashyizweho umukono n’ubuyobozi bw’urwego rw’igihugu ngenzura mikorere (RURA) rigaragaza ko igiciro cy’ibikomoka kuri peteroli mu Rwanda cyazamuweho amafaranga y’u Rwanda 22 kuri litiro imwe.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Guhera kuri uyu wa 04 Mutarama 2017, litiro ya Esansi iragurishwa amafaranga y’u Rwanda 970 mu gihe ubusanzwe yagurishwaga amafaranga 948.
Litiro ya Mazutu nayo ubu yashyizwe ku mafaranga y’u Rwanda 932 mu gihe yari isanzwe igurishwa 914, bivuze ko yo yongerewe ho amafaranga y’u Rwanda 18.

Iri tangazo rya RURA ryasobanuye ko iri zamuka ryatewe n’ihindagurika ry’ibiciro ku masoko mpuzamahanga.
Ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli byaherukaga kuzamuka mu kwezi k’Ugushyingo 2016 ubwo byazamukaga ku kigero cyo hejuru esanse izamukaho amafaranga 122 naho mazutu ikazamuka ho amafaranga 54 kuri litiro.
Ibi biciro byanazamutse ku rwego rw’isi hagati y’ukwezi kwa gatanu n’uku kwa mbere ku kigero kingana na 35%.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Itangazo rya RURA ryihanangirije abashobora kwitwaza iri zamuka rya Esansi bakaba bazamura ibiciro byo gutwara abagenzi mu muhanda.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Schadrack@bwiza.com


