img-20211214-wa0003.jpg

Nyamasheke: Barasaba Akarere gukemura ikibazo cy’imbibi ku butaka bahawe bwo guhingaho icyayi

Sangiza iyi nkuru

Abahinzi b’icyayi 3124 bibumbiye muri koperative COTHEGA,bagihinga mu mirenge ya Cyato, Karambi n’igice cya Macuba mu karere ka Nyamasheke baravuga ko bamaranye imyaka hafi 12 ikibazo cyabaye ingorabahizi cyo guhabwa ubutaka buhingwaho icyayi ariko ntibashingirwe imbago ngo berekwe aho buhera n’aho bugarukira, n’aho njyanama y’Akarere igennye ingano yabwo ikabagenera hegitari 1500 izo mbago ntiyaziteye, bikaba bikomeje kubakururira ibibazo bikomeye n’abaturage n’uruganda rw’icyayi ,bagasaba ubuyobozi bw’Akarere kugikemura byihuse.

Iki ni ikibazo gikomeye cyane nk’uko bamwe muri aba bahinzi babitangarije Bwiza.com, bakibaza impamvu kidakemuka ngo kive mu nzira,kikaba gitangiye guteza ibindi bibazo birimo n’icy’ubutaka Leta iherutse guha uruganda rw’icyayi rwaje ngo rutunganye umusaruro wabo nyuma yo gutakambira perezida Kagame bashima ko ari na we watumye babona ubu butaka bagihingaho, uruganda na rwo rushatse guhinga icyayi Leta iruha aho rugihinga.

Ariko kubera ko nta mbago zihari ngo kopertive imenye aho igarukira,abaturage bahaturiye bamenye ahabo n’uruganda aho rwahawe hamenyekane, hari aho bahinze icyayi baza kubwirwa nyuma ko barengereye bagahinga no mu baturage, hakaba hegitari zindi 8 zari zihinzeho icyayi ziri mu ho Leta yahaye urwo ruganda bibaza impamvu yaruhaye icyayi cyabo.

Akarere ko kakavuga ko ubwo butaka bari babwihaye ari ubwa Leta,batigeze babuhabwa, icyakora uruganda rukemera kwishyura abahinzi icyayi giteyeho, koperative yo ikababazwa n’uko uruganda rwumvikanye n’abahinzi rwihishwa kandi mu mategeko ya koperative aba bahinzi bafite batemerewe kukigurisha, ibi byose bagasaba ubuyobozi kubyinjiramo bigahabwa umurongo igisa n’amakimbirane ya bucece kigashira.

Nk’uko Hasekukize Innocent,umwe muri aba bahinzi yabibwiye Bwiza.com, ngo ubwo butaka bwahinzweho icyayi mbere bwari ubw’abaturage ariko badafite ibyangombwa byabwo, bwari butangiye no kudatanga umusaruro ushimishije.

Baje kubwirwa n’ubuyobozi ko ubwo butaka ari ubwa Leta,bagomba kubuvamo bugahingwaho icyayi kuko muri 2005 ari bwo hari hatangiye gutekerezwa ko kuhahinga icyayi byatanga umusaruro kuruta ibindi byabuvagamo, na Perezida Kagame ubwo yasuraga icyahoze ari komini Gatare muri uwo mwaka,asaba ko icyo gice cya Karambi, Cyato n’igice cya Macuba gihingwamo icyayi,ari yo mpamvu aba bahinzi bavuga ko ubutaka bagihinzeho babuhawe na Perezida Kagame.

Muri 2010 gutunganiriza ubwo butaka ubuhinzi bw’icyayi byaratangiye, aho buri muturage ushaka kugihinga yahabwaga ½ cya hegitari biyobowe na NAEB, muri 2011 batangira kugihinga,bamwe mu batabyumvaga neza bakahava bajya gutura ahandi, baza no guhabwa inguzanyo na BRD ngo ibafashe kugihinga mu buryo bwifuzwaga,ariko ntawahabwaga ingurane ku butaka yari atuyeho kuko ngo ari ubwa Leta bari batuyeho butari ubwabo.

Bavuga ko bamaze kugitera muri 2011, mu myaka yakurikiyeho cyeze bakagira ikibazo cy’uruganda bagishoraho kuko bakijyanaga kure cyane mu ruganda rwa Gisovu muri Karongi n’imihanda mibi kigahira mu nzira, bakahahombera cyane,bakomeje gutakamba perezida Kagame abaha umushoramari abubakira uruganda rwacyo ,batangira kurushoramo icyayi muri 2018, bitangira kugenda neza.

Ati: “Ikibazo dufite rero kugeza uyu munsi ,kiduhangayikishije cyane, twumva cyari gikwiye gukemurwa n’ababishinzwe bitiriwe bisaba ko Nyakubahwa perezida Kagame aza kucyikemurira dore ko yadukoreye byinshi tumushimira cyane birimo no kutwunganira mu mutwaro wo kwishyura inguzanyo ya BRD,aho yaduhaye miliyoni 365 zadufashije cyane tukaba tugeze kure twishyura iyo nguzanyo, baduhaye ubutaka, njyanama y’Akarere muri za 2010 iduha hegitari 1500 ariko ntiyatwereka aho ziva n’aho zigarukira.’’

Yarakomeje ati: “Kiraduteza ibibazo bikomeye cyane kuko nk’ubu hari abaturage batureze ngo twarabarengereye. Akarere na ko kavuga ko hari ubutaka bwa Leta twihaye ariko ntituzi ubwo ari bwo kuko tutazi aho tuva n’aho tugarukira. Twumva ko mu butaka uruganda ruherutse guhabwa na Leta harimo hegitari 8 ziriho icyayi cyacu turibaza abanyamuryangao 16 bagihingaga amaherezo yabo, bikavugwa ko ngo ari ubutaka twari twararengereye, uruganda rukaba rwaravuganye n’abo bahinzi rwihishwa rurabagurira kandi bitemewe, na byo ni ibindi bibazo duhanganye na byo.

Byose biraturuka ku kuba twarahawe ubutaka na njyanama hegitari 1500, tugahinga hegitari 1412,izigisigaye ntituzi igice ziherereyemo, none biravugwa ko n’aho twahinze ngo twarengereye imbibi z’aho twahawe. Ibyo na byo kubikemura birarinda gusaba ko Nyakubahwa perezida Kagame yiyizira? Ntibyakemuka abahinzi tukava mu gihirahiro bikareka kuduteranya n’abandi baturage, n’uruganda Nyakubahwa yaduhaye ngo rutuzamure na Leta ivuga ko tuyirengera kandi ikibazo kiri ku buyobozi budashaka kugikemura, cyane ko n’icyangombwa cy’ubutaka tugifite?’’

Mugenzi we Nzabahimana Charles na we ati: “Kugeza ubu ntituzi impamvu njyana y’Akarere yaduhaye ubutaka ariko ntitugaragarize imbago zabwo n’izayikurikiye ntizibikore bigakomeza kuduteza ibi bibazo byose, kuko nk’icyo cyayi cyacu cya hegitari 8 twumva ko cyamaze kugurishwa n’abahinzi ubuyobzi bwa koperative butabizi nubwo aho bubimenyeye bwahagarikishije ayo mafaranga ngo bibanze bisobanuke, ariko bikorwa bamwe barayafashe kandi cyadufashaga kwishyura inguzanyo ya BRD, mwe murumva atari ikibazo gikomeye cyane?’’

Mu nama y’inteko rusange iherutse y’iyi koperative iki kibazo cyafashe umwanya muremure mu bibazo by’ingutu bavuga ko bagihanganye na byo, umuyobozi w’iyi koperative Mukantagungira Jeannette, mu kiganiro na Bwiza.com na we yemeza ukuri kw’aba baturage n’icyifuzo cyabo ko ubuyobozi bw’Akarere bwamanuka bukagikemura.

Ati: “Turabanza gushimira Leta yaduhaye iki cyayi kituvanye habi kikatugeza aho buri muhinzi yishimira. Ariko nk’uko babibabwiye,kimwe mu bibazo dusigaranye by’ingutu ni icy’ubutaka,dukomeje gusaba gushingirwa imbago ngo tumenye aho koperative ihera n’aho igarukira kuko dutera icyayi twateye n’ah’abantu ku giti cyabo tutabizi,tuzi ko ari ahacu,hari n’abaturage 11 bareze Akarere na COTHEGA irimo ngo twabatwariye ubutaka,hari n’ah’imiturire hari ku cyangombwa cyacu kandi aho hose tuhishyurira imisoro hadateye icyayi.’’

Abajijwe icyo abahinzi bahomba, ati: “Kuba nta mbago twashingiwe biradushyira mu makosa kandi n’ubu icyayi kiracyaterwa. Ubu se aho tuzagitera tuhita ahacu nyuma bikazavugwa ko twarengereye hari nk’ikindi gikorwa Leta igiye kuhashyira,nk’uko biri kutugendekera kuri hegitari 8 zari ziriho icyayi cyacu, ingurane zikaba ibibazo urumva tutaba dukomeza gutakaza abanyamuryango,kandi n’icyayi kidufasha kwishyura inguzanyo ya BRD igera kuri miliyari 2 tukirimo? Kidahari se cyangwa kigabanutse twakwishyura iki?’’

Umuyobozi w’Akarere ka Nyamasheke Mukamasabo Appolonie abizeza ko Mutarama umwaka utaha izarangira cyarakemutse. Ati: “Ikibazo turakizi ndetse na COTHEGA hari ubutaka bwa Leta yagiye yiha ikabuteraho icyayi, uruganda na rwo hari aho rwaguze harimo n’aho abo bari barihaye hahinze icyayi, buri wese ntazi ubutaka bwe aho bugarukira,n’abahatuye bateza ibibazo bavuga ko barengerwa, byose twasanze ari ibibazo bikomeye ariko ukwezi gutaha kuzarangirana n’ikemuka ryabyo, bihangane rwose igisubizo kiri hafi.’’

Ku kibazo cy’icyo cyayi cya hegitari 8 bivugwa ko uruganda rwaguriye abahinzi rwihishwa koperative itabizi kandi rwaraje ari umufatanyabikorwa wayo utagombye gukora ayo makosa ayareba, Mukantagungira Jeannette avuga ko ayo ari amakosa no kurenga ku mategeko agenga koperative avuga ko nta wemerewe kwihererana umunyamuryango ngo amugurire icyayi koperative itabizi kandi ari yo yagombye kuvugana na yo, avuga ko abanyamuryango muri iyo nama banzuye ko bagiye gutumaho uruganda n’inzego z’ubuyobozi bakakiganiraho,kuko hari n’abahinzi bafashe ayo mafarnga kandi n’icyayi bakaba bakigisoroma, byose bikaba bishobora guteza ibindi bibazo igihe bitaba biganiriweho ngo bifatirwe umwanzuro uhamye.

img-20211214-wa0003.jpg

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *