Ubushakashatsi, abaturanye n’imihanda minini bafite akaga ko gusara

Sangiza iyi nkuru

Akavuyo k’imodoka ny’inyinshi gatera indwara zo mu mutwe zishobora no kugera k’ubusazi, abantu baturanye n’imihanda minini bagaragajwe nk’abari mu kaga gakomeye, aba ngo ngo bafite akaga gashingiye ku kubura ubwenge mu byo bigishwa.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Ubushakashatsi bwasohotse mu kinyamakuru Lancet, cyandikira kuri interineti buvuga ko 11% by’abaswa bo ku isi baba batuye muri metero 50 uvuye ku mihanda minini
Nk’uko bigaragara muri raporo y’abashakashatsi yasohotse mu kinyamakuru twavuze haruguru ngo mu bantu miliyoni 2 bo mu gihugu cya Canada bakoreweho ubushakashatsi mu gihe cy’imyaka 11 bagaragaje ko ivumbi ry’imodoka nyinshi n’agasaku kazoo bigira uruhare runini mu kubuza abantu ubwenge
Ubu bushakashatsi bwakorewe ku bantu barenga miliyoni 2 bose bo mu mujyi wa Ontario muri Canada ahakunze kurangwa akajagarri k’imodoka hagati y’umwaka wa 2001 na 2012.
Aba bashakashatsi bavuga kandi ko abantu 243,611 basanganywe indwara indwara zishingiye ku bwonko hafi no guta umutwe bimenyerewe ku basazi basanzwe.
Aba bashakashatsi bavuga ko abantu 7% barwaye mu mutwe baba batuye muri metero 50 uvuye ku muhanda, 4% baba batuye hagati ya metero zo hagati ya 50 n’100 naho 2% baba hagati ya metero 101 na 200.
Izi ndwara ngo akenshi ziterwa n’akavuyo k’imodoka. Aba bashakashatsi banavuze ko abatuye hafi y’imihanda baba bafite amahirwe yo kubyibuha cyane bitewe n’uko batajya bagenda n’amaguru, kunywa itabi nabyo ngo biraborohera.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Dr Hong Chen umuganda muri i Ontario umwe mu bakoze ubu bushakashatsi yagize ati “Kwiyongera kw’abantu no kuba mu mijyi byatumye abantu benshi begera ahari urujya n’uruza rw’imodoka, uko kwegera imihanda cyane kwatumye abantu begera aho bumva akavuyo k’imodoka, ibi rero bigira ingaruka ku buzima bw’abantu, bikurura indwara yo guta umutwe”
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Schadrack@bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *