Ubucuruzi bw’amazi ava mu Rwanda butunze benshi muri Congo harimo n’abaminuje

Sangiza iyi nkuru

Urubyiruko rwo mu Karere ka Rubavu ruvuga ko abarangije amashuri na Kaminuza byo mu Rwanda bakwiye kureka umwirato bakigira kubanyekongo bo baharanira gukora ikibaha umugati icyo aricyo cyose.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Nkurunziza Pierre bakunze kwita Damacsene akorera ku umupaka munini uhuza u Rwanda na Kongo i Rubavu. Akora akazi ko kwikorera imizigo, ayitwaje abantu bambuka n’abaza ku umupaka. Aganira na bwiza.com avuga ko umurimo wose ari umurimo, ntawe ukwiye kwirata ngo ntiyakora iki kandi akenera kurya buri munsi. Agira ati: “urubyiruko rwa hano iwacu nirwigire ku bakongomani kuko bo niyo yarangiza kaminuza adashobora kwicara ubusa kandi ashonje,abakongomani bafata indobo bagacuruza amandazi, babona amagare bakaza kuvoma amazi hano iwacu, bakoza n’amamodoka n’ibindi byitwa ko bisuzuguritse aba hano iwacu batakora, nyamara bo bibatungiye imiryango.

kana/bwiza.com
Kana Malembe ucuruza amazi muri DRC

Kana Malembe ni umugabo uri mu kigero cy’imyaka 47 utunze umuryango w’abana 9, akaba atunzwe no gucuruza amazi ava mu Rwanda. Avuga ko amazi y’umugezi yo mu Rwanda afite umwihariko urenze kuko aryoshye kandi akaba abafasha gutunga imiryango yabo kuko nta kandi kazi bakora. Avuga ko uyu murimo ukorwa n’abanyekongo benshi, barimo n’abarangije kaminuza z’I Goma.
Uyu musaza avuga ko nibura ku umunsi acuruza amalitiro 600 y’amazi avoma mu Rwanda, kandi ko aka kazi agakoze imyaka igera kuri 3. Ati: “Njye ndi Umucongomana ntakandi kazi nkora usibye gucuruza amazi nkuye hano mu Rwanda kuko iyo ageze hakurya i Goma aba ahenze. Usanga litiro 20 zigura amafaranga 500 y’iwacu kuri njye nkaba mbona mbayeho neza kuko mbasha kwitunga kandi ngatunga umuryango wange”.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Ku mupaka muto wa Rubavu bita La Corniche, ku umunota umwe hasohoka abantu 100 bajyana ibicuruzwa muri Congo birimwo amata,amazi,ibiribwa n’ibindi, biganjemo abagore n’abagabo bakuze.
Ikigereranyo cy’abantu badafite akazi muri Rubavu ni 2 %, mu gihe abadafite icyo binjiza ari 18,7 %. Umubare munini w’abanyarubavu bikorera imirimo y’ubuhinzi(37,8 %) nk’uko ikigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare kibigaragaza(Ibyavuye mu ibarura rusange rya 3 ry’abaturage n’imibereho y’ingo).
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Mecky Kayiranganga @bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *