kanyabutembo_1.jpg

Rubavu: Abaturanyi b’umukecuru utabaza Perezida Kagame ngo umutungo we utagurishwa n’utari nyirawo, baramusabira kurenganurwa

Sangiza iyi nkuru

Bamwe mu baturage baturanye n’abana b’uwitwa Kanyabutembo Virginie wo mu Kagari ka Mbugangari, Umurenge wa Gisenyi, ho mu Karere ka Rubavu baramagana igisa nko kwiba umutungo we ugizwe n’ikibanza n’inzu zirimo nyuma y’aho urukiko rwemeje ko uwari umugabo we afite uruhare ku mutungo. Ibintu bitakiriwe na bo kuko bose bemeza ko uyu mugabo usibye no kugira uruhare atazi n’uko inzu zubatswe kuko yataye umugore we mbere y’uko atahuka ava muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo, RDC.

Ikibazo cyasakuje cyane ubwo uyu wari umugabo we yashatse kuwuteza cyamunara, ubwo umunyamakuru wa Bwiza.com yahageraga aba baturage bavuze ko batakambira Umukuru w’Igihugu na Minisitiri w’Ubutabera ngo kuko barenganyirijwe mu butabera bashaka kuriganywa inzu amaze imyaka 14 yubaka ari naho uyu Kanyabutembo Virginie yifuza kuzasaziramo nk’uko babivuga.

IKiganiro Bwiza Tv yakoreye i Rubavu ahari abaturage batabaza Perezida bavuga akarengane gakomeye bakorewe

Kanyabutembo w’imyaka 60 ubu aba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho amaze imyaka isaga 16 akora akazi gaciriritse, akaba yaragiyeyo asize abana batandatu yabyaranye n’uwitwa Rugamba Xavier, wari umugabo we, ari nawe abana bashinja gushaka guteza inzu y’umuryango nyina yavunikiye yubakisha kuva muri 2007 na n’ubu ikaba itaruzura neza.

Nk’uko ibyangombwa bitandukanye umunyamakuru wa Bwiza.com yeretswe n’abana ba Kanyabutembo bibigaragaza, ikibanza kirimo izo nzu cyahawe Kanyabutembo mu 1999 agihawe na Leta y’u Rwanda ubwo yatangaga ibibanza ku bantu batari bafite aho kuba, ndetse ahabwa na Acte de Notoriete y’icyo kibanza gifite No1497, ndetse uwo mugabo we akaba yarabisinyiye nk’umuhamya.

Uyu mugabo bivugwa ko yari yarataye umuryango ugasigara ubayeho mu bibazo uruhuri, yaje kumenya ko umugore we yagiye muri Amerika kandi abana basigaye babayeho neza maze asubira mu rugo, ariko bigeze muri 2017, Kanyabutembo aza kumenya ko uwo wahze ari umugabo we ashaka kugurisha inzu yubakiye abana be atanga ikirego mu Rukiko Rwisumbuye rwa Gisenyi.

Ni nyuma y’uko umugabo Rugamba Xavier yari yaramaze kwiyandikishaho ikibanza n’inzu ye mu buryo bw’uburiganya bikandikwa ku mazina ye nk’umutungo we bwite kandi ngo nta n’itafari yashyize kuri iyo nzu ndetse n’ikibanza ari icya Kanyabutembo yahawe na leta abifitiye n’icyemezo nkuko aba baganiriye n’umunyamakuru babivuga.

kanyabutembo_1.jpg
Acte de Notoriete y’icyo kibanza gifite No1497 igaragaza ko uyu Kanyabutembo Virginie ariwe wahawe ikibanza na Leta

Mu iburana umugabo ngo yagiye rimwe avuga ko ikibanza bakiguze, ubundi akavuga ko bagihawe bombi, ariko ngo ari ugushaka uko yagira uruhare kuri iyo nzu. Urukiko Rwisumbuye rwa Rubavu rwaje kwanzura ko Kanyabutembo ari we wubatse amazu ari mu kibanza ariko rumutegeka kwishyura Rugamba miliyoni 7,5 Frw nk’uruhare ku kibanza kuko cyahawe agaciro ka miliyoni 15, ariko bajuririra icyo cyemezo mu Rukiko Rukuru, Urugereko rwa Musanze kuko atemeraga kwishyura umugabo we amafaranga yiswe uruhare rwe ku kibanza atazi n’uko ikibanza cyabonetse.

Muri uru rukiko rukuru rero ni ho ibintu byazambiye byose, Umucamanza yemeza ko umugabo adafite uruhare ku kibanza gusa ahubwo anafite uruhare ku mazu yubatsemo. Byarakomeje bigeza aho umugabo yiyemeza guteza cyamunara ikibanza n’inzu zirimo kuri miliyoni 27 z’amafaranga y’u Rwanda, cyamunara yemezwa n’Umuhesha w’Inkiko ku itariki ya 7 Ukuboza 2021 ariko abana ntibemera ko imitungo yabo ifite ako gaciro bo bemeza ko byibuze ufite miliyoni 100 yagurishwa.

Akarere ka Rubavu kabyinjiyemo kiyemeza kurinda abana icyo kise ingaruka z’imyanzuro y’ababyeyi babo, aho bivugwa ko bahagaritse iyo cyamunara bagategeka Umuhesha w’Inkiko gufata ayo mafaranga akaba ayasubije iki kibazo kikabanza kigakemuka neza mu nkiko.

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Kambogo Ildephonse akaba yaravuze ko bazakurikirana imigendekere y’urwo rubanza neza kugira ngo hatazagira uharenganira.

Aha hagaragaraho abahawe ikibanza icyo gihe,.Aho hari akantu gatukura niho izina Kanyabutembo riri kuri ako gapapuro kariho n'abandi
Aha hagaragaraho abahawe ikibanza icyo gihe,.Aho hari akantu gatukura niho izina Kanyabutembo riri kuri ako gapapuro kariho n’abandi

Ibyo abaturanyi bazi kuri iki kibazo

Biziyaremye Theoneste ni umufundi wubatse inzu iri muri iki kibanza na n’ubu itaruzura neza. Avugana na Bwiza.com yasobanuye uko azi iki kibazo ndetse n’uwamuhaye akazi ko kubaka.

Ati: “Uko mbizi…guhera muri 2007 ni bwo iyi nyubako mureba hano, ni njye wayitangiye. Iyi nyubako rero mushobora kwibaza impamvu imaze iyo myaka yose itari yuzura. Tukiyitangira kubera ko ataba (Kanyabutembo) hano mu Rwanda, kandi akaba yaririnze gufata inguzanyo z’igihugu, ni ukuvuga ngo dukoresha umushahara we. Iyo ahembwe, afite ukuntu amafaranga ayajera akavuga ngo aya ndayashyira ku nzu yanjye, aya ndishyura inzu mbamo muri Amerika, uku kwezi ntabwo muri bukore kubera ko ubushobozi bwagabanutse, noneho amafaranga uko twubaka, ayanyuza ku mukobwa we witwa Dada Ferri…”

Biziyaremye Theoneste, umfundi wubatse aya mazu kuva mu 2007 kugeza nubu akaba acyubaka
Biziyaremye Theoneste, umfundi wubatse aya mazu kuva mu 2007 kugeza nubu akaba acyubaka

Yongeyeho ko amafaranga yoherezwa akanyura muri Banki kuri Western Union ariko umuntu wamuhaye akazi ari Kanyabutembo Virginie. Ati: “Kuva 2007 ni we tuvugana, tukabanza tugapatana…ni ukuvuga ngo iyo atari yayohereza mba ndi gukora yayohereza uwo mukobwa akayangezaho..”

Uyu avuga ko banagiye mu rukiko babazwa uko inzu yagiye yubakwa bakabisobanura mu rukiko rwa Gisenyi ndetse na Rugamba yari ahari akabazwa niba hari amafaranga yigeze ashyira kuri iyo nzu akiyemerera ko ntayo, ariko bagera i Musanze bagiye gutanga ubuhamya mu buryo batasobanukiwe bakabirukana bakanga ko babutanga.

Undi muturage witwa Uzamukunda Thacienne, avuga ko yaherewe rimwe ikibanza na Kanyabutembo. Ati: “Iki kibanza Virginie baduhereye rimwe, baduha ibibanza twari kumwe…bamuha ikibanza nanjye bampa ikindi, baraduhamagara njyana nawe tujya gufata za borne turaza turashinga turi hamwe tumaze gushinga za borne turataha. Nyuma yaho Virginie aza kubaka, ni we wanatangiye no kubaka mbere yanjye”

Akomeza avuga ko Virginie yakomeje kubaka agejeje hagati Rwanda Revenue Authority ikamwambura ibyo yacuruzaga byose kubera ko yari Umucoracora bituma asubira hasi asigara nta kintu afite akagira ibyago n’inzu yabagamo n’abana be nyirayo agataha bikaba ngombwa ko aba mu kazu k’icyumba kimwe yari yaramaze kubaka katari kabakwiriye.

Uzamukunda Thacienne waherewe rimwe ikibanza na Kanyabutembo Virginie
Uzamukunda Thacienne waherewe rimwe ikibanza na Kanyabutembo Virginie

Muri icyo gihe ngo umugabo yajyaga agira atya akagaragara ariko ubundi akamara igihe adahari yaragiye dore ko ngo yari umushoferi.

Akomeza agira ati: “Bakimara kuvuga ko arimo kuburana na we (n’umugabo we) njye naravuze nti ese birashoboka? Umuntu aburana ikibanza atahawe? Umuntu aburana ikibanza yahawe. Naho ikibanza uwagihawe ni umugore. Mugiye n’aho ngaho muri ya minisiteri yaduherezaga ibibanza, amazina ye ni yo mwasangamo umugore…”

Kalisa Nestor, Umuyobozi w’Umudugudu w’Uburanga, nawe wavuganye na Bwiza.com, avuga ko bageze muri uyu mudugudu batahutse bavuye muri RDC bakabanza kuba mu nzu z’abandi nabo bahunze, mbere yo guhabwa ibibanza ngo nabo biyubakire, aho avuga ko buri muntu bamuhaga ikibanza cya metero 25 kuri 20.

Ati: “Ubwo rero uwafataga ikibanza wese, yabaga afite agapapuro kagaragaza ko icyo kibanza yagihawe bakitaga borne twayishyuraga hariya kuri parike…ubwo rero uwavuga ngo ikibanza ni icye adafite ako gapapuro bamuhaye cyangwa igishushanyo injeniyeri yatanze (cy’aho umuntu agomba kugarukira yubaka kugirango atubaka mu kibanza kitari icye) utagaragayemo ni ukuvuga ngo ikibanza ntabwo aba ari cye, aba afite ubundi buryo wenda yakibonye, yarakiguze, ariko n’iyo yaguze n’undi uwo nawe aba yanditse”

Ku kijyanye n’ikibazo cya Kanyabutembo Virginie, avuga ko yahageze amusanga aho batujwe kandi yari nyumbakumi icyo gihe, ndetse yari yarashinzwe kugenzura niba abajya kubaka bafite icyangombwa cy’uko ikibanza ari icyabo, Kanyabutembo akaba ari we wamuhaye icyo cyemezo mbere yo kubaka.

Kalisa Nestor, ubu ni mudugudu , ariko akaba yari nyumbakumi akaba ari nawe wahaye Kanyabutembo uruhushya rwo kubaka kuko niwe wari ushinzwe kureba niba abubaka bubaka mu kibanza cya nyacyo
Kalisa Nestor, ubu ni mudugudu , ariko akaba yari nyumbakumi akaba ari nawe wahaye Kanyabutembo uruhushya rwo kubaka kuko niwe wari ushinzwe kureba niba abubaka bubaka mu kibanza cya nyacyo

Ku kijyanye n’uwubatse inzu, yagize ati: “Uwayubatse, uwo mugore ni we woherezaga amafaranga. Ariko amafaranga yayohereza, ntabwo yayoherezaga ngo ayoherereze umugabo, yayohererezaga umukobwa we. Kuko umukobwa we ni we wabaye responsible wo kubaka…njye icyo nagira ni ugutabara nyine aba bana, abana ni wo mutungo w’ejo. Abo bana iyo bari niba ari abakobwa bashatse ejo yaruha akaza kuruhira iwabo. Nyina na we kubera ari hanze ashaka kuzaguruka mu Rwanda wenda ntazaherayo, na we azasange ahantu he aze yinjire mu nzu ye.”

Yakomeje asaba umugabo ko na we niba yumva koko ari umukuru w’umuryango akwiye gucisha make akabana n’umuryango we neza.

Umukobwa wa Kanyabutembo witwa Rugamba Dada Ferri, aganira na Bwiza.com ndetse na Bwiza TV yavuze ko Se yabataye bakiri bato, atigeze amenya uko bize n’uko babayeho kuko nyina ari we wabishyuriye amashuri akabarera akabakuza kugeza n’ubwo bagiye gushaka bakagira ingo zabo. Ati: “Mama niw e watureze kuko papa yataga urugo akigendera, mama yagurishaga n’umwenda we kugira ngo tubashe kwishyura amashuri i Goma.”

Uyu mukobwa avuga ko ubwo Leta yahaga nyina ikibanza, Se atari ahari, ahubwo ko yaje kuza gusinyira nyina nk’umutangabuhamya. Avuga ko ari we nyina yasigiye agapapuro bahereweho ikibanza ndetse n’ubu akigafite, ngo mu 2011 yaje kujya gushakira umugabo i Goma, maze nyuma agarutse ni bwo yamenye ko Se yiyandikishijeho umutungo wa nyina, ndetse mu 2015 ahamagarwa na Mudugudu ko nibadatangirira hafi bazasanga Se wabo yarahagurishije.

Dada Ferri, Umukobwa wa Kanyabutembo uvuga ko ariwe wakurikiranye umutungo wa mama we kuva yajya muri Amerika
Dada Ferri, Umukobwa wa Kanyabutembo uvuga ko ariwe wakurikiranye umutungo wa mama we kuva yajya muri Amerika

Uyu mukobwa asaba Umukuru w’Igihugu na Minisitiri w’Ubutabera kubatabara kuko babona Se ashaka kubarya umutungo, mu gihe nyina amaze imyaka 16 akora akazi kagayitse kugira ngo abashe kuzuza iyi nzu no kurera abana uyu musaza yamutanye. Asaba ko ubuyobozi cyangwa ubutabera bwakwegera abaherewe ubutaka bumwe na nyina bazi uko byagenze bakabaha ubuhamya, ikindi akavuga ko bafite ibyangombwa byerekana nyir’ubutaka wa nyawe, ndetse ko n’uyu Rugamba Xavier yirirwa abwira abantu ko azabasiga ku gasi n’ubwo barimo bayubaka.

Ati: ”Ukuri dufite ntabwo kwagaragajwe, turasaba y’uko mukurikira, muze murebe, muze mukore iperereza, turasaba ko mudutabara mudutabara.”

Yakomeje kandi avuga ko ubuyobozi bukwiye kubatabara kuko nyina yagiye guca inshuro muri Amerika ngo azabone aho ataha kuko amaze imyaka aharuhira. Ati: “None uyu munsi icyo mama yaruhiye, umuntu utazi agaciro k’inzu ayitware, ndasaba ngo mudutabare. Twebwe icyo dushaka, ntabwo dushaka ko iwacu hagurishwa, kuko natwe dushaka ko abuzukuru bazajya baza bagasanga mama hano, nawe azatahe mu gihugu cy’u Rwanda abona aho asazira. Azasazira ku musozi nk’uko ushaka kuhagurisha abivuga? Mudutabare pe murebe agahinda amaze.”

Uyu mukobwa avuga ko igihe iwabo hazagurishwa cyangwa hagahabwa Se, azabanza akajya mu gitaka aho kubona nyina abura ibyo yaruhiye imyaka yose.

RUGAMBA Xavier we yatangarije Bwiza.com ko nta byinshi yabivugaho mu gihe ikibazo kiri mu maboko y’inzego z’ubutabera. Ati: “Ibyo bintu babijyanye kwa Meya. Ibyo bintu biri ku muhesha w’inkiko. Ibyo bintu ni bwo byava mu rukiko. Nagusubiza iki ubwo?”

Bwiza.com na BwizaTv bizakomeza gukurikirana iyi nkuru kugeza ku musozo w’iki kibazo.

Soma Izindi Nkuru

6 Responses

  1. Rubavu: Abaturanyi b’umukecuru utabaza Perezida Kagame ngo umutungo we utagurishwa n’utari nyirawo, baramusabira kurenganurwa
    Ariko se kuki utatubwira icyo urukiko rwahereyeho ruha uyu mugabo imitungo?
    Biragaragara ko inkuru ituzuye.hari ibyo utatubwira

  2. Rubavu: Abaturanyi b’umukecuru utabaza Perezida Kagame ngo umutungo we utagurishwa n’utari nyirawo, baramusabira kurenganurwa
    Ariko se kuki utatubwira icyo urukiko rwahereyeho ruha uyu mugabo imitungo?
    Biragaragara ko inkuru ituzuye.hari ibyo utatubwira

  3. Rubavu: Abaturanyi b’umukecuru utabaza Perezida Kagame ngo umutungo we utagurishwa n’utari nyirawo, baramusabira kurenganurwa
    icyo kigabo gishaka kugurisha utwo umukecuru yakusanyije imyaka 16 yiyuha akuya ni igisambo. bamurenganure umukecuru rwose

  4. Rubavu: Abaturanyi b’umukecuru utabaza Perezida Kagame ngo umutungo we utagurishwa n’utari nyirawo, baramusabira kurenganurwa
    icyo kigabo gishaka kugurisha utwo umukecuru yakusanyije imyaka 16 yiyuha akuya ni igisambo. bamurenganure umukecuru rwose

  5. Rubavu: Abaturanyi b’umukecuru utabaza Perezida Kagame ngo umutungo we utagurishwa n’utari nyirawo, baramusabira kurenganurwa
    Njye kenshi hari igihe nibaza imikorere y’abitwa abahesha b’inkiko,nkumirwa n’abacamanza bamwe,nkumirwa!
    Mpora nibaza ukuntu umuntu udafite ibimenyetso n’ibyangombwa atsinda ufite ibimenyetso n’ibyangombwa!?
    Bene ibi bibazo biri henshi,abenshi bahomba kubera kubura ubushobozi bwo gukurikirana ibibazo byabo(kuko barushijwe imbaraga n’ababateguyeho amahugu)!

  6. Rubavu: Abaturanyi b’umukecuru utabaza Perezida Kagame ngo umutungo we utagurishwa n’utari nyirawo, baramusabira kurenganurwa
    Njye kenshi hari igihe nibaza imikorere y’abitwa abahesha b’inkiko,nkumirwa n’abacamanza bamwe,nkumirwa!
    Mpora nibaza ukuntu umuntu udafite ibimenyetso n’ibyangombwa atsinda ufite ibimenyetso n’ibyangombwa!?
    Bene ibi bibazo biri henshi,abenshi bahomba kubera kubura ubushobozi bwo gukurikirana ibibazo byabo(kuko barushijwe imbaraga n’ababateguyeho amahugu)!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *