Rubavu: Umucamanza yabajije ‘Huissier’ uburana na Kanyabutembo niba yerekwa akamenya iby’urukiko

Sangiza iyi nkuru

Mu rubanza rwatangiye tariki ya 5 Mutarama 2022 ku Rukiko rwibanze rwa Gisenyi ruri mu karere ka Rubavu, aho Kanyabutembo Virginie aregamo Umuhesha w’Inkiko (Huissier), ari we Uwayezu Anselme, Perezida w’inteko y’abacamanza yabajije Uwayezu niba yaba yerekwa akamenya ibyo urukiko ruri gutekereza atararuregera cyangwa ngo yandikire perezida warwo! Ni nyuma yaho yari amaze kuvuga ko yari aziko ubusabe bw’uwo bahanganye bwo guhagarika cyamunara butari kwemerwa mu Rukiko rwa Musanze.

Ibi byasekeje abantu bari bakurikiye urubanza rwaba bombi ubwo uwunganira Kanyabutembo yavugaga ko baregeye urukiko rwa Musanze barusaba guhagarika cyamunara rukanga kubyakira, maze Me Uwayezu uregwa akavuga ko yari abizi ko batazabyakira ari yo mpamvu yakomeje gutegura cyamunara. Ibi byahise bituma Perezida w’Inteko amubaza uko yabimenye, cyangwa se niba yaba yerekwa ku buryo yamenye icyari gukorwa mbere urukiko rutarasubiza.

Ubwo inteko y’abacamanza yatangiraga kumva impande zombi, urubanza rwatangiye ku ruhande rwa Me Uwayezu ntawe umuhagarariye ndetse na we ubwe atari mu Rukiko, kuko yaje yakereweho nk’iminota isaga 20. Ni ibintu yabajijweho n’uwari uyoboye inteko y’abacamanza amubaza impamvu atitabiriye ku gihe kandi yahoze hafi y’urukiko mbere y’uko iburanisha ritangira. Uyu muburanyi akaba yagaragaye yiburanira we ubwe mu Rukiko.

Umwunganizi wa Kanyabutembo Virginie , Me Twizeyimana Theophile, yatangiye agaragaza icyatumye umukiriya we aregera urukiko, aho yavuze ko cyamunara yo kugurisha umutungo we yabaye itakurikije amategeko. Ati: “Habayemo kutubahiriza amategeko agenga cyamunara, hagomba kubanza kumenyeshwa ko umutungo we ugiye gushinganishwa, urebye mu nyandiko nta hantu na hamwe Umuhesha w’Inkiko ashingiraho yaba yaramenyesheje Kanyabutembo (impamvu ndemyagihugu), gufatira, gutangaza cyamunara no gushyira amatangazo ahantu hatandukanye harimo no mu binyamakuru nk’uko biteganywa n’ingingo 253 bigakorwa mu gihe cy’amasaha 48, byose kandi bigomba gushyikirizwa nyiri mutungo ugurishwa kandi hagaragaramo ibyerekeye uwo mutungo mu buryo burambuye.

Umuhesha w’Inkiko Uwayezu yiregura, yasubije ko ibyo yakoze byose yashyiraga mu bikorwa imyanzuro y’urubanza rwatangiye mu rukiko rwa Rubavu, rukaza kujururirwa i Musanze. Avuga ko byakurikije amategeko ndetse yandikiye Kanyabutembo Virginie kuri nimero za telefone ze ebyiri amumenyesha iby’iyi cyamunara. Ku kijyanye no kuba haramenyeshejwe ahantu habiri aho kuba 5, yavuze ko amatangazo yahawe ba nyir’umutungo, atambutswa ku kagari no ku binyamakuru, ariko ntiyigeze agaragaza icyemezo kigaragaza aho yatambukije itangazo mu binyamakuru byandika, avuga ko azabizana kuko byose byari bifitwe n’umwunganizi we utari uhari.

Me Twizeyimana Theophile avuga ko bandikiye Umuhesha w’Inkiko bamubwira ko yaba aretse gukora cyamunara, kuba aha hantu handi hatatu hagombaga gushyirwa amatangazo nta kigaragaza ko yatambukijwe, nta nyandiko igaragaza igenagaciro byagombaga gushyikirizwa nyir’umutungo, bigaragaza ko cyamunara yakozwe ikwiye guteshwa agaciro.

Isomwa ry’uru rubanza riraba kuri uyu wa 7 Mutarama 2022 saa Cyenda mu Rukiko rwibanze rwa Gisenyi.

Soma inkuru Zibanza zivuga kumvano y’uru rubanza

Rubavu: Arashinja abacamanza kumuriganya inzu yubatse mu kibanza yahawe na Leta, agatabaza Kagame

[

[Rubavu: Abaturanyi b’umukecuru utabaza Perezida Kagame ngo umutungo we utagurishwa n’utari nyirawo, baramusabira kurenganurwa
]]

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *