Nyuma y’uko ikipe ya Rayon Sports itandukanye n’Umurundi Irambona Masudi Djuma, iyi kipe kuri ubu ikomeje ibiganiro n’abatoza batandukanye barimo Umubiligi Patrick Winand Aussems wigeze gutoza Simba yo muri Tanzania.
Amakuru agera kuri BWIZA avuga ko Aussems w’imyaka 56 ari umwe mu batoza bari mu biganiro na Rayons Sports, gusa bakaba batari kumvikana ku mushahara yajya ahembwa dore ko abasaba kujya ahembwa $ 5,000 mu gihe Rayon Sports ititeguye kurenza $ 3,000 ku kwezi.
Cyakora cyo uyu mutoza si we wenyine uri kuvugwa muri iyi kipe ifanwa na bafana benshi mu Rwanda dore ko igikomeje no kuvugana nabandi batoza batandukanye, mu gihe shampiyona yongeye gusubukurwa.
Umutoza Patrick Winand Aussems asanzwe azwi muri kano karere dore ko yanatoje Simba Sports Club yo muri Tanzania, anatoza Troyes, Stade Rennais na Angers zo mu gihugu cy’u Bufaransa cyo kimwe na AFC Leopards yo muri Kenya.
Uzwiho kuba muri CAF Champions league ya 2019/20 yaragejeje Simba muri 1/4 cy’irangiza cya CAF Champions league.


