Uwitwa Nyirantibiringirwa Claudine utuye mu Mudugudu wa Gikombe, Akagali ka Kitarimwa, Umurenge wa Nyakiriba, mu Karere ka Rubavu, aratabaza inzego zitandukanye azisaba kumurenganura nyuma yo kugura n’umuntu imodoka yo mu bwoko bwa Rav4 nyuma bikaza kugaragara ko uwo bayiguze atari nyirayo, none akaba yarayambuwe ntasubizwe n’amafaranga yatanze agatunga urutoki umushinjacyaha avuga ko ari mu mugambi munini wo gushaka kumuriganya kubera ikimenyane.
Nyirantibiringirwa avuga ko ku itariki ya 01 Ukwakira 2021 yaguze imodoka n’uwitwa Mugwaneza Jean Pierre ufite ibigo byitwa Peter’s Bakery bikora imigati, akaba akorera i Kigali, i Remera munsi ya CSS ndetse n’i Rubavu munsi ya CSS na none.
Avuga ko kugirango amenyane na Peter yasabye umukomisiyoneri kumushakira umuntu ufite imodoka yo kugurisha, maze ku itariki ya 27 Nzeri akamubwira ko hari uwo yabonye.
Ati “ Naragiye imodoka ndayisura, tariki 27, tariki 28 twumvikana ku biciro, tariki ya 01 Ukwakira nibwo twakoze amasezerano y’ubugure bwa burundu kwa noteri…”
Yavuze ko iyo modoka ari Rav4 yakozwe mu 2010, bayiguze miliyoni 10 Frw imbere ya Noteri wa Rubavu, hari abantu benshi bari bayizi bari basanzwe babona Peter ayigendamo kandi ni nabo bayimurangiye.
Ati “ Tariki 03 z’uko kwezi kwa cumi naje kuba mparitse ahantu, mbona umuntu arimo arareba plaque, mpamagara uwo twaguze ndavuga ese ko mbona umuntu umeze gutya areba plaque arambwira ati uwo ni inshuti yanjye wabona yagize ngo ni njyewe utambutse….bamwita Theo. Tariki 15 narindi mu kazi, abagabo bagera muri bane bajya mu rugo bari bari mu yindi modoka, hari harimo Mugwaneza Jean Pierre ari nawe watugurishije, hari harimo na Niyingenga Damien, hari harimo n’umugabo witwa Theo ari we w’uwo wagarukanye na Niyingenga Damien…umukozi ampamagaye nageze mu rugo nsanga ba bagabo bagiye.”
Akomeza avuga ko yahamagaye Mugwaneza Jean Pierre akumva nimero ye nticamo, yabaza abakomisiyoneri be bari bamuzi nabo bakamubwira ko itarigucamo, agahita ajya kuri Rwanda Revenue akajya kubamenyesha ko hari abantu bagiye iwe bashaka kwiba imodoka kuko ngo bagiye bakabwira umwana ngo arayibatumye kandi ntayo yabatumye.
Avuga ko kuri Rwanda Revenue bashyize carte jaune muri system bagasanga imodoka yanditseho undi muntu atari uwo bayiguze, bakamusaba kujya kubimenyesha RIB, ariko bakamusaba gukomeza kurinda iyo modoka kuko babonaga nta muntu wigeze agaragaza ko yayibwe mu gihe bagishaka amakuru yayo.
Ati “ Nagiye kubimenyesha RIB, RIB imbwira ko ejo nzagaruka, ariko nabo mbabwira ko hari abantu bari kuza kwiba imodoka yanjye mu rugo, nayiguze ariko nkaba nasanze yanditswe ku wundi muntu atari uwo twayiguze.”

Ngo yasubiye kuri RIB bucyeye bamusaba kujya kudekarara, bamusaba kubashyira aderese z’uwo muntu imodoka yanditsweho kugirango bamuhamagare abe ari we ubaha amakuru y’iyo modoka. Yagiye gukora ibyo yasabwe atangiye kudekarara umukozi ngo aramuhamagara amubwira ko ba bagabo basubiye iwe mu rugo bahari bavuga ko baje gutwara imodoka.
Avuga ko yahamagaye umuturanyi ngo ajye kumurebera abo bantu agasanga ntabahari ariko hashize akanya baragaruka ababajije icyo baje gukora mu rugo rw’abandi ba nyirarwo badahari bamubwira ko iyo modoka ari iyabo, undi ababwira ko iyo modoka uwo muryango wayiguze ndetse wagiye kuri Rwanda Revenue kuvuga ko hari abantu bashaka kuyiba.

Abagabo nabo ngo bahise bakata bajya kuri polisi bayibwira ko hari igipangu basanzemo imodoka yabo ngo igende iyibaheshe. Nyirantibiringirwa ati “ Polisi yababajije Avis de recherche bavuga ko ntayo bafite kandi nta n’ibyangombwa by’imodoka bafite”.
Akomeza avuga ko nawe yahise abimenyesha RIB akayibwira ko ba bantu bashaka kumwiba imodoka basubiye iwe, RIB yabaza polisi nayo ikayibwira ko hari abayishyikirije ikirego cy’imodoka yibwe.
Yavuye aho yari ari i Rubavu, ajya mu rugo aho imodoka yari iri muri Mahoko. Ati “ Narahageze ndahabasanga, n’abapolisi batatu, Komanda wa station ya Kanama, n’abapolisi babiri, n’uwo Niyingenga Damien na Theo. Mbasanga bari mu modoka y’umuntu ku giti cye, ndababaza ko muri hano bati tuje gutwara iyi modoka yaribwe. Mbereka amasezerano naguriyeho imodoka.”

Yongeraho ko yabasabye avis de recherche y’uko imodoka ishakishwa cyangwa uburenganzira bwa polisi bwo kuyitwara komanda yari yitwaje agasanga bose ntabyo bafite akababwira ko imodoka batayikura aho bamubwira ko niba atayitanze bajya kumufunga arayireka barayitwara bamubwira ko bayijyanye kuri polisi mu gihe bagikurikirana ibyayo.
Ngo barayijyanye ariko aho kuyijyana kuri polisi bamubwira ko bagiye kuyiha nyirayo yanditseho, hanyuma bakamushakira uwo bayiguze akamusubiza amafaranga ye.
Ati “ Ndavuga gute umuntu ashobora kubura imodoka, ko yasobanuraga ko yayitije mugenzi we tariki 30 nanjye nkayigura tariki ya 01, kandi kuva icyo gihe tariki 30, yahise akuraho telephone ntiyongeye kumubona n’imodoka ntiyongeye kuyibona…ndavuga, gute umuntu ashobora kubura imodoka ye tariki 30 cyangwa tariki ya 01, akageza tariki 16 atarayishaka cyangwa atarashaka uwo yayitije? Ndavuga nti ibi bintu birimo amanyanga imodoka ntabwo mwayimuha, mubanze mukurikirane ibi bintu tubanze tumenye ibyo ari byo kuko ndabona aba bagabo bombi bashaka kunyiba imodoka yanjye.”
Avuga ko hashize iminsi ibiri agasubira kuri polisi imodoka bakayigumana bya byangombwa byose bakabimwaka n’amasezerano y’ubugure bakayamusaba ariko yo akanga kuyabaha akabaha fotokopi gusa. Yavuze ko nyuma bamubwiye ko bashaka guha imodoka uwo yanditseho ariko akababwira ko badakwiye kuyimuha kuko yashatse kubanza kuyiba kuko yagerageje kujya iwe inshuro ebyiri ashaka kuyiba ari kumwe n’abandi bantu ariko nta muyobozi bari kumwe, nyuma akaba ari bwo yagiye kuri polisi yumvise ko bamuvumbuye.

Avuga ko yabonye amaherezo imodoka bazayimuha kubera ko bagendaga bamurusha imbaraga, akigira inama yo kujya I Kigali akamenyesha ikibazo cye umuyobozi wa traffic police, akacyumva, agahamagara ukuriye polisi ku rwego rw’akarere muri Rubavu, undi akamusobanurira ko komanda wa polisi ari we wagiye gufata imodoka, amubaza niba yari afite uruhushya rwo kujya kuyifata amubwira ko ntacyo yari afite.
Komanda wa polisi ya Kanama yarabajijwe nawe avuga ko ngo yagiye gufata imodoka aherekeje RIB, maze uyu mugore asabwa kujya kuri RIB Kimihurura akayisobanurira ikibazo cye bakagikurikirana ariko imodoka bayimusubije.
Avuga ko kuri RIB yakiriwe n’undi muntu utari umuyobozi mukuru amumenyesha ikibazo cye, undi ahamagara umukozi wa RIB w’I Rubavu wakiriye ikibazo abazwa niba barafashe imodoka bafite uburenganzira avuga ko bagendeye ku gitutu cy’umuntu wavugaga ko imodoka ari iye yabuze kandi ishobora kubura.

Bakomeje basobanura ko impamvu batamuhaye imodoka ari ukubera ko ibisobanuro bye nawe bigenda binyuranya bakaba basanga koko hashobora kuba harimo amanyanga yagiranye n’uwagurishije imodoka kuko n’ubundi ngo ari inshuti ye.
Aba babajijwe noneho aho bari gushakira uwo wagurishije imodoka, bavuga ko telephone yayikuyeho, ariko ikoranabuhanga bakoresha ribereka ko akiri muri Rubavu ariko batazi ahantu aherereye.
Nyirantibiringirwa avuga ko hashize iminsi itatu yasubiye kuri RIB akabwirwa ko uwo muntu wagurishije imodoka yabuze, dosiye bagiye kuyishyikiriza ubushinjacyaha akaba ari bwo buzafata icyemezo cy’ugombwa guhabwa imodoka.

Yakwegera umushinjacyaha akamubwira ko imodoka adashobora kuyimuha azayiha uwo yanditseho. Undi amubaza ukuntu azayiha uwo yanditseho kandi uwo yanditseho hari ibigaragaza ko ari umufatanyacyaha n’uwagurishije.
Ati “ Mbonye atabyumva nagiye k’Umushinjacyaha Mukuru I Kigali, ngezeyo mpura n’umugenzuzi witwa Paul…aramvugisha kuri telefone arambwira ngo ningende I Rubavu mbabwire bandagize imodoka mu gihe bagikurikirana bagikora iperereza…ndavuga, umushinjacyaha ufite dosiye namusabye ko ayindagiza arabyangwa ngo azayihereza uwo yanditseho. Arambwira ngo ngende mbwire umushinjacyaha mukuru w’I Rubavu witwa Munyaneza Janvier abe ari we uyindagiza.”

Avuga ko ubwo yageraga imbere y’umushinjacyaha mukuru nawe yamubwiye ko imodoka azayiha uwo imodoka yanditseho. Umushinjacyaha Assumpta nawe ngo yamubwiye ko dosiye ye igiye gushyingurwa imodoka igasubizwa uwo yanditseho undi akazajya gushaka uwo yaguze nawe.
Ati “ Ndavuga nti ese ko naguriye kwa noteri kandi mukaba mwaratubwiye ko amasezrano yakorewe kwa noteri aba yabaye itegeko, ubugure bukorewe kwa noteri ko mwatubwiye ko noteri ari we utanga uburenganzira bwo kugura no kugurisha, uyu munsi nkaba naraguriye kwa noteri, none kuki mushaka kunyambura cya kintu cyanjye naguriye kwa noteri kandi mukaba mudashaka no gukurikirana aba bagabo bagurishije kandi njye narababagaragarije.”
Uyu mushinjacyaha ngo yaramubwiye ngo azajye kurega aho ashaka kandi ngo n’imbaraga arata amenye ko Niyigenga Damien afite murumuna we w’umushinjacyaha witwa Mbaragijimana Desire wahoze ari umuyobozi we (wa Assumpta).
Ati “ Ni naho nahise menyera ko Niyingenga Damien avukana n’umushinjacyaha wayoboraga I Rubavu witwa Desire ubu usigaye ayobora I Huye…nkimara kumenya imampu iri gutuma bashyingura dosiye yanjye, nahise nandikira Umushinjacyaha Mukuru ibaruwa ako kanya. Mwandikira ko ubushinjacyaha bw’I Rubavu bushaka kundimanganyiriza ikibazo kubera ko uriya mugabo uza kunyaka imodoka afite murumuna we wakoreye i Rubavu..”
Avuga ko yanitabaje Transparency International Rwanda akayigezaho ikibazo cye, ndetse n’umuyobozi wa polisi mu karere, agasubira kwa Assumpta akamubwira ko dosiye yayohereje kwa chef ngo izo mbaraga agende abe ari ho azazigaragariza (chef yavugagaga ni Janvier Umushinjacyaha Mukuru wa Rubavu ari nawe n’ubundi Umushinjacyaha Mukuru wa repubulika yamwoherejeho akamubwira ko imodoka azayiha uwo yanditseho).
Nawe ngo yamugezeho amusaba kuragizwa imodoka undi akamubwira ko nta modoka bazamuha kandi dosiye bazayishyingura akajya kurega aho ashaka. Avuga ko yagarutse I Kigali akabagezaho ikibazo yahuye nacyo naho bakamubwira ko nta kindi barenzaho.
Avuga ko impamvu abona ikibazo cye kidakemuka ari uko umushinjacyaha wa Rubavu ari we Janvier aziranye n’uwo yasimbuye witwa Desire, kandi uyu akaba avukana n’umugabo bafitanye ikibazo witwa Niyingenga Damien.
Avuga ko kuva icyo gihe ikibazo cye kitaracyemurwa, ndetse imodoka ahantu iri ikaba itangiye kuhangirikira we bagahora bamuzengurutsa hirya no hino bamusaba kujya gushaka ibyangombwa runaka yabijyana bakamubwira ko bidahagije.

Ubushinjacyaha bwanze gusubiza icyifuzo cyo kugira icyo buvuga kubyo buvugwaho
Mu gushaka kumenya icyo ubushinjacayaha Bukuru buvuga kuri iki kibazo BTN yahamagaye kuri telefone umuvugizi wabwo Nkusi Faustin, ntiyitaba, asubiza mu butumwa bugufi agira ati ” Mwakwegera umushinjacyaha uyobora ubushinjacyaha ku rwego rwisumbuye rwa Rubavu akabafasha.”
Yamenyeshejwe ko batemera kuvuga kenshi kuko batabifitiye uburenganzira bwo kuvugira urwego, asubiza agira ati ” Bazabakire nk’abandi bantu bafite ikibazo cya dosiye.”
Ntibyarangiriye aho kuko n’umushinjacyaha Munyaneza Janvier uvugwa muri iyi dosiye yahamagawe akavuga ko ntacyo yatangaza kuko ngo atari umuvugizi w’ubushinjacyaha.
Ati ” Oya. Ntabwo njyewe ubwo bubasha bwo kuvugira urwego mbufite.”
Icyo asaba ubuyobozi nuko bwamurenganura agasaba ko minisiteri y’ubutabera yakurikirana ikibazo cye kuko yatanze ibimenyetso byose by’akarengane yahuye nako ariko inzego zifite ikibazo cye, cyane cyane ubushinjacyaha bwa Rubavu bukaba bukomeje kumusiragiza.

22 Responses
Rubavu: Arashinja ubushinjacyaha gushaka kumuriganya imodoka yaguze y’ufitanye isano n’umushinjacyaha
Uwo mugore arenganwe.ari nyirimodoka Ari komisiyoneri bombi namabandi

Ari komisiyoneri Ari nyirimodoka Bose namabandi

Ariko ibintu bibera i Rubavu cyane cyane mu bushinjacyaha nta nzego zibibona koko?

Wa mubyryi we ihangane! Wahuye nabahemu ruharwa! Niba hari imuhemu wambere mugihugu ni Umushinjacyaha mukuru! Aimable! Aho yaremye imikoranire na RIB , mukurya Ruswa! Nukuri arakabije! Nange byambayeho! Bandiye 90.000.000, ubushinjacyaha kwibwirizwa rya PG Aimable afatanyije nabamwe muri RIB bampeza mukeragati!

Ubushinjacyaha kuva bwajya mumaboko ya PG Aimable , bwarapfuye! Dossier ipda kuba irimo ifaranga! Ntumenya ibiyikorwamo! Kandi bufatanya na RIB

Uyumugore yihangane yahuye bibisambo ariko nawe yagize ubujiji bwokutareba uwo imodoka yanditseho

Ubwose wowe utamurenganya koko uyobewe ko leta itubwira ko amasezerano yemewe ari ayakorewe imbere ya noteli ubuse wowe niba harikintu wigeze kugura nimwagite kwa noteri ahubwo rwose turasaba abayobozi pe bakurikirane byumwihariko ubushinjacyaha bwirubavu kuko haravugwamwo ruswa ikabije hamwe nikenewabo gikabije rwose abaturage baratanaza kbs