Igenzura rya mubazi z’abamotari ryasubitswe, amande aragabanywa

Sangiza iyi nkuru

Guverinoma y’u Rwanda yafashe icyemezo cyo gusubika igenzura rya mubazi z’abamotari, inagabanya amande bacibwa mu gihe batazikoresha, agera ku mafaranga y’u Rwanda (Frw) 10,000.

Iki cyemezo cyafatiwe mu nama yahuje inzego zirimo Polisi y’u Rwanda, urwego ngenzuramikorere n’abahagarariye abamotari nyuma y’aho kuri uyu wa 13 Mutarama 2022 abakorera muri Kigali bakoze imyigaragambyo bagaragaza ibibazo byinshi bahura na byo, by’umwihariko icya mubazi bavuga ko zibateza ibihombo.

Bamwe mu bamotari bavuga ko bacibwa amafaranga menshi iyo bafashwe badakoresha mubazi, ko bashyira umusanzu mu makoperative yabo ariko ntibamenye irengero ryawo, bakanavuga ko bacibwa umusoro mwinshi.

Umuvugizi wa Guverinoma wungirije, Alain Mukurarinda mu kiganiro yagiranye na Isango Star kuri uyu wa 13 Mutarama 2022 yavuze ko muri iyi nama, hafatiwemo umwanzuro w’uko icyifuzo cy’uko abamotari bakwemererwa kudakoresha mubazi kitazubahirizwa.

Yagize ati: “Hari imyanzuro yafatiwe muri iyo nama kandi irahita ishyirwa mu bikorwa guhera ejo (uyu munsi). Ku birebana na mubazi, ibyo kuvuga ngo barasaba ko zikurwaho, ntabwo zizavaho. Ibyo ngibyo byo ntabwo bishoboka.”

Ariko kugira ngo ikibazo cy’abamotari badafite ibyangombwa cyitabweho, Mukurarinda yavuze ko igenzura rya mubazi riraba risubitswe, kandi amande abatazikoresha bacibwaga azagabanyuke mu gihe rizaba risubukuwe.

Ati: “Ahubwo hagiye gukorwa iki? Ikintu kizakorwa ni uko ku birebana no kuzigenzura, iyo nama yanzuye ko biraba bisubitswe kugira ngo hitabweho icyo kibazo cy’abamotari bari mu muhanda badafite ibyangombwa. Icyo ni cyo kigiye gushyirwamo imbaraga. Noneho kuri mubazi niba bisubitswe, hari n’amande ngira ngo babacaga kubera izo mubazi batazifite, batazikoresha cyangwa se ugasanga irazimije. Ngira ngo babacaga amande ahera ku 25,000, none ayo mande azagabanyuka agera ku 10,000 nizongera gusubukurwa zigiye gukoreshwa.”

Reba amashusho y’iyi myigaragambyo hano https://bwiza.com/?Kigali-Abamotari-babyukiye-mu-myigaragambyo-yamagana-amafaranga-adasobanutse

Abamotari bavuga ko basa n’aho ntacyo bacyura mu gihe umwaka urangiye, bitewe n’amafaranga menshi bishyuzwa bemeza ko amwe muri yo atanasobanutse.

Soma Izindi Nkuru

4 Responses

  1. Igenzura rya mubazi z’abamotari ryasubitswe, amande aragabanywa
    Nibatubwi akamaro ka mubazi kumumotari byonyine babidusonurire neza

  2. Igenzura rya mubazi z’abamotari ryasubitswe, amande aragabanywa
    Nibatubwi akamaro ka mubazi kumumotari byonyine babidusonurire neza

  3. Igenzura rya mubazi z’abamotari ryasubitswe, amande aragabanywa
    Jyewe nkigitecyerezo nabaha nunva umushoramari wa mubazi yakahombye kuganiriza abamotari akabwira ibyiza byamubazi kuko biragaragara ko batigeze bavugana kubyo gukoresha mubazi

  4. Igenzura rya mubazi z’abamotari ryasubitswe, amande aragabanywa
    Jyewe nkigitecyerezo nabaha nunva umushoramari wa mubazi yakahombye kuganiriza abamotari akabwira ibyiza byamubazi kuko biragaragara ko batigeze bavugana kubyo gukoresha mubazi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *