img-20220114-wa0013_1.jpg

Rusizi: Abaturiye ikibaya cya Bugarama barishimira ko basigaye bagera ku bitaro bya Mibilizi nta nkomyi

Sangiza iyi nkuru

Abaturage b’imirenge y’ikibaya cya Bugarama mu karere ka Rusizi bari bamaze igihe kirekire bavuga ko kugera ku bitaro bya Mibilizi urembye cyangwa umugore uri ku nda ari urupfu mu rundi kubera umuhanda wa Mashesha-Mibilizi wari warangiritse bikabije kugeza n’aho wateraga imfu z’ababyeyi bari ku nda n’abo bagiye kwibaruka, bamwe bakinubira kubigana igihe bahoherejwe kubera kubura aho banyura, bigera n’aho ucikamo kabiri kubigeraho bigasaba kuzenguruka kaburimbo yose Bugarama-Kamembe, barishimira ko cyakemutse babigeraho nta nkomyi.

Mu nkuru ya Bwiza.com ibatabariza yasohotse ku wa 10 Gashyantare 2020 yari ifite umutwe ugira uti: “Abaturiye ikibaya cya Bugarama ntibakibasha kugera ku bitaro bya Mibilizi’’, bari bagaragarije iki kinyamakuru impungenge baterwaga n’uyu muhanda wari usigaje akantu gato cyane ngo ucikemo kabiri burundu,izari zikomeye kurusha izindi nk’uko babivugaga, ngo zari iz’uko batari bakibasha kugera ku bitaro bya Mibilizi byari bisanzwe bibitaho ngo bivuze igihe barwaye, cyangwa umugore uri ku nda wahoherejwe abashe kugerayo abyare neza nta bindi bibazo agize, cyane cyane ko ubuyobozi bunyuranye bwari bwaragiye bubizeza ikorwa ryawo bigahera mu magambo.

Soma iyi nkuru https://bwiza.com/?Rusizi-Abaturiye-ikibaya-cya-Bugarama-ntibakibasha-kugera-ku-bitaro-bya

Ndizeye Judith wo mu murenge wa Gitambi yari yagize ati: “Sinzi niba hari umuyobozi muri MINISANTE wari bwamanuke nk’igihe cy’imvura ngo arebe agahinda kacu kavuzwe igihe kirekire twabuze udukemurira ikibazo,ariko ubu bwo birarenze kuko na moto ntizikihanyura zitinya kubatura mu mugezi uri aho wacikiye. Nk’umugore uri ku nda we ntaba azi niba apfa cyangwa akira igihe ikigo nderabuzima kimwohereje kubyarira ku bitaro I Mibilizi.’’

Mugenzi we Mukamunazi Josépha na we yari yagize ati: “Turahangayitse cyane. Umwaka ushize umuturanyi wanjye wo mu mudugudu wa Nyakivomero,akagari ka Mashesha,yishwe n’inda, kuko yageze ku kigo nderabuzima cya Mashesha bisaba ko yihutanwa ku bitaro bya Mibilizi,kubera kumuzengurukana kaburimbo yose bamugejejeyo we n’uwo yari agiye kubyara byarangiye.

Iyo umuhanda uba ukoze yari kugerayo mu minota itarenga 30 akabaho n’uwo atwite. Tekereza rero Nk’uzava Nyabitimbo na Nyakabuye imibabaro bagira.’’

Uretse aba, n’umuyobozi w’ikigo nderabuzima cya Mashesha Ndagijimana Gervais, mu mvugo itabaza, yavugaga ko ari ikibazo gikomeye cyane Leta yagombaga kwihutira gukemura, cyane ko byabaga mu bigo nderabuzima 6 byose byo muri kiriya gice nta na kimwe cyagiraga imbangukiragutabara,zose zarindaga guturuka ku bitaro, akaba yaremezaga ko imfu zishoboka cyane igihe kitakemurwa vuba.

Uwari umuyobozi w’aka karere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage,Nsigaye Emmanuel na we agaragaza ko n’akarere uriya muhanda wari ugahangayikishije cyane,ariko ko biteguraga kuwutsindagira ngo ube nyabagedwa.

Waratsindagiwe,ubu noneho abaturage bashobora kugera ku bitaro bya Mibilizi byoroshye, nk’uko byemezwa na Nyiranzabamwita Goretti wo mu kagari ka Mashesha mu murenge wa Gitambi umunyamakuru wa Bwiza.com yasanze kuri ibi bitaro yaje kwivuza.

Ati: “Ndi mu bari bahangayitse cyane kuko ubusanzwe ngira ikibazo cy’umwuka muke kubera indwara ya Asima. Nkunda kuza mu mbangukiragutabara baje kunyongerera umwuka ariko nageraga hano n’akandimo kagiye kunshiramo, naba nje kubyara bwo nkahagera ari ah’amasengesho,niteguye urupfu gusa.

Warakozwe,turishimye, turashima cyane perezida Kagame wumvise akababaro kacu tugatsindagirirwa uriya muhanda ndetse n’akarusho bashyizemo n’imodoka idutwara ikatugeza hano ku mafaranga 2000 gusa kugenda no kugaruka mu gihe mbere moto byari 6.000, abari baraheze mu ngo batinya kugana ibi bitaro igihe babyoherejwemo kubera ubushobozi buke ubu bari kuza kwivuza neza nta kibazo, abashaka kugera Kamembe guhaha bashyizwe igorora, mbese bimeze neza.’’

Bavuga icyakora ko nk’uko bigeze kubwirwa ko uzashyirwamo kaburimbo kandi barumvise ko byavuzwe n’umukuru w’igihugu baziho guhuza imvugo n’ingiro,bizeye ko mu bihe bya vuba batazaba bumva kaburimbo nk’inzozi, bikazakura mu bwigunge imirenge yose ya kiriya gice ibura uko ihahirana n’ibindi bice by’igihugu, kuko nubwo uyu utsindagiye ngo utameze neza cyane ku buryo urujya n’uruza rw’imidoka rutahaboneka nk’igihe haba harimo kaburimbo, bakagira icyizere ko na byo biri hafi.

Umuyobozi w’ikigo nderabuzima cya Gikundamvura Ndikumana Elisé, na we yishimira kuba ibibazo byose abatuye uyu murenge bagiraga bagana ibitaro bya Mibilizi bitangiye gukemuka. Ati: “Kugira ngo imbangukiragutabara ivuye ku bitaro I Mibilizi izatugereho byasabaga nibura amasaha 3 twanayitegereje nk’andi 6 ujyanwayo ari mu nzira zo kunogoka, ariko ubu iminota 45 iba yatugezeho ntikinatinda. Hari abo twoherezagayo, bareba imvune ihari cyangwa amafaranga bazatanga bakabyihorera bagahebera urwaje, ariko byose aho umuhanda ubonekeye biri gukemuka, tugasaba gusa ko ibikorwa byo kuwitaho byaba byinshi ntube uw’akanya gato, mu gihe tugitegereje ko ushyirwamo kaburimbo nk’uko tubyumva.’’

Umuyobozi w’ibitaro bya Mibilizi, Dr Nzaramba Théonetse na we yemeza ko ikorwa ryawo ryahinduye byinshi mu rwego rw’ubuzima bw’abaturiye kiriya kibaya. Ati: “Ni byo, baravuga ukuri. Kubura uriya muhanda byatezaga ibibazo byinshi by’ubuzima, cyane cyane ubw’umubyeyi n’umwana kuko nawe urumva kuzenguruka kaburimbo yose ukazagera nka Gikundamvura,gusanga uwo ujya gutabara ataragira ibibazo byabaga ari amahirwe akomeye.

Ubu bimeze neza kuko n’imodoka ibazana ikabasubizayo irimo, icyo tubashishikariza ni ukugana ibitaro bakivuza igihe barwaye,bakanisuzumisha, kuko ibyinshi mu byabagoraga bijyanye n’umuhanda bitangiye gukemuka nubwo bitaraba 100% kubera ko mu mvura hari igihe n’ubundi wangirika,ariko ubuvugizi buzakomeza kuko kaburimbo igiyemo ari ho cyaba gikemutse burundu,ariko n’ubu turashima cyane kuko ntawe uzongera kurembera mu rugo yabuze uko atugeraho aturutse muri biriya bice.’’

Uyu muhanda abaturage bavuga ko ubafatiye runini mu buzima no mu iterambere ry’ubukungu, ubuyobozi bw’aka karere buvuga ko hakenewe nibura miliyari 24 ngo ushyirwemo kaburimbo, umuyobozi w’aka karere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu Ndagijimana Louis Munyemanzi, yijeje abaturage ko kaburimbo itazatinda gushyirwamo kuko uri mu mihanda umukuru w’igihugu yemeye ko izashyirwamo, bikozwe bikazafasha byinshi mu mibereho myiza y’abatuye aka karere bose, cyane ko ugenda uhura n’indi na yo y’ingirakamaro mu bukungu n’ubuzima bw’abagatuye,ari yo mpamvu bakurikiranira hafi ikorwa ryawo rirambye.

img-20220114-wa0013_1.jpg

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *