Afurika y’Epfo: Caster Semenya uzwiho kwiruka cyane yakoranye ubukwe n’umutoza we (Amafoto)

Sangiza iyi nkuru

Muri Repubulika ya Afurika y’Epfo haravugwa amakuru y’abagore 2 baherutse gusezerana nk’umugore n’umugabo ku mugaragaro. Aba bagore bavuga ko batangiye kuba inshuti kuva bakiri abana, umwe yaje kurangiza kaminuza ayoboka amarushanwa yo gusiganwa mu kwiruka n’amaguru mu gihe uwamurihiye kaminuza waje no kuba umutoza we ari we bakoranye ubukwe mu ruhame.

Bambikanye impeta ku mugaragaro
Bambikanye impeta ku mugaragaro

Caster Semenya na mugenzi we Violet Ledile Raseboya, bavuga ko nubwo urukundo rwabo rwakomeye kurushaho batangiye gupanga ibyp kubana nk’umugore n’umugabo guhera mu mwaka wa 2015.
Mu mihango yo gukwa no gusezerana
Mu mihango yo gukwa no gusezerana

Ubukwe bwanavugishije abatari bacye mu gace ka Limpopoaho aba bagore batuye ndetse n’amafoto yabo akaba yaramamaye hose ku isi ku mbuga nkoranyambaga, aba bagore bavuga ko ntacyo bibatwaye kuba bose ari abagore ahubwo ko umwe yamaze kuba umugabo w’undi ku mugaragara ndetse ko bari basanganywe.
d
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Mu kiganiro yagiranye na Sunday times, Semenya witwaye n’umugabo muri ubu bukwe yagize ati”nibyo koko ubu namaze kugira umugore. Ariko twari dusanganywe guhera mu kwezi gushize. Turabyishimiye nubwo mwe mutakwishima.”
Nyuma y'ibi birori habayeho kwishima no kubyina
Nyuma y’ibi birori habayeho kwishima no kubyina

f
Uyu mugore yakomeje avuga ko urukundo rwabo batagomba kuruhisha kuko nubundi ari amahitamo yabo kubana mu nzu imwe, ku buriri bumwe ndetse bagasangira buri kimwe.
jj
Mu ikote nk’iry’abagabo, imisatsi isutse ndetse n’ipatano, uyu mugore yasezeranye ku mugaragaro na mugenzi we wari wambaye agatimba mu birori byari byitabiriwe n’abo mu miryango yombi.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Uyu mugore akaba yakoye umugeni Amayero asaga 1500.
ghhhh
Ubu bukwe kandi bwabereye rimwe n’isabukuru ye y’amavuko aho yari yujuje imyaka 26 y’amavuko bakaba babyizihirije rimwe.
Yaranzwe no gutwara imidari
Yaranzwe no gutwara imidari

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengimana@Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *