Intumwa z’u Burundi mu Rwanda, iza Uganda mu Burundi n’imyigaragambyo y’abamotari; inkuru z’icyumweru

Sangiza iyi nkuru

Icyumweru gishize cyatangiye tariki ya 10 Mutarama 2022 cyaranzwe n’inkuru nyamukuru zirebana na politiki, umutekano, ubutabera n’ubuzima.

Harimo:

Intumwa z’u Burundi mu Rwanda, iza Uganda mu Burundi

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda tariki ya 10 Mutarama 2022 yakiriye intumwa eshatu zoherejwe na Perezida w’u Burundi, baganira ku gukomeza umubano w’ibihugu byombi.

Izi ntumwa zarimo Minisitiri ushinzwe umuryango wa Afurika y’iburasirazuba (EAC), Ezechiel Nibigira, Laurentine Kanyana wungirije umuyobozi w’ibiro by’Umukuru w’Igihugu n’ukuriye ubutasi, Brig. Gen. Silas Pacifique Nsaguye.

Ni nako kandi tariki ya 12 Mutarama, Perezida wa Uganda yohereje intumwa mu Burundi, zakirwa na Perezida w’iki gihugu wanashyikirijwe ubutumwa bwaturutse kuri mugenzi we.

Izi ntumwa zari ziyobowe na Vincent Frerrio Bamulangaki zaganiriye na Perezida w’u Burundi ku mubano w’ibihugu byombi.

Imyigaragambyo y’abamotari

Bamwe mu bamotari bakorera mu mujyi wa Kigali tariki ya 13 Mutarama babyukiye mu myigaragambyo bamagana amafaranga menshi bacibwa bavuga ko adasobanutse, by’umwihariko ayerekeye mubazi.

Bavuga ko mubazi ibahendesha cyangwa ikabacisha amafaranga menshi mu gihe batazikoresheje, bakavuga ko bacibwa umusanzu wa koperative ntibamenye irengero ryayo, aya parikingi, ubwishingizi n’andi.

Inzego zose zibafite mu nshingano zirimo ngenzuramikorere, RURA, Polisi y’u Rwanda n’ababahagarariye zahise ziterana, zifata icyemezo cy’uko ubugenzuzi bwa mubazi bubaye busubitswe mu gihe Leta igenzura ibyangombwa by’abamotari, kandi zemeza ko amande abatazikoresha bacibwaga agomba kuba amafaranga y’u Rwanda 10,000, avuye kuri arenga 25,000 yari asanzweho.

Dosiye ya Dr Igabe mu Bushinjacyaha

Urwego rw’Igihugu rushinzwe ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko rwashyikirije Ubushinjacyaha dosiye ya Dr Egide Igabe rwari rukurikiranyeho icyaha cy’inyandiko mpimbano.

Ni nyuma yo gushyira hanze icyemezo gihesha agaciro impamyabumenyi yatangiwe hanze (Equivalence) cyatumye atabwa muri yombi. Iki kiriho umukono utari uw’Umuyobozi Nshingwabikorwa w’inama nkuru ishinzwe amashuri makuru na za kaminuza, HEC, ibifitiye ububasha.

Mbere y’uko iyi dosiye ishyikirizwa ubushinjacyaha, HEC yatangaje ko ishuri Dr Igabe yizemo, Atlantic International University, ryanamuhaye impamyabumenyi ya PhD ritemerewe gukorera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho rifite icyicaro gikuru.

Abanyarwanda bahunze urukingo birukanywe muri RDC

Leta ya RDC tariki ya 13 Mutarama yirukanye Abanyarwanda 101 bari barahungiye kuri Teritwari ya Idjwi igizwe n’ikirwa muri Kivu y’Amajyepfo, nyuma yo kwanga kwikingiza icyorezo cya Covid-19 bavuga ko bikorwa ku gahato.

Aba biganjemo abagore n’abana bari bageze muri RDC banyuze mu kiyaga cya Kivu mu bihe bitandukanye, gusa ubuyobozi bw’iyi Teritwari buvuga ko bagezeyo mu buryo butemewe n’amategeko.

Aba biyongereye ku bandi 21 u Burundi bwaherukaga kwikurana, bubaziza kwinjirayo mu buryo butemewe, kandi bagerayo ntibemere kwisuzumisha icyorezo cya Covid-19 kandi ari ko amabwiriza abisaba.

Ifatwa ry’icyihebe gikuru muri ADF

Ingabo za Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC) tariki ya 11 Mutarama 2022 zataye muri yombi Benjamin Kisokeranio uri mu bashinze umutwe w’iterabwoba wa ADF, akaba yari ayoboye urwego rwawo rw’iperereza.

Kisokeranio yafatiwe muri Teritwari ya Uvira mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo, bivugwa ko yari amaze kwambuka umupaka avuye mu Burundi, yoherezwa i Kinshasa gukorwaho iperereza.

Iki cyihebe gikomoka muri Uganda cyafashwe mu gihe ingabo za RDC n’iza Uganda zimaze amezi hafi abiri zifatanyije mu bitero kuri ADF mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru na Ituri.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *