Guverinoma ya Repubulika Yunze Ubumwe ya Tanzania n’iy’u Burundi zasinye amasezerano y’umushinga wo kubaka umuhanda wa gari ya moshi ubihuza, ufite agaciro k’amadolari ya Amerika ($) miliyoni 900.
Aya masezerano yari ahagarariwe na ba Minisitiri b’imari n’ubwikorezi b’ibihugu byombi, i Kigoma kuri uyu wa 16 Mutarama 2022.
Uyu muhanda ufite uburebure bw’ibilometero 282 uzaturuka mu mujyi wa Uvinza muri Tanzania ugera mu murwa mukuru w’u Burundi, Gitega.
Ibihugu byombi byemeranyije gushaka aua mafaranga kugira ngo bitangire gushyira mu bikorwa uyu mushinga.

Uyu muhanda byitezwe ko uzahuza n’ibindi bihugu bigize umuryango w’akarere ka Afurika y’iburasirazuba (EAC) hamwe na Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC) itegereje kuba umunyamuryango mushya.


