Rutshuru: FDLR iravugwaho kwaka abaturage umusoro

Sangiza iyi nkuru

Umutwe witwaje intwaro wa FDLR urwanya ubutegetsi bw’u Rwanda, uravugwaho kwaka umusoro abaturage bo muri Teritwari ya Rutshuru mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru ya Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC).

Abavuganye na Radio Okapi bavuga ko abarwanyi ba FDLR imaze imyaka irenga 20 muri RDC bavuga ko batangiye kubaka umusoro mu buryo butemewe n’amategeko guhera mu Kwakira 2021.

Uyu musoro ugera ku mafaranga ya RDC 15,000 ngo urakwa abahinzi bo mu duce twa Nyamitwitwi, Bisoso na Nyamuragiza kugira ngo bemererwe kujya mu mirima yabo.

Ubuyobozi buremeza ko akenshi abarwanyi b’uyu mutwe baka umusoro mu gihe cy’isarura, amafaranga cyangwa urugero runeka kuri uyu musaruro.

Umuvugizi w’ingabo mu karere Rutshuru iherereyemo, Lt Col Ndjike Kaiko yavuze ko barimo gufata ingaba kugira ngo bahagarike ibi bikorwa bya FDLR.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *