Bamporiki ntiyishimiye ko videwo ye na Isimbi yagiye hanze

Sangiza iyi nkuru

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, Bamporiki Edouard, yagaragaje ko atishimiye ko videwo ye n’umukinnyi wa filimi nyarwanda, Isimbi Alliah yagiye ku karubanda.

Iyi videwo yasohotse mu ntangiriro z’uku kwezi ni iyo yumvikanyemo avuga ko ari idebe rya Isimbi nyuma yo kwemera inka yari amaze kumugabira, ubwo bo hamwe n’abandi bo mu myidagaruro bari mu birori by’ubusabane.

Uyu muyobozi ukina amakinamico kuva kera atarahabwa inshingano muri Guverinoma, icyo gihe yabwiye Isimbi ati: “Iyo umugore aguhaye inka, ukayemera, ahandi iyo ari umugabo ayiguhaye, witwa umugaragu. Ariko iyo uyihawe n’umugore, ukayemera, witwa idebe. Ndi idebe ryawe.”

Soma iyi nkuru https://bwiza.com/?Ndi-idebe-ryawe_Bamporiki-abwira-Isimbi-ukina-filimi

Ntiyemera ko ari idebe rya Isimbi, ntiyishimiye ko videwo yagiye hanze

Mu kiganiro Minisitiri Bamporiki yagiriye ku muyoboro wa YouTube wa Yago TV Show, yagaragaje ko atishimiye ko iyi videwo yagiye ku karubanda, igakwirakwira ku mbuga nkoranyambaga, bamwe bagasobanura ibyayo mu bundi buryo.

Yabajijwe niba koko ari ‘Idebe rya Isimbi’, na we asubiza ati: “Usibye ingorane abantu bagira, ibintu bikajya hanze, uriya mwana ninakira inka ye, igataha mu zanjye, kandi ikaza tutarabona ijambo riri appropriate (rikwiye), ijambo rijyanye no kuba umwana w’umukobwa yahaye umuntu mukuru inka uko byakwitwa. Abakuru bagakomeza kumpanura ko twabyita uko, kubera ko inka ntirataha. Biriya erega abantu babonye ni kwa kundi usobanura ibintu, ugasobanura kuva inka uyihawe no kugeza uyicyuye.”

Yakomeje ati: “Ariko uriya mwana muto, nacyura inka twarabonye ijambo, nshobora kuzaba ndi umugaragu, abantu baremeje bati ‘uri umugaragu’ ariko icyo nemera cyo, uriya mwana abaye ari nk’umutwara nka Meya cyangwa umugore w’Umukuru w’Igihugu sinakwirira njya gushakisha. Najya nirahira ko ndi idebe rye ariko ntabwo nakwirahira ko ndi idebe ry’umwana kuko turi mu bucurabwenge, turimo turashaka ijambo ribereye.”

Agaruka ku cyo yise ingorane zo kujya hanze kwa videwo, Bamporiki yagize ati: “Ni naho navugiye ko habaye ikosa, ikosa rinakomeye cyane ni uburyo byagiye hanze kandi byari ibintu ubona bikiri mu ruganda. Buriya ikintu kiri mu ruganda iyo gisohotse kitaranoga, gishobora kwangiza cyangwa kigateza ibibazo.”

Bamporiki avuga ko icyari gikomeye yari agambiriye, ari ukugarura ijambo ‘idebe’ mu mwimerere wacyo.

Soma Izindi Nkuru

20 Responses

  1. Bamporiki ntiyishimiye ko videwo ye na Isimbi yagiye hanze
    akarenze impinga !!!!! nyakubahwa jya wingengesera kubera uwomwanya
    nahubundi ahaaaaaa

  2. Bamporiki ntiyishimiye ko videwo ye na Isimbi yagiye hanze

  3. Bamporiki ntiyishimiye ko videwo ye na Isimbi yagiye hanze
    Njye uko mbibona ntakosa ryabaye,ahubwo ikosa ririho nuko tutumva neza ururimi rwacu.noneho hakiyongeraho nabayicuranga bakayica umurya ,bakagoreka urulimi nkana. Naho ubundi kuba umugaragu cg idebe ntibisaba uyu cg uriya upfa kuba wagabiwe.Maze rero muyobozi jya gukura ubwatsi ucyure inka yawe ijye muzindi.

  4. Bamporiki ntiyishimiye ko videwo ye na Isimbi yagiye hanze
    Njye uko mbibona ntakosa ryabaye,ahubwo ikosa ririho nuko tutumva neza ururimi rwacu.noneho hakiyongeraho nabayicuranga bakayica umurya ,bakagoreka urulimi nkana. Naho ubundi kuba umugaragu cg idebe ntibisaba uyu cg uriya upfa kuba wagabiwe.Maze rero muyobozi jya gukura ubwatsi ucyure inka yawe ijye muzindi.

  5. Bamporiki ntiyishimiye ko videwo ye na Isimbi yagiye hanze
    Najyaga mbona USA nugira amakenga,ariko ashwi.kabone nubwo waba usobanura bya kivanganzo, si wowe watubwiyeko utubahirwa umwanya ufite? Ahubwo wubahirwa ubutumwa bw’igihugu wahawe?ruriya rurimi ni gute rwabonye imbaraga zivuga biriya? Ni gute wagoragoza ukavana ikizima mu idebe? Nuburyo turizi mukinyarwanda?
    Waratsikiye pe.
    Waguye mumatsa rwose

  6. Bamporiki ntiyishimiye ko videwo ye na Isimbi yagiye hanze
    Najyaga mbona USA nugira amakenga,ariko ashwi.kabone nubwo waba usobanura bya kivanganzo, si wowe watubwiyeko utubahirwa umwanya ufite? Ahubwo wubahirwa ubutumwa bw’igihugu wahawe?ruriya rurimi ni gute rwabonye imbaraga zivuga biriya? Ni gute wagoragoza ukavana ikizima mu idebe? Nuburyo turizi mukinyarwanda?
    Waratsikiye pe.
    Waguye mumatsa rwose

  7. Bamporiki ntiyishimiye ko videwo ye na Isimbi yagiye hanze
    Najyaga mbona USA nugira amakenga,ariko ashwi.kabone nubwo waba usobanura bya kivanganzo, si wowe watubwiyeko utubahirwa umwanya ufite? Ahubwo wubahirwa ubutumwa bw’igihugu wahawe?ruriya rurimi ni gute rwabonye imbaraga zivuga biriya? Ni gute wagoragoza ukavana ikizima mu idebe? Nuburyo turizi mukinyarwanda?
    Waratsikiye pe.
    Waguye mumatsa rwose

    1. Bamporiki ntiyishimiye ko videwo ye na Isimbi yagiye hanze
      ahubwo ahanwe kook yarenze kumabwiriza ya Leta yo kwirinda Covid

    2. Bamporiki ntiyishimiye ko videwo ye na Isimbi yagiye hanze
      ahubwo ahanwe kook yarenze kumabwiriza ya Leta yo kwirinda Covid

  8. Bamporiki ntiyishimiye ko videwo ye na Isimbi yagiye hanze
    Najyaga mbona USA nugira amakenga,ariko ashwi.kabone nubwo waba usobanura bya kivanganzo, si wowe watubwiyeko utubahirwa umwanya ufite? Ahubwo wubahirwa ubutumwa bw’igihugu wahawe?ruriya rurimi ni gute rwabonye imbaraga zivuga biriya? Ni gute wagoragoza ukavana ikizima mu idebe? Nuburyo turizi mukinyarwanda?
    Waratsikiye pe.
    Waguye mumatsa rwose

  9. Bamporiki ntiyishimiye ko videwo ye na Isimbi yagiye hanze
    Ikosa ryabayeho buriya abantu Bose bahura nabakomeye bakizihirwa bagatebya ntibivuzengo ibyabereye muricyo gitaramo bari barimo cyitatumiwemo itangazamakuru ntibikwiye gushyira ibyabakomeye batebejemo kukarubanda kuko bishobora guteza ibibazo nkibyo murikubona abasitari bareke gucyina mubintu bimwe nabimwe ngo barigutwika doreko abenshi bashyira hanze Ibyo bakabaye badasakaza bashaka kuvugwa cyane mujye mwubaha icyizere nicyubahiro muba mwahawe nabakomeye bakisanzurana namwe, icyintu cyijya kukarubanda ubundi Kirimo umuntu wicyubahiro cyakabaye aricyatumiwemo itangazamakuru kuko nibo batagira ibanga ariko igihe waste odiyanse Umuyobozi runaka kucyintu udaherecyejwe nitangazamakuru ntaburenganzira buba buhari bwogushyira kukarubanda ubusabane mwagiranye iyo bibaye gushyira kukarubanda idakwiye kujya kukarubanda kdi ubibonako biratuma habaho urujijo nogutesha agaciro uwaganiriye Uba utaye umuco rwose

  10. Bamporiki ntiyishimiye ko videwo ye na Isimbi yagiye hanze

  11. Bamporiki ntiyishimiye ko videwo ye na Isimbi yagiye hanze

      Watubwira aho uvana ibyo ushyize mu nyandiko yawe? Umutegetsi aba uwa rubanda iyo agiye mu nzego za leta. Uretse no guca ku mabwiriza ya covid, Bamporiki yariye ruswa (corruption) kandi ibyo si ibyo guhishirwa! Hajemo kandi ikindi gikomeye: gusebya ubutegetsi. Tekereza Perezida agira amadebe abaminisitiri!

    2. Bamporiki ntiyishimiye ko videwo ye na Isimbi yagiye hanze
      Watubwira aho uvana ibyo ushyize mu nyandiko yawe? Umutegetsi aba uwa rubanda iyo agiye mu nzego za leta. Uretse no guca ku mabwiriza ya covid, Bamporiki yariye ruswa (corruption) kandi ibyo si ibyo guhishirwa! Hajemo kandi ikindi gikomeye: gusebya ubutegetsi. Tekereza Perezida agira amadebe abaminisitiri!

  12. Bamporiki ntiyishimiye ko videwo ye na Isimbi yagiye hanze
    Ikosa ryabayeho buriya abantu Bose bahura nabakomeye bakizihirwa bagatebya ntibivuzengo ibyabereye muricyo gitaramo bari barimo cyitatumiwemo itangazamakuru ntibikwiye gushyira ibyabakomeye batebejemo kukarubanda kuko bishobora guteza ibibazo nkibyo murikubona abasitari bareke gucyina mubintu bimwe nabimwe ngo barigutwika doreko abenshi bashyira hanze Ibyo bakabaye badasakaza bashaka kuvugwa cyane mujye mwubaha icyizere nicyubahiro muba mwahawe nabakomeye bakisanzurana namwe, icyintu cyijya kukarubanda ubundi Kirimo umuntu wicyubahiro cyakabaye aricyatumiwemo itangazamakuru kuko nibo batagira ibanga ariko igihe waste odiyanse Umuyobozi runaka kucyintu udaherecyejwe nitangazamakuru ntaburenganzira buba buhari bwogushyira kukarubanda ubusabane mwagiranye iyo bibaye gushyira kukarubanda idakwiye kujya kukarubanda kdi ubibonako biratuma habaho urujijo nogutesha agaciro uwaganiriye Uba utaye umuco rwose

  13. Bamporiki ntiyishimiye ko videwo ye na Isimbi yagiye hanze
    Ahubwo Bamporiki bumuhore ko yishe amabwiriza ya leta yo kwrinda Corona Ubundu ahanwe nk’abandi bose.

  14. Bamporiki ntiyishimiye ko videwo ye na Isimbi yagiye hanze
    Ahubwo Bamporiki bumuhore ko yishe amabwiriza ya leta yo kwrinda Corona Ubundu ahanwe nk’abandi bose.

  15. Bamporiki ntiyishimiye ko videwo ye na Isimbi yagiye hanze
    Ariko umuvunyi mukuru ntiyajyaga atubwira ko iyo umuturage agabiye umuyobozi nabyo biba ari corruption? Nonese ubwo Ministre niba agabiranye n’umuturage ntihabonetse impamvu y’ubushuti budasanzwe.

  16. Bamporiki ntiyishimiye ko videwo ye na Isimbi yagiye hanze
    Ariko umuvunyi mukuru ntiyajyaga atubwira ko iyo umuturage agabiye umuyobozi nabyo biba ari corruption? Nonese ubwo Ministre niba agabiranye n’umuturage ntihabonetse impamvu y’ubushuti budasanzwe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *