Mali yirukanye indege y’u Budage yarimo abasirikare 75

Sangiza iyi nkuru

Minisiteri y’ingabo y’u Budage yatangaje ko kuri uyu wa 19 Mutarama 2022 Leta ya Mali yirukanye indege yayo y’ubwikorezi yari itwaye yari itwaye abasirikare 75.

Nk’uko ibiro ntaramakuru by’Abongereza, Reuters bibivuga, iyi ndege yari ivuye mu Budage yerekeza aho ingabo z’u Budage mu murwa mukuru wa Niger, Niamey, yageze hafi y’ikirere cya Mali, itegekwa kutinjira mu kirere cyaho.

Umuvugizi w’ingabi z’u Budage yatangaje ko iyi ndege yahise isubira ku mugabane w’Uburayi, ku kirwa cya Gran Canaria kiri mu Ntara ya Las Palmas muri Esipanye.

Ntacyo Leta ya Mali iyobowe na Col. Assimi Goïta mu buryo bw’inzibacyuho iratangaza kuri iyi ndege, gusa bikekwaho ko byatewe n’uko Leta y’u Budage iherutse kunenga uyu musirikare na bagenzi be bafashe icyemezo cyo gutegura amatora mu 2025.

Minisitiri w’ingabo w’u Budage, Christine Lambrecht aherutse kuvuga ko kuva bamenya ko amatora yimuriwe mu 2025, umubano w’ibihugu byombi udahagaze neza. Ati: “Kuva twabwirwa ko amatora yimuriwe nyuma y’imyaka itanu, ntabwo ibintu birimo kugenda neza.”

Icyemezo cy’ubutegetsi bwa Col. Goïta cyo kwimurira amatora mu 2025 ni cyo cyatumye umuryango w’ibihugu bigize akarere ka Afurika y’iburengerazuba, ECOWAS, ufatira Mali ibihano biremereye. Umuryango w’ubumwe bw’Uburayi (EU) u Budage bubarizwamo, na wo uherutse gutangaza ko uzafatira iki gihugu ibihano.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *