sa.jpg

Umugaba Mukuru w’ingabo za Afurika y’Epfo yasuye iz’u Rwanda muri Cabo Delgado

Sangiza iyi nkuru

Umugaba Mukuru w’ingabo za Afurika y’Epfo, General Rudzani Maphwanya yasuye ingabo na Polisi by’u Rwanda biri mu butumwa bw’amahoro mu Ntara ya Cabo Delgado muri Mozambique.

Gen. Maphwanya yari aherekejwe n’Umugaba Mukuru wungirije w’ingabo za Mozambique, Lt. Gen. Bertolino Jeremias Capetine hamwe n’abandi bofisiye bakuru.

Ntabwo ibyo baganiriyeho biramenyekana gusa ikiriho ni uko ingabo za Afurika y’Epfo nazo ziri mu butumwa bw’amahoro bw’umuryango wa Afurika y’amajyepfo, SADC, muri Mozambique bwahawe izina rya SAMIM.

Ibikorwa by’ingabo za SAMIM hamwe n’iz’u Rwanda (abasirikare n’abapolisi) bigamije kurwanya ibikorwa by’iterabwoba by’umutwe w’iterabwoba wa Al Sunnah wegamiye kuri Isilamu, bihuzwa n’ingabo za Mozambique
sa.jpg
saf.jpg

Amafoto: The New Times

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *