Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, Bamporiki Edouard avuga ko abantu bahuje inka yagabiwe n’umukinnyi wa filimi Isimbi Alliah na ruswa bafite ishingiro.
Isimbi yagabiye Bamporiki iyi nka mu ntangiriro z’uku kwezi kwa Mutarama 2022 ubwo bari bahuriye mu busabane n’abandi bafite aho bahuriye n’ibikorwa byo guteza imbere imyidagaduro.
Icyo gihe ni bwo Bamporiki yasobanuriye Isimbi itandukaniro ry’umugaragu n’idebe; abwira uyu mukobwa ati: “Iyo umugore aguhaye inka, ukayemera, ahandi iyo ari umugabo ayiguhaye, witwa umugaragu. Ariko iyo uyihawe n’umugore, ukayemera, witwa idebe. Ndi idebe ryawe.”
Mu kiganiro uyu muyobozi yagiriye kuri Yago TV Show, yabajijwe kuri iri jambo ‘Idebe’ ryateje impaka ku mbuga nkoranyambaga kuva ubwo, abazwa niba koko ari idebe rya Isimbi, asobanura ko atari ko biri, ahubwo icyo yari agamije ari ukugarura iri jambo mu mwimerere waryo.
Inkuru irambuye https://bwiza.com/?Bamporiki-ntiyishimiye-ko-videwo-ye-na-Isimbi-yagiye-hanze
Uretse iri jambo, hari urundi ruhande rw’abibajije ku muyobozi ushobora kwakira inka yagabiwe n’umuturage, niba bidashobora kwitwa ruswa. Bamporiki wafatiweho urugero, muri iki kiganiro yasobanuye ko aba na bo bafite ishingiro.
Yagize ati: “Ni byo. Ngira ngo ababivuga na bo bafite ishingiro. Ubundi iyo uri mu mwanya w’umurimo, ugira uburenganzira, ukagira n’ibyo usabwa kubahiriza. Ubundi inka yo iri mu muco w’Abanyarwanda, usanga bavuga ko impano itarengeje ibihumbi ijana yemewe. Ugiye nko mu birori bakaguha impano, ishati, cyangwa iki…ariko ibirenzeho bikaba bijyanye n’ubutumwa igihugu cyagutumye.”
Ku nka, Bamporiki yagize ati: “Inka rero yo, izaduteza ingorane zitari ngombwa kubera ko igira agaciro katajya mu giciro. Ariko njyewe nkubwije ukuri, ku bintu bijyanye n’inka, amahitamo yanjye ni ayo kwemera inka ariko sindakira inka nkiri mu mwanya w’umurimo. Kubera ko kumpa inka nkavuga ngo ‘ndanze’ ntabyo nashobora nitwa Bamporiki. Ntabyo nashobora wakuye mu kanwa kawe ijambo ngo ‘Nguhaye inka’. Ndayishima ariko nshobora kutayakira. Nshobora kuyishima, ejo waza nkakubwira ngo ‘Nyemerera, tuyihe Yago, erega ubutumwa ndimo sindaza no kubona umwanya wo kuyiragira.”
Uyu muyobozi yemeza ko n’inka yagabiwe na Isimbi atazayakira, ahubwo ashobora kuzamwereka undi ayiha mu buryo nk’ubwo yasobanuye haruguru. Gusa ngo ntiyari kuyanga kuko nk’umuyobozi ushinzwe umuco byari kumugora kubona ibyo asobanurira abakurambere.

10 Responses
Bamporiki avuga ko abahuza inka yagabiwe na Isimbi na ruswa bafite ishingiro
iyo urumuyobozi warikuvuga asante gusa birahagije kandi wewe uzikoraho ibintu uhora uvuga ngwimitego idebe umugaragu subiri utapata

Jye ndemeranya 100% n’igisubizo cy’uyu mugabo. Umuco uri mu nshingano ze, kandi mu muco nyarwanda ntawanga inka. Igihe azaba atakiri mu nshingano, azajye gukura ubwatsi ayicyure. Yayigabiwe nka Bamporiki, ntiyayigabiwe nka State Minister

Ibya Nyakubahwa Minister avuze mbyemeye 150%. Gusa hari amagambo asa nk’ayashaje ku buryo kuyagarura ahari numva ko nta kinini byatumarira. Urugero. “Idebe” muri context ya Minister.

Ndabona Nyakubahwa Bamporiki ashaka kwerekana ko ari idebe yuko iyo uhawe indonke ukayemera uba wakiye ruswa. Aho uyibika, uko uyikoresha ni ikindi kintu. Nonese uwaguhaye mu ruhame iyo nka yisubiye, ntiwamurega? Ariko kandi igiteye isoni ni urugero rubi watanze. Ibibisobanuro utanga aho ufatiwe mu cyuho warikubitangirahe? Noneho umupolisi ku muhanda najya yakira ruswa azavuge ati: “uriya mugabo yanshimiraga ko namuretse akagenda kandi mu muco wacu ntawanga ko bamushimira. Gusa nateganyaga kuyamusubiza nkamubwira ko ntemera inyoroshyo”! Sibyo se? Ba umugabo utange ibihoho. Warakoshyeje. Washbeje uwagushyizeho.

Abivuze neza.