Mu ijoro ryakeye imvura idasanzwe yaraye iguye mu turere twa Gisagara na Nyanza mu Ntara y’Amajyepfo ihitana abantu babiri.
Mukarere ka Gisagara mu Murenge wa Save, ku gicamunsi cyo ku wa 20 Mutarama 2022, imvura idasanzwe yiganjemo umuyaga n’inkuba n’urubura byangije imwe mu mitungo yabaturage binahitana umudamu warutwite inda y’amezi atanu.
Umwe mu bahuye n’ibiza utuye mu Murenge wa Save, Akagari ka Zivu, yagize ati: “Imvura yatangiye nko mu masaha ya saa kumi z’umugoroba ubwo twari twugamye nk’umuryango. Ngiye kubona mbona amazi atangiye kwinjira mu nzu, ako kanya igisenge kiba kiragurutse, mpita nterura umwana n’umudamu aterura undi turahunga. ibyari munzu byose byangirikiyemo .turasaba ko ubuyobozi bwagira icyo bukora bukadufasha.”
Undi yagize ati: “Twari mu nzu n’abana, imvura iragwa izamo amahindu menshi, tubura uko dusohoka twari tugiye gupfiramo twirukanka, tujya kugama tugize amahirwe tubona aho twugama ibintu byangiritse nta na kimwe twasigaranye. Turifuza ubufasha naho kuba tukabona n’ibidutunga.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Save, Muhire David Ntiyamira, avuga ko hari gushakishwa uko abahuye n’ibiza bafashwa. Yagize ati: “Icyabanje kuba kwari ukureba aho begeka umusaya harimo abana bato harimo abadamu batwite, bose bagombaga kubona aho bacumbika kugira ngo ubuzima bwabo bukomeze. Hamaze kubarurwa ibyangijwe n’imvura, byose twabimenyesheje ubuyobozi bw’akarere.”
Mu Murenge wa Save, imitungo y’abaturage yangiritse imaze kumenyekana ni inzu 51 n’imyaka yarihinze kuri hegitari 60. Yijeje abasenyewe n’iyo mvura n’abafite imitungo yangiritse ko bazagobokwa nk’uko bisanzwe bikorwa.
Umuntu byahitanye ni umugore warufite inda y’amezi atanu inkuba yakubitiye mu Mudugudu wa Musekera mu Kagari ka Zivu, undi ni umuturage utuye mu karere ka Nyanza na we wishwe n’inkuba. Ubuyobozi burasaba abaturage kuzirika ibisenge muri iki gihe cy’imvura.





2 Responses
Amajyepfo: Abantu 2 baraye bishwe n’inkuba
Mukuri imvura,irimogutwara ubuzima bwabantu cyane inkuba mbonareta yarikwiye kudusha Kira imirindankuba ikozekuburyo buriwese yawigurira Wenda ikayitanga kwideni
Amajyepfo: Abantu 2 baraye bishwe n’inkuba
Mukuri imvura,irimogutwara ubuzima bwabantu cyane inkuba mbonareta yarikwiye kudusha Kira imirindankuba ikozekuburyo buriwese yawigurira Wenda ikayitanga kwideni